Ntambire ingoma (Ibisigo)

0
0
65

020. NTAMBIRE INGOMA

 

06 KIBARAKE

Iki gisigo kiri mu bwoko bw’ « Ikobyo ». KIBARAKE yagituye Umwami Mutara II Rwogera amubwira ko kubera sabukuru, atashoboye kugera i Bwami kare ngo atambe ineza yuko u Rwanda rwatsinze u Burundi ndetse n’iminyago myinshi yavuye mu Gisaka.

 

Ntambire ingoma

Ikuye iz’ahandi,

Batambira b’ingoma

Ya Ndimugicu ya Mikore

05 Irazikuye Rugira rwa Mirago.

Bakunga b’inzigo ya Mudacubangana,

Bagacikiza inzigo.

Umva Bakwiye bikwizaga ay’indekwe,

Inkiko yashyamye

10 Bagaca inkamba i Rusagara

Umusaya ugasongera umunega.

Ntibasimbuke abahizi,

Mu Nyumba ntibijanwa

Ubwo barahirira inkiko y’i Bugande,

15 Rukabagwira urugogwe.

Ye Bukombe bw’inkangura

Bikababara impfira-kibira,

Mugeni w’impumbya

Nibaguhe impundu abahungu,

20 Rwimpembyi n’impinga ya Buhoro

Duhorane Imana Musekera .

Muzenga ize izihe Rwanika-ndaro,

Iwabo wa Shyanda

Ishyira ryambaye Nyesonga,

25 Rubyutsa-bashotsi yangize

Ngo nintambe ineza,

None abyariye inka umugabo.

Umugeni wa Mikore

Muka Rweru nyina Rwivuga-bigwi.

30 Ngo ukomeje imijisho

Nibacishwe ingoma abanzi,

N’iryo fato ntirizava

Ni inkatare Matungo,

Aho yatuye haragutungira kurusha.

35 Iyo mihana ni yo yaduhiraga

Tuyihayane na Rwingwe,

N’abatwigera barakanyagiza ingoma.

None duterekeye inka

Imfizi ya Mikore,

40 Ubukuru irabwigasiye Bukombe-buzima.

Sinasazana ikimbaye

Narabanje Rukuge,

Mfite ay’urukundo

Iwa Rukanira-muheto.

45 Sinatashye ukoze icumu

We Mucana-ku iriba wa Mbabazi,

Nta bwo nabura icyoto i Cyitwa-mpundu.

Sinatashye uri mu ishyaka

Nashyizwe mu ziko n’abakungomwa,

50 Inzira imbera uruguma.

None aho ufatiye imicyuro

Musangwa wa Musabwa,

Ndabasamira ugasanya amakombe.

Nunvise ubwuzu bunyesa

55 Ngo ubwo wizihiwe n’amashyo ya bose,

Ubazunguye amagana.

Nguyu Kizinduka nagutashyaga

Abagaba b’i Tamba-nguge mwese,

Ngo: uragatunga Mugesera.

60 Jyewe ho nkumbuye urushya n’amashyo

N’injyishywa y’abahungu

Ba Bwanga-kugarama na Bwanga-cumu,

Ducunguranye Mirinzi ya Mirishyo.

Mirimo ni we waduhekeraga,

65 Nyiri inka izi

Nayeshe ndi mutoya i Rutangira-ngenzi.

Nari nkumbuye inzoga iri ho umuheha,

Na Nzogera na Nzobikeye

Nyitamiriye ngataha kumuhaya.

70 Yakikizwa n’abamukwiye bukaba ijuru

Ngatarama imyato,

Nka Jabo rya Misakura.

Ndi umutwe mu b’ingenzi

Ndi icyegera mu b’imbere,

75 Nizaramuka imbabazi zaje,

Rugira irampaka nka bo.

Theo

Est-ce que le MDPR ( parti dissout en l'an 2013), aura joue un role, si minime qu'il soit, dans la comprehension du probleme rwandais et dans l'avancement pour la recherche des solutions? C'est a chacun de juger. De toutes facons, notre action n'aura pas tout a fait passe inapercu! Sans politique ou en politique, nous continuerons a lutter pour la liberte, la verite et la reconciliation, ainsi que pour l'instauration d'un etat de droit au Rwanda. Selon Sylmpedia: "Mouvement Démocratique du Peuple pour la Réconciliation (MDPR- INTIGANDA) Drapeau du MDPR Fondé le 13 Décembre 2009 par l’Abbé Théophile Murengerantwari. Ancien "titulaire" de l’Evêché de Cyangugu, exilé en Allemagne ou il a basé son mouvement issu d’une scission avec le RMC. Il soutient le retour du Roi Kigeri V et un nouveau référendum sur la question de la restauration de la monarchie. Il s’est prononcé en faveur la candidate Victoire Ingabire Umuhoza, leader du Front Démocratique Unifié (actuellement mise en résidence surveillée pour tentative de déstabilisation du pays et négation du génocide depuis Avril 2010) qui n’a pu participer à l’élection pluraliste du 9 Août 2010. Très actif, le MDPR émet régulièrement des communiqués sur son site et participe à des manifestations contre le gouvernement rwandais du Président Kagamé." http://www.sylmpedia.fr/index.php/Parti_royaliste_Rwandais

Charger d'autres articles liés
Charger d'autres écrits par Theo
Charger d'autres écrits dans Arts, litterature et poésie

Laisser un commentaire

Consulter aussi

Abayobozi ba Ishema Party bazasesekara ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe ku wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017

  Itangazo rigenewe abanyamakuru: ICYO TWE TUGAMIJE NI « UKUNGA ABENEGIHUGU NGO DUFAT…