Accueil Société Culture Arts, litterature et poésie Inka ziragiwe n’inkuba (Ibisigo)

Inka ziragiwe n’inkuba (Ibisigo)

0
0
60

028. INKA ZIRAGIWE N’INKUBA

 

09 MUNYANGANZO

Iki gisigo, kitacyuzuye, kiri mu bwoko bw’ « Ibyanzu« . Cyahimbwe mu mwaka 1894. Kiriruhutsa ko Igihugu gikize cya cyago cya Muryamo.

 

Inka ziragiwe n’inkuba,

Ntizikanga ibikuba, Mukura-byago

Wa Byunzwe na Byintsibo,

Waragiraga iza Jembe.

05 Inka za bene Rukiza

Zikizwa imize na Bwagiro,

Akazizindukira.

Hambere yari mu Rukiga,

Rukigaharya rwa Nkoreza ya Rukoma-sinde

10 Twiyicariye i Rwanda gusa-gusa.

Itabaro ribi ry’icyorezo

Ritwibutse twese ry’i Bugamba,

Ngozi arigangahuza ingoma.

Aho nyine ko yari i Buzigi

15 Rusine rwa Masaka ya Busage,

Agisobanura imirishyo.

Nta muze waruta urya w’i Rwanda

Rwenda-nzenga uwabanje muramwibuke,

Uzatsinda ndarahiye.

20 Aho Imana iremeye igihugu umutima

Gihatira aturuka igihugu impera,

Mpabuka ya Ndahise ngo aze

Aratwubuza ishyara Shyunga .

Shyirambere sobanura umutima

25 Utegereze Imana,

Ni yo itunga ukogagira.

Mbese uretse ak’Umwami

Ndahiro bagirango hari umwana yasize,

Abanzi ba Nzobe ya Birenda

30 Abazungura-Rwanda.

Aho arwibukiye ava i Rubiha

Rubanguka aracanira inka,

Zumvise umuriro zabirira ino.

Ko atari adusigiye n’umukobwa,

35 Rukando rwa Nkomera

Ya Nkaka ya Mikore,

Atabaye ngo ntabyaye

Na yo Imana ituma dutindana igihugu,

Gihanga ya Muhanga

40 Iduha Gikwitana-ngoma.

Twari turazwe Umugabekazi

Na we Umugabe akiri mu nda ye.

Umunsi w’i Kirwa, Karwana

Ka Ntambara ya Mitego,

45 Amata ya bene Nsoro akagwira.

Si ibyo abandi batazitirirwa inka vuba

Twebwe ho Vubwe ya Bwagiro,

Arazishaka nka mbere.

Mbabazi , ndaje nkubarire inkuru

50 Nari ndiho na Nkuba,

Umunsi w’i Butara Mutambya

Wa Nyamutega na Mutara-mbuga,

Inkuba yosa ingoma mu cyunzwe.

Rubanda ntimugire ngo ndabara inkuru mbeshya

Muzi ko Bwimba yihagurukiye

55 Mu rugo rwe i Buganza,

Muganza-byago wa Nyamugandura

Atabaye u Rwanda Rwenga uwo.

Rubanda ntimugire ngo ndabara inkuru mbeshya

Muzi ko izi nka yazizimirana

Azibuza abayongwe ngo batazinyaga,

60 Runyambo rwa Runyagirwa

Arahitanya i Rwanda uru.

Ya nkuba Rusizi asiga abanzi

Rubiza rwa Rubibi na Rubunga,

Rubungukana-ngoma.

Rubanda ntimugire ngo ndabara inkuru mbeshya

65 Muzi ko Bizinzo yazimiriye mu Karambo

Umunsi wo mu Rukore,

Rukoma-mushyo rwa Shyerezo

Akama mweru musa,

Rusobanura-nguruka.

Rubanda ntimugire ngo ndabara inkuru mbeshya

70 Muzi ko izi nka yazirira ku nzira

Kizima cya Muzigirwa,

Wazituriraga i Kayenzi.

Iz’i Nkore yaronse yo ingundu

Ndabarasa atunga inka,

75 Mutandi wa Mutega.

Kimanuka na Mibambwe

Mu Kibutura-zuru cya Mazuba,

Irahabasindukiza.

Gihana na Binama mu Burundi

80 Murenzi wa Karinzobe,

Ibagira inkwakuzi ingoma.

Kibogo na Rubona ibabonye

Bagendera Mugeyo .

Ubutari inkoko ntibwakeye se,

85 Ndetse uyu munsi

Karinga bucya irariye,

Mirego na Mirishyo.

Umunsi mubi se ntiwatwiriye

Tukawukizwa n’Iyakare.

90 Ni inganzo ndi mwo

Ya Rukungu na Rukondo

Ngo ndakiranirwa

Bikari bya Byikora

Ukandakarira.

Theo

Est-ce que le MDPR ( parti dissout en l'an 2013), aura joue un role, si minime qu'il soit, dans la comprehension du probleme rwandais et dans l'avancement pour la recherche des solutions? C'est a chacun de juger. De toutes facons, notre action n'aura pas tout a fait passe inapercu! Sans politique ou en politique, nous continuerons a lutter pour la liberte, la verite et la reconciliation, ainsi que pour l'instauration d'un etat de droit au Rwanda. Selon Sylmpedia: "Mouvement Démocratique du Peuple pour la Réconciliation (MDPR- INTIGANDA) Drapeau du MDPR Fondé le 13 Décembre 2009 par l’Abbé Théophile Murengerantwari. Ancien "titulaire" de l’Evêché de Cyangugu, exilé en Allemagne ou il a basé son mouvement issu d’une scission avec le RMC. Il soutient le retour du Roi Kigeri V et un nouveau référendum sur la question de la restauration de la monarchie. Il s’est prononcé en faveur la candidate Victoire Ingabire Umuhoza, leader du Front Démocratique Unifié (actuellement mise en résidence surveillée pour tentative de déstabilisation du pays et négation du génocide depuis Avril 2010) qui n’a pu participer à l’élection pluraliste du 9 Août 2010. Très actif, le MDPR émet régulièrement des communiqués sur son site et participe à des manifestations contre le gouvernement rwandais du Président Kagamé." http://www.sylmpedia.fr/index.php/Parti_royaliste_Rwandais

Charger d'autres articles liés
Charger d'autres écrits par Theo
Charger d'autres écrits dans Arts, litterature et poésie

Laisser un commentaire

Consulter aussi

Abayobozi ba Ishema Party bazasesekara ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe ku wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017

  Itangazo rigenewe abanyamakuru: ICYO TWE TUGAMIJE NI « UKUNGA ABENEGIHUGU NGO DUFAT…