Accueil Société Culture Arts, litterature et poésie Mbwire nyiri inka izi (Ibisigo)

Mbwire nyiri inka izi (Ibisigo)

0
0
57

034. MBWIRE NYIRI INKA IZI

 

034. MBWIRE NYIRI INKA IZI = JE M’ADRESSE AU PROPRIETAIRE

DES VACHES QUE VOICI

 

010 NGURUSU

Ce poème est de la catégorie « Ikobyo ». Son auteur, inconnu par A.Kagame, nous est bien connu. Il est Ngurusu, fils de Karorero du groupe des poètes de Kiruri. Le texte du poème donne à penser qu’il est du temps de Rwabugili et qu’il célèbre la victoire de l’expédition sur le Bumpaka. Il est un chef d’œuvre poétique qui reprend le vocabulaire et les figures littéraires de la grande tradition de Bagorozi.

 

Mbwire nyiri inka izi

Inkuru y’inkuke,

Ya Nkubiri ya Rukuge

Yazikuye i Murwa Mirembe* ya Rugwe.

05 Iya Rubangu yirindaga urubanza

Mu Rubamba-mitwe

Yicuta mu Rubamba-ntama.

Ngaha ga Myambi* ni we watubwira

Ko Nyamirembe* ari we n’impinga ya Gakoma,

10 Kanyuza* yahawe na Kanyarwanda*.

Yatwereka inzeru* za Gacanzigo

Yabyarira i Gakina-mazi,

Kavuna* ka Mihunga.

Nsobanurire Mukanzi* irya Mukuruwabami*,

15 Mukeba wa Mukond-uvun-ingoma*.

Mvuganyi uzisasira i Kivumbuzwa-mbago.

Ngaharya Mukaya

Ni we waka Muhirwa umuhunguzi,

W’iby’ i Muhura wa Rubona

20 Aragwa inka zose Muhinda.

Ngo azahindurire ko n’iby’i Bumpaka

Ngo amuhorere abanzi,

Nta mwana muzima mu nda ye.

Bari bamusiganije gusenya

25 Mu Nshenyi za Nyirarukoni na Rukoyoyo,

Bakobereye mukambwe

Ngo baramenye adakabuka,

Azatange akakaye

Nta mukoro Mwito yabahebuje ingoma ze.

30 Rubondo yaje yibeshya ubwami

Mu mirambi ya Gifora na Gifuka-mazi

Ikinyoma yabeshye kiranyitse.

Rimugaritse i Mugongo

Ritazura inkike iry’urukimba,

35 Iry’urubango rimubanguje ubugabo.

Biragapfa ibyo bivume

Byavumbuka mu mazi ya Rubabo

Umubu ubiriye bigaturumbuka.

Biyita Abami atari Abami

40 Ntibagira Ubwami i Butayi bw’Abatayi,

Batangaza abantu.

Banze kuramya Umwami wabo,

Baramya umugina,

I Mugira-maso ya Nyamagambo.

45 Ngo bazitungirwa n’umuzizi,

Muziro wa ba nyabura.

Bamwinyaze imihayo,

Aho bahatswe bagatura,

Bagakoranya ikoro no gusenya,

50 Bakamusenga imirimo.

Bakoya kwigereranya

N’uyu Mwami wa Musabwa,

Washenye ijabiro rya Ngabo.

Yazinyaze i Buzi

55 Zita inyana i Bujari.

Inkora ihungiwe bazihunga mwo.

Zakamije Rusizi,

Azivana inyuma ya Muzim-ubunga

Ab’i Buhembe bagwa mu Myorera.

60 Nyizihiza se Mwimanyi,

Batambona intege abanyamakeba,

Ngo bashumbijwe imihayo.

Rya cumu yabarimbuje

Ntaho yarishyize,

65 Musana wa Rwingwe arifite mu ngabo.

Nshigaje kurundura

Rwisemera rw’i Ruzira-nyenzi,

Azize Rubamba-mugoyi.

Ni amacumu y’intwari ya Ntegure

70 Ntamenya gukika imbavu ngo ahunge,

Ukamiye ba so iz’ibihugu bindi.

Nkomati ya Rumeza,

Rwaracyagirije i Gihindura-juru.

Ninsangwa mu nka

75 Na Rwenga na Rwango-ruke,

Nta we uzatujya mu ruhando akahava.

Ntasambya ntasongerwa,

Akubita acura inkumba

Agakura inka mu banzi,

80 Mbaraga ya Rwego akabarimarima.

Theo

Est-ce que le MDPR ( parti dissout en l'an 2013), aura joue un role, si minime qu'il soit, dans la comprehension du probleme rwandais et dans l'avancement pour la recherche des solutions? C'est a chacun de juger. De toutes facons, notre action n'aura pas tout a fait passe inapercu! Sans politique ou en politique, nous continuerons a lutter pour la liberte, la verite et la reconciliation, ainsi que pour l'instauration d'un etat de droit au Rwanda. Selon Sylmpedia: "Mouvement Démocratique du Peuple pour la Réconciliation (MDPR- INTIGANDA) Drapeau du MDPR Fondé le 13 Décembre 2009 par l’Abbé Théophile Murengerantwari. Ancien "titulaire" de l’Evêché de Cyangugu, exilé en Allemagne ou il a basé son mouvement issu d’une scission avec le RMC. Il soutient le retour du Roi Kigeri V et un nouveau référendum sur la question de la restauration de la monarchie. Il s’est prononcé en faveur la candidate Victoire Ingabire Umuhoza, leader du Front Démocratique Unifié (actuellement mise en résidence surveillée pour tentative de déstabilisation du pays et négation du génocide depuis Avril 2010) qui n’a pu participer à l’élection pluraliste du 9 Août 2010. Très actif, le MDPR émet régulièrement des communiqués sur son site et participe à des manifestations contre le gouvernement rwandais du Président Kagamé." http://www.sylmpedia.fr/index.php/Parti_royaliste_Rwandais

Charger d'autres articles liés
Charger d'autres écrits par Theo
Charger d'autres écrits dans Arts, litterature et poésie

Laisser un commentaire

Consulter aussi

Abayobozi ba Ishema Party bazasesekara ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe ku wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017

  Itangazo rigenewe abanyamakuru: ICYO TWE TUGAMIJE NI « UKUNGA ABENEGIHUGU NGO DUFAT…