018. NDI INTUMWA Y’ABAMI
05 NGOGANE
Iki gisigo kiri mu bwoko bw’ « Ibyanzu ». Kiravuga uko Umwami CyilimaIIIyari amaze kwigarurirau Buyenzi, ubwo Umwami w’u Burundi Mutaga III yahagwaga. Kinavuga ukuntu Mibambwe III Sentabyo yigaruriye u Bugesera.
Ndi intumwa y’Abami b’i Muyebe,
I Muyeberambwe, iwa Nyamugenda.
Kagire inka Ruvukura
Wagiriye abana b’i Kiviri ingeso bakunda.
005Waturasaniye ukiri mu rwari,
Rwanga-mugayo rwa Rweza-mbuga,
Ba banzi ubagira icyorezo.
Nangwa ntimwadushibije shimwe
Rya Musanze wa Sangwe urakisazira.
010Uri uwacu nyakuri,
Muramukwa wa Munanira wa Cyamatare
Ntuteterereze Kibimbura.
Uri uwacu udukwiye,
Ukwiye n’Umugabekazi
015Ngo aze yame
Mu Byaguka-ndaro bya Bazira-nyuma.
Shorera nkure ubwatsi
Y’uko ushimwe n’Abami,
I Bugogoma-nkobe bwa Bugune,
020N’iwa Bukangana mu Bushinga-mashinga.
Bona n’aho waba ingongo Nzabarara
Uhawe Cyavunje jye nakuruta ubuzima.
Si byo Nyamugeta yagize ikinyoma
Kigahera n’ingoga,
025Yagize ngo Rukangaranya-bigondo rwa Rukangira
Ntiyamukura ku ijabo.
Si bwo yumvise Mirindi ya Mukiza wa Semukozi,
Bakavunja ishyamba.
Icyo nashimye ni uko yabonye imvura ikubye,
030Iturutse i Shenga ya Nyirigasogwe,
Uwabuze amugamo akayihungira kure.
Ntikomerwa isinde,
Umumenya w’ubwenge ni we uyihisha
Akayihungira kure.
035Muniganyi yavuze iritavuye ku mutima,
Yagize ngo ntiyakurwa ku ishema
Na Rushinja-mihana rwa Mikore,
Na we du ni umugabo bazivuganira.
Icyo ntagaye ni uko yabonye umuvumbi
040Uvuye i Vumba-mbogo rya Mivuno,
Yagaganije ibyoko byose
Bagaca amajyo.
Ntibagire imitima iburana,
Icyabo ni ukuzihunga mwo,
045Inkorogi z’i Kibamba
Zikajya iwa Kiragira.
Si ibyo muBwanambe bwagumiwe n’Umwami
Kwa Mbwire hakaba ishyamba,
I Shyara hakima inzovu.
050I Shyara nyine habaye ah’Abami batima
I Burembo bwa Burembya-mpundu.
Ndaye ndi buhambire impamba,
Njye mu Buhambura-murindi,
Bwa Murinda-ngeri na Murinda-nyana.
055Tujye kubwira abasapfu ba Mujya-ngeri,
Barebe aho bashyira icyunguti cya Kinyura-ruzi
Inkuba ya Nkindi ikabya uburakari.
Ntimurinde n’uko agera mu butaka,
Butakiro bwa Mutara-mbuga,
060Bakaba bahungiwe
Barahungire kure.
Agira icumu ryahaze ibitenga,
Agatera ntirisongerwe irya Rwimura-nsoro.
Iryo cumu nyine Barundi murarizi
065. Mwaribonye i Muganza,
Ruganzu rwa Nyirarugande
Yariteje inzogoro za Nyabikezi.
Hanyuma Ruganzanya yabatsindiye Ruganza-mvura,
Na we Mazuba azanye ubwiko
Ajya kuhamwaka Rukatsa.
Iryo cumu nyine Barundi murarizi
070Mwaribonye i Rubona,
Ruboneza-jembe rwa Jabana rya Rubazi
Ajya kwahukanya iwa Rwanga-sayo.
Kabishywe niba baracaniye
Mu mpinga ya Nkanda,
075Bakabyukurutsamurampinyuze jye.
Ryabatera imbeho mu mpuzu z’Abanyakarama
Ntibaragaseka mu Byeyerezi.
Erega nibahishe Nyirishyamba,
Batabona yenze ingabo bakifata ku munwa.
Iryo cumu nyine Barundi murarizi
080Mwaribonye mu Gisizi,
Rusiza-byanzu rwa Nyirabusage
Yariteje i Runyami.
Ngo ritwike rishyira bya Birwa bya Shororo,
Na bo abahinzi b’i Shurumbo barahatantagura.
085Ryacanuje ibindi bihugu
Irya Ruhanguza-bihumbi rwa Ruhingane
Yarihawe na Ruhiga.
Erega ngo rigumye ricukure amahanga,
Irya Mahame yahawe na Rude rwa Nyamihayo.
Iryo cumu nyine Barundi murarizi
090Mwaribonye i Mugari,
Rugereka-busoro rwa Nsamira ya Gisama-mfuke,
Ajya gutwika amazu iwa Bweso.
Nagize amanga y’inkongi
Yabyutse mu Karyabyuma,
095Ngira ngo iraje kubotsa.
Icyatumye igarukira harya,
Yari ikiri mu buhigi,
Yambitse ingabo ya Nkuy-imbuko
Ya Ngohe ya Rukabuza,
100Icaniriye Nsoro.
Ese ko ari mwe mwabanzaga Rufukura
Abaraye n’iwa Bwanwa bariyimbire.
Kabishywe nibajya i Mwonga,
Mweshi wa Mushira-bwoba
105Jyewe umuzi azabakurayo.
Umva Cyiza ni uwa Cyilima
Cyasibya abo biru bo ku Cyurira-nyoni
Kwenda imirishyo.
Ni we bazira, Bazindukiye i Butamati
110Kwa Nyiramutega na Mutima
Yababereye indahiro.
Nibaryame ntibarambye
Nahinguka mu Butambeho Bwirukiro bariziguruke.
Simbura Samakamba ya Ngame
115Ya Murahu wa Nzengo : kirazira.
Ngaho jye ndakoresha amahanga,
Macumbi y’i Bweru,
Ngaruka kuza ndakuramya.
Nkaramya Mutakara inkundwakazi y’abagabe
120B’i Tanda rya Rwinkoni,
Nkayikesha imyama.
Ye Mutakara watsindaga Rubuga rwa Rwego,
Unyaga Rwuma rwa Mabanje ku muheto.
Ye Mutakarawa Subirutsinde
125Aho mu Butembo bw’i Mabare,
Uhanyaga inkungu.
Zabaye nyinshi zihuye n’izindi
Wanyuze mu Mbone za Rwimihayo ntizahimurwa.
Data Ntarwango ya Ntanagira ya Ntegure,
130Ndi intumwa ya bene Ntarabana
Baragushima ba so bose b’i Musamba
N’iwa Sangwe bakagutashya.
Nshohoje ubutumwa nakuzaniye bw’Abami
Ba Gituza na Cyuha-bitutu,
135Njyanye ijambo.
Ariko ushimye na twe dushimye
Uyu Mwami wahawe inka na Rugande
Akwiye Rwambika-ngoma.









9 mai 2009
Arts, litterature et poésie, Culture, Ibisigo, Imivugo n'ubundi Buvanganzo, Société