022. NKURIRE INGOMA UBWATSI
07 NYIRANKUGE
Iki gisigo kiri mu bwoko bw’ » Ikobyo « . NYIRAKUNGEyagituye Rwabugili mu birori byo kwimika Ingoma-ngabe « Mpatsibihugu », yari iya kane kuri Karinga. Cyahimbwe mu mwaka w’i 1884, kandi kivugirwa i Mukingoaho » Isabukuru y’Umuganura » yabereye uwo mwaka.
Muri icyo gisigo hari mwo ko icyo gihe, Nkundiye, umwami wo ku Ijwi yari mu buhungiro aho yumviye ko Rwabugili ari mu migambi yo kumutera, amuziza koyigometse atakiyoboka Umwami w’ i Rwanda.
Nkurire ingoma ubwatsi
Ya Nkoz-umuheto ya Mikore,
Ruhaka-bose ije kuruta ibyaro.
Ifite urukumbuzi rw’Umwami
005Iyi ngoma yaMwuhira-kare wa Rwibicuba,
Isanga Rwimiheto i Bukwira-jana.
I Jabana bayisanganiza impundu
Ruhogo ije kwiyereka Muhirwa-rugendo.
Bahirwa n’ingoma
010Abami ba Mwigura-ngoma wa Muhebyi,
Muhoza yaraziguze ku Ivugutiro.
Ngabo zirongora Rukebanya i Rukaza-byuma,
Rugogwe akimika Rugina.
Yahingukanye n’impundu nyinshi
015Iyi ngoma ya Mwishya-nyagano
wa Munyaga-mashyo,
Abakaraza batambana imirishyo kwa Yuhi.
Ingoma zirasuma
Zisanganira ingabe ya Mwikozi,
Kabuye irayakira.
020Yahingukanye ibakwe ryo kwica abahinza
Iyi ngoma ya Muhuruzi wa Mudahakana,
Iz’i Burabya yazizananye inkangura,
Iyi ngoma ya Nkoz-umuheto
Isiga Rwingohe mu gihuru.
025Ya ngoma ya Gahaya
Ntiteze kwima isigaye mu miyonga,
Irashyitse Mareba.
Ya ngoma ya Mutizirika
I Bucirwa-miheto yahabuze ibyicaro,
030Uyiciye inka wayambuye umuhinza.
Rwurira-biti wamuzanye ku muheto
Umwambika ingoma yawe iyi.
Nkomati iri cumu ryawe ricuze inkumbi
Risubiye kwasira,
035Rusatira-nshuro rwa Rubazi
Wateye Nyiri urubindo,
Rugina iramwambara.
Iri cumu rya Gacanzigo riciye imihigo
N’ab’i Mutora ribazanye ku muheto.
040Asanzwe yicira ku rugamba
Rugabira rwa Rubazi,
N’i Rwitaba rwahagize amatongo.
Ararasa akaba akumbanyije
Umuhinza wa Rusaku,
045N’i Burambira bagasiba kuramutsa.
Asanzwe yicira mu isibo
Rusatira-byaro rwa Mikore,
Uyu Mwami wa Mwikozi
Ahekuye Mwendo.
050Intambara y’amakuba
Mahinguka arwanya i Bukebya-mato,
Bahora mu cyunamo.
None nguyu ashoreye inka
Yishe mwo nyirazo,
055Nziguhiga ya Rweza-mbuga
Zirazimya izuba i Buzira-nenge.
Anyaga iz’i Bukaba-mpembyi
N’izivuye i Burori,
Iminyago ihurira mu rugo.
060Yirukana umuhinza ku Ruhetero
Murwa-rugendo wa Rugaba-mitwe,
Uwo mugoyi ariyahura
Yihisha mu rugano.
Wasize uhararitse imirambo
065Mirindi ya Rweru,
Ugeze i Rwimitavu urasira.
Rugondo wahagurukanye icumu
Ryo kwica umuhinza w’i Burambira,
Rutuku imutabarukana ku muheto.
070Ruca-mikore wamwicanye inkangura Nkomati,
Uwo muhinza wamwicanye ingoga
Wivugira ingoma.
Wakwivugira ingoma
Ugira icyo wayimariye.
075Wishe Mutamba-juru, Mutamba-nkamwa
Ngo ugere ku ngeri uharambika ingogo.
Wiciye i Rwiruka, Rubanguka,
N’ab’i Bugenda baza kukuramya.
Wiciye i Rwingohe, Nkomati
080Unyaga n’impenda i Bubanzwa-miheto.
Riratwaye icumu rya Bitondo
Iryo amajije abahinza,
Ng’iryo riramamaye ku mweya.
Ni ryo yatera Rubondo
085Ruboneza-mabano rwa Mabara,
Ngo agere ku Nkuka
Nkomati akumbanya ingogo.
Agendera mu gicu
Akaba yishe Kirabya,
090Kirasana cya Kizinduka
Akambika ingoma.
None wunguye ingoma
Nkomati ya Nkiranya
Baragushimye Abanyakayenzi.
095Bagushimiye amacumu i Nyamwaseka
Kirasana ngo yahawe ari intwari.
Mugina ayeretse ibigwi
Iyo yohereje abayishokera,
Iba kwuhira amaramu
100Nyamiringa yanga urugabano.
Yambitse ingoma zose
Nkindi ya Makuba,
Akomeje imyasiro.
Ye Banyurana ba Munyura-ngeri,
105Barasanira ingoma
Ya Ntabwoba i Bukenyera-ntama,
Ntore za Bitondo
Zaheza icyago cy’i Butambika
Zikirahira Mutaga.
110Harya Mugina yazana
Mugerariba na Murumankagwe,
Aje guhereza imirishyo Myasiro.
Na we yaje ari intwari
Mutagera wa Rwugamo,
115Indorero azigira intahira.
Nta gisa ifite Masasa
Iyi ngoma ya Kirasasa,
Warayambitse iraruhuka.
Abatatu se mwari mutegeranye
120Biyita abahinza,
Ko wabacuze inkumbi
Nkiranya ya Gaca-nzigo,
Abagoyiubumva he ?
Abahinza bari bakomeye
125Mukozi abandi ni amasigara-nkingi,
N’i Bubunga bari mu cyunamo.
Inkuru mbi yarabokamye barakamutse,
N’i Bushyoma baherutse imirishyo aho.
Ntiyari acyiyita umuhinza se,
130Wa Muheza wa Sanshyimbo
Yabona Kirasana yaje,
Akihisha mu masenga.
Ng’uwo arakubana ahunga
N’igihango yatatiye,
135Kimutaye mu ngeri.
Ni kabiri ukaba umukumbanyije,
Rukanda-mizo
Nta muhinza uzakwigera,
Agaheza ubugingo.
140Uwo ni umwihariko
Wa Muhuruziwa Ruhamo,
Aho ahinze ikigoroba
Kigeli cya Rugwe,
Atera umuhinza
145Bugacya ahubatse Murasa-nkagwe.
Ingo ziruzuye i Burambirizwa-ngeri
Imihigo ya Karinga ntuyihuga,
Mahe ya Rwingoma
Mugina uyirwaniye ishyaka.
150Niwambukiriza mu Nyabwana Bwobabuke,
Uri hagati y’u Bunyaruka-mazi,
I Nduzi uzahageza urwuri.
Ni amacumu ya Bitondo
Mbwira Mutara,
155Ko wateranije urugabano.
Rubandanira-ngoma rwa Mbabazi
Ni amacumu ya Rubanguka,
Mbwira Rubazi
Ko ari we ugenda ibirwa.
160Baraye mu mihayo
Abami ba Muhuruzi na Mudahakana,
Ngo imirasaniro ya Kizinduka
Yasumbye urugero.
Baraye bakuvugiye ubutwari
165Abami ba Mashema ya Serugorora,
Ngo wagirije ibyaro.
Baravuga bakavugira amacumu
Abami ba Mucundanya-ngabo wa Rwibicuba,
N’abacambirwa ingoma
170Wabica burandura.
Rwogera yakugororeye inka n’ingoma,
Nkiranya ya Gacanzigo
Wica Rwurira-ngoga.
Mikurazo wamuzanye ku muheto,
175Rukandamizo urivugira i Nyamirembe
Nugera i Marorerwa,
Muramutsa-nyonga wa Nyangoma
Uribuke Abanyanganzo.
Urangije abahinza Muhabura,
180Ubwire Abami amacumu
Ko warangije abahizi,
Ugahaka ibyaro.









9 mai 2009
Arts, litterature et poésie, Culture, Ibisigo, Imivugo n'ubundi Buvanganzo, Société