Accueil Société Culture Arts, litterature et poésie Umutindi utarara ubusa (imivugo inyuranye)

Umutindi utarara ubusa (imivugo inyuranye)

0
0
73

 

Umutindi utarara ubusa

Umugabo w’ amaboko wakomotse ku cyaha
Iyo ncyaharubyaro yoga mu bantu
Ndavuga urupfu abantu tutamenyera
Intumwa y’ Imana itarara ubusa ntibwirirwe
Ntabwo ijya inama.

Iyo idatunguye ngo igwe gitumo,
Iratebuka, irahuta, igahutaza
Ikinyica cyayo sinzi icyico yatoye,
Ikubita idondoza ikica urubozo.

Uzasanga ari impumyi ifite ishenyi
Ikica urushinyaguro.
Byarimba ikenda ingusho
Ikitwa mugabo w’ igugu
Washize amanegu akiyamanwa mu bantu.

Umutindi udatinya abakomeye mu gihugu
N’ ibyegera akabyegerana imbaraga
Yitwa ntirugirisoni
Intwari idaheba intwaro
Ya Rwakamigabo itarushwa amaboko
Yitwa mukinduzi w’ ibivuka.

Gitita gihora gititirije
Ntigitindiganye cyatumwa ntigitinde
Yitwa Ntumwa idatenguha.
Igira ingoga zanga ingoma
Igira impuruza zanga impuhwe
Impundu zigacika mu ngo
Ingori zikamanikwa
Ikitwa incubyarubyaro.

Maboko adahwema guhwanya
Ntanene impinja n‘ abanyampinga akazabibuka
Umujura w’ ijabo wa rujujubyangabo
Mu murwano yitwa Rwararikamirambo.
Rucyahanseko yanga ibisekeramwanzi
Igakangaranya ibitwenge

Ikitwa na Ntambabazi igahora mu nzigo
Mukinduzi w’ inkumi udakumirwa
Mukenyabasore wa nsongotabarenzi
Azira abatware azira abatoya
Yanga abakuru yanga abana
Ikitwa inziramubano.

Nti : « Izira abashonje, izira abahaze »
Itera imitima intimba
Igatembagaza abatabaranaga ijabo
Aho yaraye ntawe uririmba yigimba bose
Yitwa maganya na rugwizamicuzo.

Nararebye nsanga abantu
Yarabahimbye ba mbonabucya
Si icyaduka kirasanzwe cyazanywe n’ icyaha
Muramenye ntimuzatungurwe n’ iyo ntumwa idatuza
Ngo ni kora impamba tugende.
Irasange warizigamiye impamba nyayo
Ndavuga ubuziranenge bw’ umutima
N’ ubutungane mu by’ Imana yategetse.

 

Source: www.umuco-nyarwanda.blogspot.com

Theo

Est-ce que le MDPR ( parti dissout en l'an 2013), aura joue un role, si minime qu'il soit, dans la comprehension du probleme rwandais et dans l'avancement pour la recherche des solutions? C'est a chacun de juger. De toutes facons, notre action n'aura pas tout a fait passe inapercu! Sans politique ou en politique, nous continuerons a lutter pour la liberte, la verite et la reconciliation, ainsi que pour l'instauration d'un etat de droit au Rwanda. Selon Sylmpedia: "Mouvement Démocratique du Peuple pour la Réconciliation (MDPR- INTIGANDA) Drapeau du MDPR Fondé le 13 Décembre 2009 par l’Abbé Théophile Murengerantwari. Ancien "titulaire" de l’Evêché de Cyangugu, exilé en Allemagne ou il a basé son mouvement issu d’une scission avec le RMC. Il soutient le retour du Roi Kigeri V et un nouveau référendum sur la question de la restauration de la monarchie. Il s’est prononcé en faveur la candidate Victoire Ingabire Umuhoza, leader du Front Démocratique Unifié (actuellement mise en résidence surveillée pour tentative de déstabilisation du pays et négation du génocide depuis Avril 2010) qui n’a pu participer à l’élection pluraliste du 9 Août 2010. Très actif, le MDPR émet régulièrement des communiqués sur son site et participe à des manifestations contre le gouvernement rwandais du Président Kagamé." http://www.sylmpedia.fr/index.php/Parti_royaliste_Rwandais

Charger d'autres articles liés
Charger d'autres écrits par Theo
Charger d'autres écrits dans Arts, litterature et poésie

Laisser un commentaire

Consulter aussi

Abayobozi ba Ishema Party bazasesekara ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe ku wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017

  Itangazo rigenewe abanyamakuru: ICYO TWE TUGAMIJE NI « UKUNGA ABENEGIHUGU NGO DUFAT…