Ntibavuga bavuga: Ikeshamvugo

2
0
206

 

NTIBAVUGA BAVUGA-IKESHAMVUGO

 

KU BIJYANYE N’AMATA

Ntibavuga: Bavuga:
Kuyasuka mu gisabo – Kuyabuganiza
Kuyavanamo amavuta – Gusobanura
Kubika icyansi, igisabo -Gusobanura
Kurangiza koza icyansi -Guhumuza
Kumena amata ubishatse – Kuyabikira, kuyabyarira
Kumena amta utabishatse – Kuyabogora
Uduta – Amata
Amata y’inka ikibyara -Umuhondo
Amata y’inka yenda guteka – Amagonera/Amanga/Amasuga
Amata inyana yanze konka – Amakaba
Ayaraye ataravura – Umubanji
Amaze kuvura – Ikivuguto
Ay’abashumba -Imyezo
Amata y’ikivuguto kitavuruze – Amenda
Agati bavurugisha -Umutozo
Umuheha banywesha amata -Umuceri


KU BIJYANYE N’INGOMA

Ntibavuga: Bavuga:

Gutangira kuvuga -Gusuka
Kurangiza kuvuga – Gutunga
Kugurwa – Gukoshwa
Kumanikwa – Kujishwa
Gushyushwa – Koswa
Gufashwa hasi – Kururutswa
Kubazwa – Kuramvurwa
Gushyirwaho impu -Kuremwa
Kwikorerwa – Kuremererwa
Gusoza – Gutaha
Gutoboka – Kubyara
Gufatwa -Gusegurwa
Gusaduka – Kurara
Kumeneka – Kuribora

KU BIJYANYE N’ICYANSI, ISEKURU, INGOBYI, IGISABO, UMUHETO N’INJISHI

Ntibavuga, Bavuga: 

Ntibimanikwa -Birajishwa
Ntibiturwa – Birururutswa
Ntibimeswa- Birahanagurwa
Ntibisaza- Birakura
Ntibyikorerwa – Biraremererwa
Ntibigurwa – Birakoshwa
Ntibishyushywa -Biroswa
Ntibimeneka – Biraribora
Ntibibazwa – Biraramvurwa

N.B: Iyo ukoresheje bene izo mvugo uko bidakwiye bishobora kuba igitutsi.

Urugero: 

Kuvuna umuheto ni ugupfusha abatabazi cyangwa ababyeyi.
Guhekura umubyeyi ni ukumwicira abana.
Kumesa ingobyi ni ugupfusha ukamaramaza 

IBIJYANYE NO KUVUGA (INGAMBO)

Umuntu aravuga- Inyoni zirajwigira
Ingoma ziravuga -Inka zirabira
Intama ziratama -Impongo zirakorora
Igikeri kiragonga -Ingurube iratontoma
Impyisi irahuma -Inuma iraguguza
Umusambi urahiga -Imbwa iramoka/irakonkoma
Inkoko iri mu magi irakwakuza -Inkoko irahamagara
Isake irabika -Imbeba irajwigira
Ihene irahebeba -Imfizi irivuga
Intare irivuga -Ingwe irahora
Imvura irahinda -Imodoka irahinda
Umuriro urahinda/uragurumira -Umugezi urasuma
Isuka irarangira – Injangwe irahirita
Indege irahinda – Inkokokazi irateteza

KU BIJYANYE N’INKA

Ntibavuga, Bavuga: 

Gushyira inyuma -Gukumuriza inyuma
Kurangiza gukama -Guhumuza
Kurangiza gushitura – Guhaza
Kurorera gukama – Guteka
Gukamana ingoga -Gukama kera
Gukomereka – Gusarika
Kwahura kure -Guturuka kure
Guca umurizo -Gukemura umurizo
Gukurura babyaza -Kuvutira
Kuzirasa amatezano K-uzikama
Gukamisha yombi -Kuvuruganya
Kureka inyana ngo yonke -Kwinikiza
Kuba ku nda kwazo -Kwerera
Kuziyobora -Kuzirongora
Kuzijyana ku ibumbiro -Gushora
Kwiruka zigusiga -Gutara
Guhanagura inka -Kuzihonora
Guta umuziha kwazo -Gufuma
Kwenda kwima zitararinda -Kuba mu bitwarizi
Kuzivomera -Kuzidahirira
Kuzishyira imfizi -Kuvuna umurizo (kubangurira)
Kubura amazi kwazo -Kurumanga
Guca inka ibere -Kuryogosha
Kurwara ibisebe ku mabere -Gusarika
Ibihamagazo byazo -Amazina yazo
Inzu y’inyana I-kiraro cy’uruhongore
Utubere tudakamwa -Indorerezi

KU BIJYANYE N’UMWAMI

Ntibavuga Bavuga: 

Umurambo w’umwami -Umugogo
Kumubyutsa -Kumubambura
Kumusinziriza – Kumubikira
Kugenda -Kurambagira
Kurya -Gufungura
Gupfa -Gutanga
Uburiri bw’umwami -Igisasiro
Inzu y’umwami -Ingoro
Abana b’umwami -Ibikomangoma
Kujya ku ngoma -Kwima ingoma
Kubyuka -Kwibambura
Kuryama Kwibikira
Kurwara Kuberana
Kwicara Guteka
Intebe ye Inteko
Ingobyi ye Ikitabashwa
Aho aramirizwa Ijabiro
Kumuha ikuzo Kumuramya

 

 

Theo

Est-ce que le MDPR ( parti dissout en l'an 2013), aura joue un role, si minime qu'il soit, dans la comprehension du probleme rwandais et dans l'avancement pour la recherche des solutions? C'est a chacun de juger. De toutes facons, notre action n'aura pas tout a fait passe inapercu! Sans politique ou en politique, nous continuerons a lutter pour la liberte, la verite et la reconciliation, ainsi que pour l'instauration d'un etat de droit au Rwanda. Selon Sylmpedia: "Mouvement Démocratique du Peuple pour la Réconciliation (MDPR- INTIGANDA) Drapeau du MDPR Fondé le 13 Décembre 2009 par l’Abbé Théophile Murengerantwari. Ancien "titulaire" de l’Evêché de Cyangugu, exilé en Allemagne ou il a basé son mouvement issu d’une scission avec le RMC. Il soutient le retour du Roi Kigeri V et un nouveau référendum sur la question de la restauration de la monarchie. Il s’est prononcé en faveur la candidate Victoire Ingabire Umuhoza, leader du Front Démocratique Unifié (actuellement mise en résidence surveillée pour tentative de déstabilisation du pays et négation du génocide depuis Avril 2010) qui n’a pu participer à l’élection pluraliste du 9 Août 2010. Très actif, le MDPR émet régulièrement des communiqués sur son site et participe à des manifestations contre le gouvernement rwandais du Président Kagamé." http://www.sylmpedia.fr/index.php/Parti_royaliste_Rwandais

Charger d'autres articles liés
Charger d'autres écrits par Theo
Charger d'autres écrits dans Arts, litterature et poésie

2 Commentaires

  1. Nyirimigabo jc

    10 septembre, 2009 à 14:12

    MBASHIMIYE KUBERE INFORMATION ZIKENEWE MUSHOBORA KUTUGEZAHO.
    HARI ABANYARWANDA BENSHI BATAZI AMAKURU ASHISHIKAJE NKARIYA
    YA MUSEVENI CG ARIYA YEREKERANYE N’ABAMI BA KERA.ABATARIZE
    AMATEKA Y’URWA GASABO MURI KAMINUZA BAYIGIRA KURI IYI SITE
    YAWE.INGOGA N’UMURAVA WA BENE GIHANGA PE!

    Répondre

  2. Théophile

    10 septembre, 2009 à 15:55

    Nyirimigabo,

    Ushimirwe nawe kuba utanze izo encouragements. Mu gihugu gishaka guhishira byinshi mu biranga ukuri ku migendekere y’u Rwanda, ndetse rimwe na rimwe bigatera bamwe kwiyibagiza nkana umuco mwiza twarazwe n’abasokuruza, ni muri ubwo buryo igitekerezo cy’iyi site cyavutse. Nk’uko bigaragara, site si iyo kwiharira ijambo n’ubwo nayitangaje mu zina ryanjye, nashatse kugaragaza icyo nemera kandi numva ari ukuri kwatanga urumuri kuri byinshi mubyo abanyarwanda bibaza, ariko badafitiye uburenganzira bwo kwatura mu bwisanzure. Ufite igetekerezo cyiza wese arisanga kuri iyi site, kandi mubyo ntangaza akenshi mbigezwaho n’abandi bavandimwe, ntibagiwe gushakashaka ubwanjye amakuru ashyira ahagaragara ukuri gukunze guhishwa. Nimwisanzure rero muganire, iyi site ni iyacu twese abakunda ukuri. Nta gitekerezo na kimwe kigana mu nzira iboneye nteganya kuniga, yewe n’icyaba kivuguruza ibyo nemera ubwange. Mu minsi ishize site yagize sabotage, ariko byaje kubonerwa inzira yo gukemura utubazo duterwa n’abantu bamwe batayishaka, igitangaje ntawe nigeze mbuza kuvuga icyo atekereza cyangwa kuvuguruza ibyo ntangaza ubwange. Biragaragara ko gushaka gupfukira ukuri cyangwa kurwanya ibyiza dusanga mu muco wacu ntawe bigira icyo byungura. Ikindi nasaba abafite ubushake bwiza nkawe ni uko ufite igitekerezo cy’icyo abona cyavugururwa kuri iyi site, mpora niteguye kubyakira, kandi abenshi byo bagiye banenga nagiye ngerageza kubikosora.

    Ukomere.

    Théophile.

    Répondre

Laisser un commentaire

Consulter aussi

Les 10 motifs qui justifient la Révolution inéluctable contre Paul Kagame et le FPR.

En s’inspirant de la déclaration de l’indépendance des Etats-Unis du 4 Juillet 1776, on ne…