032. URUGO RUGWIJE IMBAGA
10°- NGURUSU
Iki gisigo kitacyuzuye, kiri mu bwoko bw’ » Ibyanzu « .NGURUSU yagituye Kigeli Rwabugiri bari i Ngeli, muri Nyaruguru, mu birori byo kwimika Mibambwe IV Rutarindwa. Ubwo hari ku itariki ya 22-12-1889. Kuri uwo munsi, mu Rwanda habaye « Ubwira-kabiri » butsembye ku manywa y’ihangu.Muri icyo gisigo, Ngurusu araburira Rwabugili ko guha Rutarindwa Umugabe-kazi w’ « umutsindirano », kandi ufite uwe muhungubabyaranye,ari ukwenyegeza umuriro uzamutwikira inzu. Umwami yahise amutwama ati: none ho si ugusiga ni ukwita mu mata nk’isazi. Iryo bango ry’igisigo bahise barikura mwo. Ariko Bizumwami wacyandikishije yari akiryibuka. Ibyabaye ku Rucunshu rero bifite ifatizomuri iryo kosa rya Rwabugili.
Bene ingoma itsinze
Batsindiye ingoma
Biraga ingoma,
Kazirage Muca-nkamba
05Wamaze urukambye,
Ubwo wahawe ingoma
Ugatsinda ingoma ijana.
Rutakirwa , ngubwo ubutumwa bw’Abami,
Rwuya rwishingaga inzigo
10Z’ibihugu bibiri.
Ruhobe rwa Rugaba
Wazingaguye i Macumbi,
Mirindi nyiri imirimo myinshi
Nyiri inkuba izimya inzovu,
15Bidasangiye igihugu
Uhagurukira igihugu,
Cyimye undi mwami.
Murakirwa ubitumye
Haba u Rwanda rw’umwe.
20Ntitwakugize umurembe
Kandi uhanda ibihugu,
Mugabe ntazibagirwa waciye imihigo,
Ntitwakugira igituza
Kandi uri ikivure cy’igihugu,
25Mugabe iziraga ingoma za so.
Gicambwa none wamaze igihugu amazimwe
Zinduka nkubwire inzira z’Abami
Cyaduka yarunambiraga iminsi
Mutung-imwe yantindiye kuzigwiza,
Kizinduka nyiri inzizi nyinshi
Nyiri-igihugu uranze umuzi udacika,
30Ari bwo bugingo buzajya kera,
Nyiri-Rwingwe u Rwanda urwimye abanyazi.
Gicambwa none wamaze igihugu amazimwe
Zinduka nkubwire inzira z’Abami
Nkubwire Rukore nyiri inka zitakamwaga ukubiri
Nyiri igihugu yashakirwa n’inda ye,
Ruhuga nyiri impuga
35Zahinduraga ibihugu,
Ingoma z’i Bugenda zigasuhukira Ngozi,
Rugenda ngayo amagenda mugira Abami.
Gicambwa none wamaze igihugu amazimwe
Zinduka nkubwire inzira z’Abami
Nkubwire Mirindi wazironkaga mu maboko
Inkorogi iz’iwa Bwami ijabiro,
40Iza Mushika-ruge ni uko zishika abanzi,
Iza Mabara atuye
N’i Tandi rya Gitegamubiri.
Gicambwa wamaze igihugu amazimwe
Zinduka nkubwire inzira z’Abami
Nkubwire Musare wadusanganaga inkovu ebyiri
Ya Nkuba ya Cyikora akatuvura.
Gicambwa none wamaze igihugu amazimwe
Zinduka nkubwire inzira z’Abami
45Nkubwire umunsi ukabuje ukomeje
Bakwita impunzi,
Impinga y’ubuhoro ya Ruharage,
Rugaba Nyaguhabwa ingoma na Mwiraga-ngoma
Bahagurukana ingoma idahurumba Abami,
50Isohoye ishima ikibanza.
Iteta ijya irya
Na we utera uza ino,
Ushika abagome
Ushika abahinza,
55Muhwanya igiti gikoze
Ingoma ya Nkuriza
Ntuyicira indagano.
Gicambwa none wamaze igihugu amazimwe
Zinduka nkubwire inzira z’Abami
Nkubwire umunsi wikura mu rukubo Rwimbaga
Kandi uri imbarwa,
60Mbangira ya Mbabazi
Imbonwa ikunze iragutabarura.
Usanga igihugu cyatamye,
Mateka ya Mahame
Bizinzo urayitabara.
65Menya ko wahawe ingoma igushaka
Ntanagira imana z’ubuture,
Zakwereye ziba impamo.
Muhashyi wa Ruganda ntitwagandana
Wadushingiye ibicaniro birahama,
70Mwahawe ingeri iganje
Urakayihwitana.








9 mai 2009
Arts, litterature et poésie, Culture, Ibisigo, Imivugo n'ubundi Buvanganzo, Société