029 IYO ZISHOKEWE N-INTWARI
09 MUNYANGANZO
Iki gisigo kiri mu bwoko bw’ « Ikobyo« . Cyavuzwe mu birori byo kwimika Yuhi V Musinga, muri Mutarama 1897. Kiremeza ko Rutarindwa atari intore y’Imana kuko intore yayo idatsindwa.
Iyo zishokewe n’intwari
Intembe za Bitete bya Bitero
Zikora intambara.
Iyo zikoze inti za Muringa
005Murindwa-nkugu yikoma urume.
Ikora ya Mberuka
Iyo ishotse igise Gisanganira-minyago
Cya Nyarume na Runyagirwa
Ntirare impana Rwiheta-migisha.
010Iyo icyubikizi kije
Cyikora cya Cyamatare
Cyunguka yakomoka mu rugisha.
Iyo yigimbye urugumye Rufuka
Zo na Ruberuka rwa Rumoso,
015Ntisaze Rusazukana-jabo.
Mugesera ntushira icyubahiro
Mu gihugu umu
Wahawe n’Imana
Ingoma zikwishya ho
020Ziherutse kundaza mu mpaka
Impangare zombi Mukiga
Yo na Mukende wa Rukuge
Zikurana ku bugabo.
Ingoma nkuru n’iyayigiye ku bukuru
025Zigashinga ay’ubutwari
Ngo zitwaza akarusho.
Aho ishingiye akamaro,
Kamariro k’inzigo
Ka Nzabarara ya Ruziga,
030Yazeye Muzamuzi.
Muzigirwa umaze kwemera Umwami,
Nyabami ba Birende
Ngo mpore uyimye nka Mberuka.
Mberuka igira Mpayiki
035Ya Mboningoga ya Mbabazi
Iti: aho nakuvanye ishyaka
Ugashyaraza ijabiro
Jabo iti:Jembe aho nagukura
N’igihugu gihagaze uhagamye,
040Mpurudukana yo na Muhuruzi wa Mudahuga
Ndaguhumuriza na Mwikora-nzira.
Inzigo z’abatwangaga zirashira
Maziko ya Mashara
Agushumbusha Ndahiro,
045Maze Rubira igira Rumeza-ngoma
Iti : urubanza nshinga aho umvanye
Nkubere mukuru
Nkuburira izuba
Nkubonera ubwenge
050Mbona inzira nziza.
Izina iminyago n’imigisha
Munyaga-mpenzi wa Mpa-bose
Ngukezanya-ubuto
Iti: Mutukura sinagutendewe,
055N’ubu nabaye nk’uwakwimitse,
Nkuba hambavu
Mbangira iti : ngo tubanze
Aya mbere ya Ruharo
Na Ruharamba-ngeri rwa Miharo
060Tubone kwivuga twabonye imvano
Zimaze akabiri zitsinda akabi.
Inyagirwa n’inyazi ya Runyagirwa
Zirindiriye kuzarumuritswa uyu.
Zimaze imitaga cumi
065Zitsinda ibitero cumi Incikirwa
N’i Ncikiriza-banyazi ya Rwibicuba
Zicira ibyaro inkamba.
Inka nkuru ziba i Rwanda
Nyankurwe na Rwuya-nkiga Nkindi
070Zikwererwa i Kanyoni.
Ramuka Mugeyo rero uyiramutse
Uyigize ikugize
Uyigaruye yakuganaga
Ramuka na Karinga uyigane,
075Murenza wa Karinzobe
Inzigo izazikumarira.
Zimaze imibarwa urengeje
Burega bwa Murekezi wa Birari
Irindi rya zo ngo urakaryishyukana.
080Uzitsindira inshuro
Uzibereye inshuti
Shirubwiko ya Mashara
Ushiriye inenge umusigi.
Si ishimwe ufite
085Mu bandi Bami Mwagirwa
Se wa Nkindi, baragushima
Si ubutoni ufite mu ngoma
Ngabo-nzima ya Gahima
Umwana muzima yaba ingongo.
090Si ineza ugiriye Rukurwe
Rukiga wazangiye umukeno.
Warasaniye ingoma yanyu ishira inkomyi,
Nkoni ya Mwikozi urayikingukanye.
Wabujije ibihugu kwiheba
095Wahagaze aho rugwa
Urarwubura u Rwanda.
Warwanye mu zikunda
Nkomati ya Rukiza
Wacanye umuriro mwiza.
100Utwongera mwo uwa Gihanga
Wahinduka amahango,
Bucya uhinduka Nyaguhirwa.
Ingoma ntisembera,
Uwo isigiwe Muhanyi wa Rusaza
105Ntuku ibahira kabiri .








9 mai 2009
Arts, litterature et poésie, Culture, Ibisigo, Imivugo n'ubundi Buvanganzo, Société