Accueil Société Culture Arts, litterature et poésie Urwango ruvuye ku busa (Ibisigo)

Urwango ruvuye ku busa (Ibisigo)

0
0
42

019. URWANGO RUVUYE KU BUSA

 

6°- KIBARAKE

Iki Gisigo kiri mu bwoko bw’ « Ikobyo » ariko ntikicyuzuye. Ni igisigo cy’ubuse. Cyahimbiwe kugaya ubugambanyi bwa Ruzamba rwa Sharangabo ya Cyilima.

 

Urwango ruvuye ku busa

Rugaruka intati,

Bagarura b’ingabo

I Minazi ya Cyokera-mazu,

05 Na Kibagarira-masha

Ishi yogeye ku Nyanja ya Kimari.

Mbe Bihembwe ko wari mubi

Ukomera amata ho amuki ya Kiviri,

Aho uzarinda kwimba ?

10 Ntacyo ucyicuza ugurutse,

Umenya ugiye ko imirarwe

Ya Kireremba-juru na Nyirakimenyi

Iyo nakubwiye ngo ndi urunde.

Nguhaye gatatu kadapfa,

15 Ikagucagura ubwo buboko

Bicano bya bicagu

Jye ngira ingusho mu kanwa.

Yijyane Kamiro sinababaye

Mutima utanyurwa

20 Uhambira Mutabura nk’uruboho

Ku Murago wa Gitisi.

Giti umuntu umutaba mu ngeri,

Ngo ejo atakuva mwo iryo wamubwiye,

I Rugese n’i Rusumbwa rwa Matyazo

25 Ujya kumuzika i Butara.

Na we Kibira uzagatana abavuzi.

Ugiye ku rubango rw’Abami

Rwa Runywerera-bagabo na Rwimiyove,

Ntukiyomoze ubwo uzaziranirwa.

30 Atari we watambye

Ku munsi mubi wa Mibuga,

Wagorama ubuki ugakeba inkweto.

Abatindi basuhuka mahera

Maheza y’inzigo y’i Busoso na Nyabami,

35 Tubuguruje i Mugunga wa Mugina.

Aho wacaniye so Mibambwe

Ujya gucuruza i Gisaka.

Est-ce que le MDPR ( parti dissout en l'an 2013), aura joue un role, si minime qu'il soit, dans la comprehension du probleme rwandais et dans l'avancement pour la recherche des solutions? C'est a chacun de juger. De toutes facons, notre action n'aura pas tout a fait passe inapercu! Sans politique ou en politique, nous continuerons a lutter pour la liberte, la verite et la reconciliation, ainsi que pour l'instauration d'un etat de droit au Rwanda. Selon Sylmpedia: "Mouvement Démocratique du Peuple pour la Réconciliation (MDPR- INTIGANDA) Drapeau du MDPR Fondé le 13 Décembre 2009 par l’Abbé Théophile Murengerantwari. Ancien "titulaire" de l’Evêché de Cyangugu, exilé en Allemagne ou il a basé son mouvement issu d’une scission avec le RMC. Il soutient le retour du Roi Kigeri V et un nouveau référendum sur la question de la restauration de la monarchie. Il s’est prononcé en faveur la candidate Victoire Ingabire Umuhoza, leader du Front Démocratique Unifié (actuellement mise en résidence surveillée pour tentative de déstabilisation du pays et négation du génocide depuis Avril 2010) qui n’a pu participer à l’élection pluraliste du 9 Août 2010. Très actif, le MDPR émet régulièrement des communiqués sur son site et participe à des manifestations contre le gouvernement rwandais du Président Kagamé." http://www.sylmpedia.fr/index.php/Parti_royaliste_Rwandais

Charger d'autres articles liés
Charger d'autres écrits par Theo
Charger d'autres écrits dans Arts, litterature et poésie

Laisser un commentaire

Consulter aussi

Abayobozi ba Ishema Party bazasesekara ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe ku wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017

  Itangazo rigenewe abanyamakuru: ICYO TWE TUGAMIJE NI « UKUNGA ABENEGIHUGU NGO DUFAT…