039. UMPE ICYANZU
013 GAHURIRO
GAHURIRO arashimira Umwami Mutara III Rudahigwa kuko yari amaze kumusubiza inka ze Umutware w’umunyarugomo yari yaramunyaze.
Umpe icyanzu nkubwire ah’umuntu
Sinatinze mu matungo,
Sinakwanze zikamwa
Nanzwe n’utazimpaye,
95Bintera igihunga.
Ntekereza indaro mbi naraye
Barara-nzira ba Mudahakana,
Nsanga ari yo ndaro mbi
Uko nayisanze irakijyana.
Imana ni Yo ikiranura
Yankingiye urugumye,
Rugumira rwa Rubazi
Nkaba nkigendera jye mu Rwanda.
Hari 152bat oba none
95abakuru ba kera banduta ubukuru,
Iryo batabonye jye nkaribibutsa.
Mbona ko itagira ubutati
Yankuye iyo kure cyane,
Mpikurirwa n’Iyambonye.
95ugira rw’i Ruganda rwa Ruganzu
`
Inzanye nibuka n’ibitereko
Bya Nteretse ingoma ya Mbabazi.
Yanterekeraga mu ijabiro,
Namubwiye ijambo wenyine akarishima.
95Nkagirango ni we Mana wenyine
Na ho imana ni ebyiri,
Akaba umuntu uwo.
Muzi n’uko ikura ahaga
Impabagabo ya Mudahakana
95Uko nayibonye iraturema,
Irema abantu igakiza abandi,
Uburyo ikiranuka ndabiyishima.
Ingejeje no ku Mwami
Wa Mwambarira-ngoma wa Mwam-ugaba,
95Ntahiriwe iramumushyikiriza.
Ntabwo Rugira iyoberwa Umwami
Iyakwimitse ni yo yakuduhaye,
Witwa nka Yo.
Twashize impuhwe z’Abahutu
40Duhabwa impundu tukiri amahoro,
I Muhoza baragukundiye ngo kazime.
Mutima watuboneye n’umuti
Uvura igihugu icyago,
Cyusa cya Birari
95wari turwaye mu Rwanda rwawe.
Umurozi ntaruta umurogora,
Umugabo ntaruta Umwami
Umwami ntarusha amatungo umuyoboke.
Watubereye Imana Mbangira,
95Mbaraga ya Mwikozi
Utuvuna bwangu.
Watubwiye ko abakire bafasha abakene,
Mukenurambere wa Mbabazi
Ngo mbone aratamba,
95Ngira ngo mbonye umuntu .
Azinyaga atakubwiye impamvu
Mpabose ya Musangwa,
Wambariza iyo ngingo.
Mwimanyi si impuha nkubwira
95Impundu navugije ngabanye iwanyu,
Zingana induru navugije nanyazwe
Zateye Rubanda gutangara.
Si n’amarenga ngucira
Ndacana ntiwake,
95Ndakiriza mu myotsi
Hari impembyi singihembera.
Nakizwa n’uko untabaye nkiri hafi,
Waba unkuye iyo kure cyane.
Ariko si ndi amahoro
95Kandi si ibyo guhorwa,
Wampoza ayo andiza,
Muhoza unkundiye
Izanjye ngororano wazisanganwa.
Ni iteka amburana ntahari
95Andengera ndi i musozi,
Sahunga rya Gasogwe, ati : mpore.
Erega Mivumbi nakubonye urya munsi
Ungarura nahabye,
Nabonye nyobye irembo
80Uranyobora inzira ngaruka aha.
Na we ntiwakurwa ku ryo wavuze,
Kandi ari irivuze imfura.
Ntirihinyura Badahinyuka
Ba Muhuruzi wa Ruhamya,
95Iryagambye Ngozi rigamburuza nde !
Kabone naho waza uri ikinani cyane
Ntiwakura iryo Kinani cya Kizinduka yavuze,
Ubwo uba ucyibeshya
Kigahinduka ikinyoma.
95Jye ga nta cyo ncumuye
Ijambo rya we rirakiza.
Kurya uri umugabe nka Mibambwe,
Mwami wa Kavunwa
Wavuze i Kanyoni kwa Gihinira.
95Urankuze ubwatsi Busuhuko ncyure ishyaka,
Iyo ntakiye Imana,
Ntaka induzi ikagaba
Nkagabana ijana vuba.









8 mai 2009
Arts, litterature et poésie, Culture, Ibisigo, Imivugo n'ubundi Buvanganzo, Société