023. NDAJE NKUBWIRE UMURASANO
07 NYIRANKUGE
Iki gisigo kiri mu bwoko bw’ » Ikungu « . Ni igisingizo cya Karinga, kivuga uko yaganje amahanga. Nyirakunge yagituye Rwabugili igiheyari amaze kubomboranya amahanga. Hari nkomu 1884.
Ndaje nkubwire umurasano yagize Mugina
Mugambwa wa Mugera-nshotsi wa Nyamashema,
Iz’amakeba izihagaze ku ijosi.
Nta ngabo iterera
005Ngo zibure gutsinda,
Ni ko ituye Nyamiringa.
Iyi ngoma ya Ngiye-ku-mariba
Usanga izirusha ni iteto, ingoma
Ya Mfitimirishyo ya Murema-nkagwe,
010Irateka iminyago ikayisanga aho.
Bakutse umutima ab’i Rwanika
Baraca amajyo,
Barumva Rwingina
Imigabo yabavuye mu nda.
015Usanga yizihiye urwo irimwo
Rwa Ruyenzirwa Rubazi,
Rusangiye amarembo i Bugomba-mirishyo.
Murorwa ni ko yagahunze
Ntiteze ijabiro ryo kwima,
020Iyo ngoma igiye urwo.
Ntizikivuga ingoma z’ibihugu
Zarabuzen’iyo zihungira,
Keretse Mugina wazigirira
Zikaza kwihakirwa na Nyamiringa.
025Umukeno wazirembeje
Ntizimenya igihumurizo
Cya Muhizi wa Nyabahima
Bucya ahumuriza u Rwanda.
Ntizimenya Kibanza ko ibyukira
030Ruboneza yajyai Kambere,
Ikamuvumera ikamuramutsa.
N’injishi za Muringa
N’ibihogo bikikije Mutukura,
Itetse iminyago ikayisanga aho.
035N’intagara ziyiri imbere
Mu nzu ya Ruyenzi,
Amacumu anesha agira amashoza-ntambara.
Iyi ngoma ishumbije iz’ibihugu
Yazana Muhagurukira-kunesha wa Mujebyi,
040Ava i Rwindagwe kuramira u Rwanda.
Nta Mwami wayihawe
Ngo ahagararwe imbere n’amakeba.
Mukozi ayigije kure
Iyi Mwikorera-kare yayiha,
045Murekezi wa Rwibicuba
Wacukuye ingoma za Bagumana.
Ayinyagira Abataganira,
Arakoranya n’imirambi yabo
Ntuku ahagwiriza intahira.
050Iyi ngoma Mugera-ngabo wa Nyamashema
Yayiha Mwungura-Rwanda wa Nyabuhoro,
Wayirwaniye ishyaka kwa Mwubaka-shyamba .
Yayihawe imukwiye Mwagukirwa
Ubwo agwije urugomo rw’i Munyobwa,
055Yamushima Runyonyera-nzige.
Iyi ngoma, Rukandamizo yayiha Mukuya-ruge
Wa Rugwe rwa Rugema-nshuro,
Mashema ayihawe ahangamura Rutamu.
Yubaka i Mudashyikirwa
060N’iminyago ya Munyura-mato ayigira imbata.
Ahera ko acubya ibihugu
Rwiyerekana-muheto rwa Mudaheranwa,
Ajya kwubaka i Mugenda-bicu.
Rwimikore rwahangamuye Ruhima,
065Ruhingo rwa Muhanyi
Akambura Mugara ingoma.
Iyo zizirikanye ko Mugina
Igira umugambi udapfa,
Ingoma za Mugara na Mujya-ku-ruzi
070Ruvuzo ihora mu cyunamo.
Ni ukuri ko ntisibe
Idashenye ijabiro ry’amakeba
Iyi ngoma Rukanda-muheto.
Utsindiye ubugabo Nyamiringa,
075Rubaneza yarimye aguha Ruyenzi.
Rugondo yakuzaniye Rugabo
N’ingoma ya Nyiramutaga,
Uzigira abambari.
Uri isugi Nyamiseso
080Musabwa yarimye aguha Murasa-burega,
Gisaza yaguhaye Kirasana
Iminyago y’i Burebwa arayikuzaniye.
Ngeri yarahiye Karume
Ko Muteri itazabangikana na Rwubaka-mazu.
085N’amahanga nataramirwe
Turafite ingoma ndende,
Ifite ibakwe ryo kwica
Mugina yanze urugabano.
Utsindiye ubutwari Mutukura wa Ngabidasubira,
090Ruhuma yari yamamaye
Umuhagarara kw’ijosi.
Musabike wayisenyeye ijabiro
Rugabo ije kukwakira,
Uyizana mu minyago.
095Uri inganji Nyamiringa
Murasa-nkagwe yarimye
Aguha Rusatira-mihana.
Mwishyura-ngabo wa Ngabo idasubira
Yakuzaniye ingoma za Bitobero,
100Mutamira-nshuro urasenya
Ijabiro rya Rukumya-migezi.
Uri inzeru ntugira inenge Nyanzobe
Ntaho urateza bagatindana iminyago.
Nta ngoma utaraka z’abakeba
105Ni ko ituye Rwingina,
Izigenda hejuru
Minyago ikayisagurira abasangwa.
Mugina uje kuyikeza
Ikamuvura umukeno.
110Ruhindura-nshuro yakuzaniye
Ingoma za Ruhashi, Nyamuganza
Uzivugira ku ijosi.
Akunyagira n’iz’i Bushyoma
Mashema ya Sangoma,
115Iyo ni iminyago igira umwishyo
Agatsinda, igira n’umugeni
Avuta iminyago.
Mutamu wa Mutwikira-bageni wa Mutega-ntare
Nyiramuhanyi ahagije u Rwanda umugisha.
120Agabira n’igitero Mucyo w’igihugu
Yajya ku nteko Ntuku
Akayihaza iminyago.
Iramushima Rwingina
Nyina wa Rugwiza-mashyo,
125Ni we ukwiye ingoma za Rugenzi.
Nta mahanga atahinduye abahakwa,
Mutamu ni we utunze ibyaro
Biza kumuramya.
Washe umudende Nyamuganza,
130Rugwiza-mashyo yarimye aguhaza umunyago.
Nta bihugu atakuye mwo ingoma
Nkomati ya Rweru,
Agejeje magingo aya.
Bahiye n’ibitugu abaturira iminyago
135Rugaba-mitwe avuye kurya,
Kwa Rutamu na Munyura-mato
Inka zigatanguranwa Nyamurunga.
Mutara akazibyukurukiriza Mutukura,
Iyo itetse iheru
140Mu bitwa bya Munanira.
Ntigisiba ibirori Mugina
Iyo inka zije zivanze n’ingoma,
Nkomati ya Nkimiranye ya Rwimikore
Yereka Nyamurunga iminyago.
145Ndabarora ntibava mu nzira
Aho Nkibiki yaherewe na Nkozimyambi ingoma,
Ntimugire ngo ni ubwo guhakirwa inka
Mbonye Musukiranya-buhoro nta wundi basa,
Musana-rwanda wa Rwindamutsa
150Rwimiheto asa na Mirego.
Urugero ni Mibambwe
Mu ruhame rwo mu maso,
Mu buranga asa na Yuhi.
Uzivugiye ukuri Nyamuganza,
155Umva Ruvuzo ntiheruka imirishyo
Ihora mu cyunamo, urume rurayitonze mu gahanga.
Misabike ntikivuga,
Iheza mu ruvumba
Zitanya ko umuganzanyo,
160Ingoma z’ibihugu
Kwa Mugara na Mugomba-ngemu.
Rwimigezi aragwa ibyobo
Ngo : mbateye icyabereka ibyambu
Byerekeza i Rwanda.
165Ngo ize gukeza Rweza-mariba
Ikoza Rugina,
Nizikorane zize zirembe
Zihakwe na Nyamiringa,
Migina izivanye ku bugabo.










9 mai 2009
Arts, litterature et poésie, Culture, Ibisigo, Imivugo n'ubundi Buvanganzo, Société