Accueil Société Culture Arts, litterature et poésie Ubucuruzi bwa Nshokeyinka IV (Imivugo inyuranye)

Ubucuruzi bwa Nshokeyinka IV (Imivugo inyuranye)

0
0
93

 

Ubucuruzi bwa Nshokeyinka ( IV )

Uwo abacuruzi bacumbikira ndi incuti
Uwa Rudacokabashyitsi
Mu cyambu cya Mashyiga
Nabaye mushyikirwa w’ amagambo !
Amagara aterewe hejuru

Sinasama ayanjye masa
Nk’ abadasanzwe ku mugezi :
Rwigerezaho mbimbura ikirari,
Mbabera ikiraro barambuka,
Ndi kumwe na Leyanderi Muhashyi !

Mu makuba ya Gatanga
Natangiriye rusengo rw’ icy’ atatu !
Nanga ko atanga ibiguzi,
Nagiye i Mugeri na Myasiro
Mu Ishoba rya Gakoma

Nakomeretse imbere
Nkurikiye ruhogo rw’ igihumbi
Ndi kumwe na Ruhashya.
Ku musozi w’ inzovu
Nanze ko inzara inyicana abagenza

Nabatanze kugura !
Mu Tumarankoni twa Nyagatare
Abategetsi baje ari itimba,
Nitabiriye ko izanjye zikonnye
Nikunda kuziyobora !

Ku Gahabwa ka Nduba
Nitabye induru ndi Indatirwabahizi,
Abagabo b’ inda nini bayoboza Leteri!
Ku mugezi wa Kirimbi
Nanze guta akarimbiro

Niringiye umufuka wanjye !
Mu Kirambo cya Nyamasheke
Nasoreye aho ndarana rukungu !
Ku mugobe w’ Abashi
Nashobereje abashaka kumpombya !

Nizihiwe no gushorera inkone,
Inka z’ Abaganza zigurwa cyamunara !
Rugaju rugaragura ibyahombye
Nayikuye mu gihugu kivuga « mwenu » !
Rukone ruherekeje rukungu ku Murehe

Rukara rukukana ingona;
Rugondo rw’ ingarisi;
Ingumba igomba inyana,
Mu Ngarama za Bahimba;
Rusengo rw’ umusaza utagisora ;

Rushangi rushaka ayo kuriha ;
Ruvuzo rw’ ibipfupfuru
Mu Gipfundo cya Nyabisiga ;
Ruhuma rufayira igihumbi
Mu iguriro rya Kinyari ;

Rutare mu ry’ i Rutare;
Rutanga rw’ i Mutara;
Rugaju twitabye umugobe ;
Rugondo rw’ umugabo wasinze ;
Rusine rw’ imisare mu Museke wa Rubingo;

Rusengo rwa nyir’ umusozi;
Rusa rw’ umusenzi utazi kubara ;
Rubamba rubaza icy’ abiri ;
Rubibi rw’ ababuze imisoro ;
Ku Musasa wa Kirungu ziyoboye ;

Kirambo cya Buyaga,
Naraye ngenda na Rugereka ;
Mu Rugenge rwa Bushara
Nashubije iy’ ishyamba na Rugereka ;
Ruvubi zikutse umuvumba ;

Ruvuzo rw’ inkone mu nka z’ Abazirakumesa
Ingumba y’ igitare ku mugezi wa Rutonde
Nitabye Makambira ;
Ku mana kwa Kaboyi ;
Ku manga ya Cyondo ;

Cyonyo kwa Bishumba :
Cyerere ngura ruvuzo rwa Bacondo;
Mu Rugarama rwa Kigali
Nkigurura na Mariti;
Mu mikoni ya Tongati

Abo twajyanye bitahiye ;
Mu Ishoba kwa Rugwizangoga
Ku mugobe w’ igihombo nazihariye amagara,
Nigerera mu rya Kabari ;
Kabingo k’ i Buberuka naguze impfizi n’ umugore,
Umugabo aje aramwirukana !

 

Source: www.umuco-nyarwanda.blogspot.com

Theo

Est-ce que le MDPR ( parti dissout en l'an 2013), aura joue un role, si minime qu'il soit, dans la comprehension du probleme rwandais et dans l'avancement pour la recherche des solutions? C'est a chacun de juger. De toutes facons, notre action n'aura pas tout a fait passe inapercu! Sans politique ou en politique, nous continuerons a lutter pour la liberte, la verite et la reconciliation, ainsi que pour l'instauration d'un etat de droit au Rwanda. Selon Sylmpedia: "Mouvement Démocratique du Peuple pour la Réconciliation (MDPR- INTIGANDA) Drapeau du MDPR Fondé le 13 Décembre 2009 par l’Abbé Théophile Murengerantwari. Ancien "titulaire" de l’Evêché de Cyangugu, exilé en Allemagne ou il a basé son mouvement issu d’une scission avec le RMC. Il soutient le retour du Roi Kigeri V et un nouveau référendum sur la question de la restauration de la monarchie. Il s’est prononcé en faveur la candidate Victoire Ingabire Umuhoza, leader du Front Démocratique Unifié (actuellement mise en résidence surveillée pour tentative de déstabilisation du pays et négation du génocide depuis Avril 2010) qui n’a pu participer à l’élection pluraliste du 9 Août 2010. Très actif, le MDPR émet régulièrement des communiqués sur son site et participe à des manifestations contre le gouvernement rwandais du Président Kagamé." http://www.sylmpedia.fr/index.php/Parti_royaliste_Rwandais

Charger d'autres articles liés
Charger d'autres écrits par Theo
Charger d'autres écrits dans Arts, litterature et poésie

Laisser un commentaire

Consulter aussi

Rwanda: opposition candidates whistle for new dates for presidential elections because of excessive intimidation.

UDF INKINGI and PS IMBERAKURI PRESIDENTIAL CANDIDATES Kigali, 15th May 2010 Rwanda: opposi…