048. NDABUKIRE IMANA YUNAMUYE U RWANDA
015 SEKARAMA
Iki gisigo Tugiteze ho byinshi. Twagize n’ImanaAlegisi Kagame akiduhindurira mu Gifaransa. Ubundi, ingorane ya mbere kuri ibi bisigo, yari uko Ikinyarwanda cya byo kitacyumvikana.Ni igisigo cyo mu bwoko bw’ “Impakanizi. Sekaramayapfuyeadashoboye kukibwiraUmwami Rudahigwa yari yakigeneye. Iki gisigo, cyahimbwenyuma y’uko Umwami Musinga aciriwe ishyanga. Iryo shyano ariko rigasa nk’aho rigangahuwe n’uko Karinga igumye mu Rwanda, kandi ikima mwene Musinga. Iki gisigo rero ni ugutamba ineza, gukura ubwatsi, no guha impundu Umwami wimye.
Ku bw’ umwihariko, iki gisigo cyavugwa ho iki ?Icya mbere ni uko Nyarusaza-Sekaramaakigaragaza mwo aho u Rwanda rwari rugeze: hagati y’urupfu n’umupfumu. Musinga yari amaze gucibwa. Bituma Sekarama atinya kuvuga neza amateka y’ingoma ye. Atinyuka gushima Mutara ko yayobotse “Abera”, kandi ari bo birukanye se. Muri iki gisigo kandi arasezera ku Mwami no ku buzima.
Ubwo yari ageze hafi y’imyaka 100. Yahise apfa adashoboye kugitura Umwami Rudahigwa Amagambo ya nyuma y’umusayuko aratwibutsa uko Abanyarwanda ba kera bumvaga “amaherezo y’umuntu”: urupfu n’ibirukurikira;bishingiye ku Idini gakondo y’Imana. Gupfa ni “ukwitaba Imana, ni ukujya kuyifataho igihe ubutazagicyura” !
Ndabukire Imana yunamuye u Rwanda,
Rwabiza-ngoma rwa Ndagano ya Ndahise*,
Mikore* yikoze ku rugendo
Ati: nimuhumure Rubanda,
005 Ziri mwo umugabo utari shiti
Wa Mfitimirishyo* ya Karume*,
Umugabe uhawe ingoma,
Kuzayambikana ingoga.
Avura urugumye Rugumira
010 Rwa Ngumijinzira* ya Rwango-ruke,
Ni we Mana tubona i Rwanda.
Ng’uwo ntahuga ay’inkiko
Yadukuye mu rumira
Yabonye imvura yagumye,
015 Arayigwaburura* iragwa.
Yaturahiye ko tutanyagirwana isinde,
Ashinga umugani
Agenda ijoro n’umunsi,
Yabona dushengera
020 Akadusenga imibungo*.
Tukarora Umwami wacu Mwagirwa
Wa Mwambarira-ngoma wa Mwamugaba*,
Ahawe ingabe Kiragutse na Karinga.
Tuyihora mu ruhanga
025 Ruhungura-birwa rwa Gacura-nkumbi.
Icumu rye mu Mazinga bararizi,
Ntirizahavukira ryitwa Ruvuta.
Ye cumu ryacuzwe n’inyundo ziramye,
Ye Ruhanga rwivuze ibihugu,
030 Wahinze ugana icyoko,
Zirashyaingo z’ishyanga uzana amashyo.
Usa na ya nkuba sokuru.
Ni we batahishagaimigambi,
Yahoraga yagirije aho yatambagiye,
035 Akahatwara iminyago kane.
Na we rero bwiriza inka mu myuzuro,
Aho wujuje umugambi,
Iyo ugarutse utaha
U Rwanda rwawe rurasusuruka.
040 Nirukamwe neza,
Rwakandagiye ingoma-mpugu,
Impuguke ni Kiragutse
Iz’amakeba izigize nko hambere.
Rugira, Nyiri uru Rwanda,
045 Rwagirije amahanga,
Ibihugu byose biraguhindukiriye.
Ye Mutunzi twaronkeyehoumutungo,
Ye Mutagara w’ingoma
Utambwa ho n’abatesi
050 N’abatambira ingoma ba Ngoma-ijana.
CYILIMAIRUGWE
Data ga rugero rw’Abagabe
Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi
Uzarutunga kera
Urutunganye uburyo
Warubereye Umugabe
Ungana uwa Bwimba
Wahendaga abandi Bami ubwenge,
Arahira Bihembe
Ko atazacanira ingoma,
055 Ishya* akaricyura kwa Ngomijana*.
Aronka yo Nyirambyeyi*,
Aza ashoreye imbyeyi n’Umubyeyi
Imigisha ayegurira ino.
KIGELIIMUKOBANYA
Data ga rugero rw’Abagabe
Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi
Urutunganye uburyo
Warubereye Umugabe
Ungana ya Nkuba Nkubiri
060 Yakuburaga iz’ibihugu byose,
Abagira icya Mugabo umwe.
Nimwumve ikubitiro ry’ubukombe,
Nimwumve umushyamo w’iyo Mfizi
Irwana idashyama
065 Ya Rushya* rwa Shyerezo*,
Ngo irakubita ishyira mu cyico,
Iz’amakeba igakomera impunzi.
Yagaritse ingogo agarura inkumi,
Agarura n’inka ya Nkusi iragaruka.
MIBAMBWESEKARONGOROMUTABAZI
Data ga rugero rw’Abagabe
Mutara, u Rwanda rwawe rurakuzi
Uzarutunga kera
Urutunganye uburyo
Warubereye Umugabe
070 Ungana Rwikorana-murego* rwa Mikore*,
Mugabe wagiye i Mabiho*,
Akahatsindira inkaka.
Ahindukirana n’i Nduga
Ya Ndaguyimirwa ya Mirabyo*,
075 Yenda iyo mirabyo yose
Ayamurura busazi.
Amunyaga ibitero n’ibitabarika
Rubarira-kwesa rwa Myasiro ya Rwesa-mfuke,
Yenda iyo Nduga yose arayerera.
080 Azishora mu Muhanga,
Zicirwa ibiraro,
i Buhanga bwa Gakoma,
Nkomane imaze kwera,
Bazihashorana ishyaka.
YUHIIIGAHIMA
Data ga rugero rw’Abagabe
Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi
Uzarutunga kera, urutunganye uburyo
Warubereye Umugabe
085 Ungana Rugaragara rwa Gacura-nkumbi*
Wa Mugabe watashye ijabiro,
Mwa Ngomijana.
Ahimura inkundwakazi ya Mikore,
Umugabe wamwibarutse,
090 Amurwanira ishyaka.
NDAHIROIICYAMATARE
Data ga rugero rw’Abagabe
Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi
Uzarutunga kera
Urutunganye uburyo
Warubereye Umugabe
Ungana “Mirindi
Nyiri imirimo nk’iyi”
Washokanaga n’imirimba ye,
Ashakira Ndori inzira
095 Ngo azaramutswe Mpanzi*
Na Mpatsibyaro*.
Abahire b’i Gasabo n’i Gasange,
Bakarutunga umuganaho*.
RUGANZUIINDOLI
Data ga rugero rw’Abagabe
Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi
Uzarutunga kera
Urutunganye uburyo
Warubereye Umugabe
Ungana Mpambara, wa Mugabe
100 Wagendaga yesa impenzi* ibihugu byose,
Agenda abaza inzira ya Kireremba*.
Uwo ni Ntwaza, witwazaga intanage
Ngo azabone intutu* za Nyiranzira.
MUTARAISEMUGESHI
Data ga rugero rw’Abagabe
Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi
Uzarutunga kera Urutunganye uburyo
Warubereye Umugabe
Ungana ya Nkuba
105 Yarabirizaga i Rusatira,
Ikaruhuka ikoze ikosi*,
Inyuma ya Shyunga,
Ngiryo ishya ryakwiriye ibihugu.
Yacyamuye iz’i Ruganda,
110 Acyamura iz’i Rugango
u Burwanya-nzara* abugira u Rwanda.
Kandi kera ntihagendwaga,
None barahagenda
Nk’abagenda i Rwahi rwa Mirego*.
KIGELIIINYAMUHESHERA
Data ga rugero rw’Abagabe
Mutera u Rwanda rwawe rurakuzi
Uzarutunga kera
Urutunganye uburyo
WarubereyeUmugabe
115 Ungana Ruyogoza byaro
Rwa Ndagano ya Mpibicuba*,
Wenze ibihugu byose akabiyogoza.
Yenze iz’i Bwuzure*, yenda n’iz’i Bwuzuze*
Ateranya n’iz’i Gishari,
120 Azishyira i Rwanda.
MIBAMBWE II GISANURA
Data ga rugero rw’Abagabe
Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi
Uzarutunga kera
Urutunganye uburyo
Warubereye Umugabe
Ungana Mikore,
Nyiri inkoni y’umukore,
Yakubitaga inyamaswa
Ihora yubaguza kuzamira imitavu.
125 Aramukubita nk’iyo hejuru
Aramwesa nk’igiti aramwihaniza
Amusesera imikako*.
Ahiriwe n’umukore Mikore
Aramukonja nk’amafuni,
130 Yirukana Mugara*,Mugarishya*.
YUHIIIIMAZIMPAKA
Data ga rugero rw’Abagabe
Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi
Uzarutunga kera
Urutunganye uburyo
Warubereye Umugabe
Ungana Rugaragara-mwigabiro
Rwa Mihigo ya Gacura-nkumbi,
Wa Mugabe washenye ijabiro* rya Rwajoro*.
Umva uwo mugabe ngo araca inkamba,
135 Agakubita Mpari Mpanzi
Akayicira ijanja mu ijabiro rye.
CYILIMA II RUJUGIRA
Data ga rugero rw’Abagabo,
Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi,
Uzarutunga kera
Urutunganye uburyo
Warubereye Umugabe
Ungana ya nkuba
Yarabiriza I Ntora
Iby’ i Busigwa-ntote* byose bikarara.
140 Nimwumve iyo nkuba,
Yayogoje u Buyenzi
Ni yo Ruyenzi igomba
Ngo ajye ayambika
Uwo musengo* ishaka.
KIGELIIIINDABARASA
Data ga rugero rw’Abagabe
Mutara, u Rwanda rwawe rurakuzi
Uzarutunga kare
Urutunganye uburyo
Warubereye Umugabe
145 Ungana Rugambirira-byaro
Rwa Ndagano ya Mpibicuba,
Wa mugabo washenye ijabiro rya Biyoro.
Acyamurira ko n’iz’ i Bumpaka
Impaka zirashira
150 Asize asenyaguye amakombe cyane.
MIBAMBWE III SENTABYO
Data ga rugero rw’ Abagabe
Mutara, u Rwanda rwawe rurakuzi
Uzarutunga kera
Urutunganye uburyo
Warubereye Umugabe
Ungana Ruvumereza-shakorwa Shorera
Umugabe washize ubwoba
Inyuma ya Shyara akahimura ishyano.
YUHIIVGAHINDIRO
Data ga rugero rw’Abagabe
Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi
Uzarutunga kera
Urutunganye uburyo
Warubereye Umugabe
Ungana Nkurimba-mu-mbuga
155 Nta muhana ataracurira mwo inkumbi.
Bamuririmba uburyo yarwaniye Nkubira*.
Nta bihugu bitamwubashye.
Yarinze agera i Buzi araharimarima,
Ntiyahasize n’umucuko.
160 Yanyuzwe n’uko umuhinza nyiraho
Yasize amwambitse
Ingoma ndende ya Ndahiro.
MUTARAIIRWOGERA
Data ga rugero rw’Abagabe
Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi
Uzarutunga kera, urutunganye uburyo
Warubereye Umugabe
Ungana Muhiguzi
Nta muhana atarazimiriza umuriro.
165 Rwanda baramuririmba
Uburyo yatsinze Kibiri-cyanga-kwaka*,
Agarika ingogo mu Bwiriri
Yiriza umunsi,
Icumu ryagoramye* araza aragoroza.
170 Agarika intumbi ku Cyera-mutwe*
Arivuga iravumera Rugina*.
Azibwiriza ashize ubwoba
Rwenga* rwa Gahina
Wa Mugabe washenye Kanigo
175 Ahagira u Rwanda.
KIGELIIVRWABUGILI
Data ga rugero rw’Abagabe
Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi
Uzarutunga kera
Urutunganye uburyo
Warubereye Umugabe
Ungana Bizihirwa-mu-ngoma ba Rwango-ruke,
Wa Mugabe washenye ibirwa
Agasenyura ingogo.
Uwo ni Shoza-zinywe,
180 Wishokeraga urugamba,
Agira ngo ingoma ya se yamuhaye
Ajye ayambika uwo musango* ishaka.
Yari inkuba akaba hejuru
Amacumu ye akayatyariza ku rugendo.
YUHIVMUSINGA
Data ga rugero rw’Abagabe
Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi
Uzarutunga kera
Urutunganye uburyo
Warubereye umugabe
185 Ungana Rwitabira-mihigo rwa Gacura-nkumbi,
Wa Mugabo waduhaye Mutara
Umugabo wateturuye uru Rwanda.
MUTARAIIIRUDAHIGWA
Mutara uru Rwanda warwunamuye rucyunamye.
Wabonye twatangirijwe,
190 Urutangirirakure
Warumariye icyo waruherewe,
Uhanzwe no kurwiharira
Uruhaza umuganaho*.
Warwizihiye ugihabwa
195 Warubereye imfura ivutse mbere,
Uruvura igishyika.
Warukenkemuye rukendereye
Warumanuye aho rwari rwamanitswe,
Woroshya ijabo, urukura ijuru inyuma.
200 Waruronkeye indoha* ya Gihanga,
Iyo ibariye umwaka
Irahindukira Ruhinda
Warugiriye impaka Ntampuhwe,
Wabonye Mikore yikoze urakenyera,
205 Jabo wagiye ijabiro,
Woroshya ijabo.
Warengeye ingoma ya so,
N’ingarigari y’intwari
Mpanzi* ngo ikwumve irakuvumerera.
210 Watsindiye inka imikiko,
Ziraryamye umugazi.
Waganje abahizi* bawe
Wihariye inka.
Abarabye wahawe nibace amajyo,
215 Ntibagira amarengero
Amajyo yabagumiye.
“Bamenewe amata n’Imana,
Ntibazayunamuza amaboko”.
Nibagende banywe amazi,
220 Nibamara gutonda urubobi mu nda,
Bazasaba umuriro.
Aho se ko bagiye batarebye ibirori,
Mutara atahana i Butare
Ataramanye n’Abera,
225 Ikamba riri ku ngoma !
Hahirwa abashaka gukama impenda*
Bataramana na Mutara.
Butare yabaye inganji,
Nimuyigane mwese irasa na Maza.
230 Yakundwakaye nisange Murambi,
Yo yatumye ntarambirwa iyi ngoma.
Iyi ngoma yanyu Mutara
Yabonye ko wabyawe byakunze,
Ikwita Nyangoma.
235 Wayivukiye ho Umugabe
Uyishingira umugani
Ungana uwa Gisaré*
Cyadusibyagaamacwa kabiri.
Umunsi w’i Murura*
240 Muramira-Rwanda wa Rwango-ruke,
Araduhumuriza Rubanda.
Wadukuye aho yadukuye Curinkumbi,
Wacuriye n’amakeba mukayasumba.
Kayasumbye ko Karuhura,
245 Aho nta rwango ugaruye u Rwanda.
Mpa iyo gucanira Muca-nkamba
Si igicumuro, ndagabanye,
Ubwo ntakiye Imana,
Ngize amagiro.
250 Uranzi nahoze ndi imbonera y’Abami,
Ba Rwanga-kuzika* na Rwango-ruke*,
Naramuka ntuye
Bakampereza intaka.
Natura bakampereza izinanuye.
255 None gira unyibuke
Ndasekwa n’amakeba,
Ari wowe Mana i Rwanda,
Urandamize ibiganza byawe byombi.
Ngibyo ibirori byawe Birorero,
260Bya Biramba-kw’iriba* bya Murarahita*,
Mutara ngiye kugenda,
Nsize ndebye ibirori byawe.
Nzabarwa n’uwandorereye muri iyi ngoro,
Ya Serugo* na se wa Kigeli
265 Aho izanzirikana.
Mutara urarambe mu nka aka Kiramba,
Cyarambikaga ikirara mu Kirara-hita,
Ajya kurara i Randa rya Nyakabuye.
Mutara uzasazire mu nka aka Rusaza*,
270 Rwasanganizwaga iz’imivugo,
Yivuga ikavumera Rugina.
Ngubwo ubuhoro bwanyu,
Buhorane mu Rwanda,
Nsize rutaraganya amasuhuko.
275 Ngizo impundu sinagutendeye*
Urampaye izina,
Ndiziguye ndazindutse.
Ndirirwa ku mwiteguro,
Ndategereje intumwa,
280 Ziramuka zurirana mu nzira.
Abunuzi baraje
Ndatumirwa ngo nintebuke,
Nsubire njye gukuranwa
Na Abageni banjye ku gihe.
285 Baramfitiye n’ubwira
Bwanza-buke aratuma
Ngo nintebuke aya maguru,
Yahoze ankunda ku gihe cyanjye.
Ndasezeye sinashinze imizi hano
290 Ngiye ntacumuye,
Ucyuye igihe arataha.
Mpa impamba se Mwimanyi
Ngiye gufata igihe
Iyo ntumiwe nditabye
295 Nzatinda kugaruka.
MES REMERCIEMENTS A IMANAQUI A RELEVE LE RWANDA
———————————————————————————————-
Mes remerciements à Imana qui a relevé le Rwanda,
Le Tambourineur, fils du Conseiller,
descendance de Mutabazi,
Au jour où Mutabazi s’était mis en route.
« Ne craignez rien, peuple du Rwanda, nous dit-il ,
005 Les Bovins sont gardés par un homme sérieux,
Fils du Souverain, rejeton de Nsoro ;
Un roi quihérite du Tambour,
Pour l’orner des trophées sans tarder ».
Il nous libère d’un grand danger, lui le Prestigieux,
010 Fils de Mutabazi, descendant de l’Aimable :
C’est lui le Dieu visible au Rwanda.
Le voilà qui est toujours attentif à la situation de nos
frontières :
Il nous a tirés d’un gouffre béant !
Remarquant que la pluie était presque tarie,
015 Il la ranima et la fit tomber dans le pays.
Il nous a juré qu’il nous servira de parapluie,
Il accomplit des faits mémorables,
Il marcha nuit et jour,
Dès qu’il nous voit venir lui faire la cour,
020 Il nous offre une agréable récéption.
Alors nous contemplons notre roi, lui le Refuge,
Fils du Martyr de la nation , rejeton de Gisanura,
Investi des Tambours dynastiques,
le Kiragutse et le Karinga
Nous demeurons devant sa face,
025 Lui L’Héritier des îles, souche du Foudroyant !
Sa javeline est bien connue dans le Mazinga :
Sa renommée y est assurée
Ainsi que son enrichissement enbutins.
O Lance qui a été forgée par des marteaux choisis !
OFront qui a triomphé des paysétrangers !
030 Tu as cultivé les yeux tournés
vers la direction des vents
qui amènent la pluie,
Tu as incendié l’étranger et ramené
un immense butin !
Tu es pareil à ce Tonnerre-là, ton aïeul,
Qui, d’avance, était informé de toutes les stratégies !
Il mettait à l’étroit les pays qu’il avait fait espionner,
035 Et par quatre fois les ravageait.
Et bien, Toi aussi indique les pâturages aux bovins ;
Qu’ils pâturent chez tes alliés.
Lorsque tu rentres dans ta famille,
Ton Rwanda en est réchauffé !
040 Que le pays goûte paisiblement l’abondance de lait,
Puisqu’il a brisé les Tambours des pays étrangers.
Le Tambour des initiatives est Kiragutse :
Il tient ceux des rivaux dans la mauvaise
posture comme autrefois !
O Rugira , Maître du Rwanda,
045 Triomphateur des étrangers,
Voici que tous les pays tournent leurs yeux
vers Toi !
O Toi le Riche auquel nous recevonsnos richesses !
O Toi le Centre de la royauté,
Autour duquel la haute tourne la hautenoble,
050 Ainsi que les accompagnateursdes tambours
deGihanga Ngomijana !
CYIRIMA I RUGWE
Eh bien, Modèle des Souverains,
O Mutara, ton Rwanda te connaît.
Tu le possèderas de longs jours.
Tu le régis avec compétence, ayant été
choisipour être son souverain
Pareil au Roi fils de Bwimba
Qui déjoua les autres rois par son habileté,
Et éteignit, dans la Maison de Bihembe,
La pérennité de la royauté,
055 Tandis que dans celle de Gihanga
il fit entrer les succès.
Il nous amena une Mère ;
Il revint conduisant une maman et une épouse,
Faisant ainsi tomber les bénédictions sur nous.
KIGELI I MUKOBANYA
Eh bien, Modèle des Souverains,
O Mutara, ton Rwanda te connaît.
Tu le possèderas de longs jours.
Tu le régis avec compétence, ayant été
choisi pour êtreson souverain
Pareil à ce Tonnerre-là, le Tourbillonnant,
060 Qui, s’étant emparé des bovidés de toutes
les nations,
Fit d’elles le domaine d’un unique roi.
Ecoute les coups de ce vigoureux !
Ecoute les combats de ce taureau
Qui lutte sans hésitation,
Qui dirige les coups aux endroits mortels,
Se plaisant à contempler la fuite éperdue
de ses rivaux !
Il a étendu un adversaire et ramené la jeune fille,
Ainsi que la Vache-de- Nkusi.
MIBAMBWEISEKARONGOROIMUTABAZI
Et bien, Modèle des Souverains
O Mutara, ton Rwanda te connais.
Tu le possèderas de longs jours.
Tu le régis avec compétence, ayant été
choisi pour être son Souverain
070 Pareil au Sagittaire, rejeton de Mutabazi
Ce roi qui s’estrendit à Kibirizi
Et y triompha d’une nuée d’ennemis !
Il en revint par le Nduga
Pays de Mashira, fils de Nkuba ;
075 Il prit ensemble tous ces éclairs
Et les fit s’envoler comme une nuée de mouches.
Ce Tonnerre, descendance de Ndabarasa,
souche du Tambourineur,
Il parcourut tout le Nduga et le dévasta.
080 Il abreuva ses bovins dans le Muhanga,
Les fit pacager
Dans le Buhanga près Gakoma,
Et, lorsque le Nkomane fut aprêté,
Il les y fit boire avec satisfaction.
YUHIIIGAHIMAII
Et bien, Modèle des Souverains,
O Mutara, ton Rwanda te connaît.
Tu le possèderas de longs jours.
Tu le régis avec compétence, ayant été
choisi pour être son Souverain
085 Pareil au Géant, Fils du Foudroyant,
Ce roi qui s’estassis sur le trône de
Gihanga Ngomijana.
Il y remplaça Matama,
La reine-mère qui lui a donné naissance
090 Et mit tout enson l’honneur.
NDAHIROIICYAMATARE
Eh bien, Modèle des Souverains,
O Mutara, ton Rwanda te connaît.
Tu le possèras de longs jours.
Tu le régis avec compétence, ayant été
choisi pour être son Souverain
Pareil au Marcheur,
Dans les circonstances similaires àcelles que voici :
Il se livra avec sa jeune noblesse
En faveur du retour de Ndoli,
095 Pour être intronisé Détenteurdu Karinga
et du Mpatsibihugu !
Ces Heureux héritiers, originaires de Gasabo
et de Gisanze
Se perpétuent à jamais à la tête du Rwanda !
RUGANZUIINDOLI
Et bien, Modèle des Souverains
O Mutara, ton Rwanda te connaît.
Tu le possèderas de longs jours.
Tu le régis avec compétence, ayant été
choisi pour être son Souverain
Pareil au Combattant –Suprême ,
100 Ce roi qui promenaitson bouclier par tous les pays,
A la recherche du Rwoga fait prisonnier.
Celui-là est le Tenace, armé de flèches,
Voulant s’emparer des dépouilles de Nyiranzira.
MUTARAISEMUGESHI
Et bien, Modèle des souverains,
O Mutara, ton Rwanda te connaît.
Tu le possèderas de longs jours.
Tu le régis avec compétence, ayant été
choisi pour être son souverain
Pareil à cet Eclair
105 Qui brilla de Rusatira,
Et ne se reposa qu’après avoir foudroyé
Au-delà de Shyunga !
Ce fut là un succès qui couvrit toutes
les régions voisines .
Il razzia les bovins à Ruganda,
110 Et d’autres à Rugango,
Il fit de Bwenengweuneprovince du Rwanda.
Alors qu’auparavant c’était un pays impénétrable,
Tandis que maintenant on s’y promène
Comme si c’étaità Rwahi, chez Ndabarasa.
KIGELIIINYAMUHESHERA
Et bien, Modèle des Souverains,
O Mutara, ton Rwanda te connaît.
Tu le possèderas de longs jours.
Tu le régis avec compétence, ayant été
choisi pour être sonSouverain
115 Pareil au Ravageur des pays voisins,
Rejeton de Ndagano, descendant de Cyilima,
Qui attaqua tous les pays et les ruina.
Il razzia les vaches de Kaziba et celles du Bukunzi;
Les ayant fusionnées avec celles du Gishali,
120 Il les rentra au Rwanda
MIBAMBWEIIGISANURA
Et bien, Modèle des Souverains,
O Mutara, ton Rwanda te connaît.
Tu le possèderas de longs jours.
Tu le régis avec compétence, ayant été
Choisipour être son Souverain
Pareil à Mutabazi
Qui brandit son bâton de pasteur
Dont d’un coup il asséna le Lion,
Qui était toujours aux aguetspour dévorer
ses génisses.
125 Il le frappa, telle la Foudre des airs,
Il le fendit, une bonne fois,
comme on le fait pour le bois avec une hache,
Et il répandit à terre les perles de son collier.
Fiers de son bâton, Mutabazi
Le broya comme le marteau fait du minerai,
130 Et ainsi Ntare fut chassé par le Victorieux.
YUHIIIIMAZIMPAKA
Et bien, Modèle des Souverains,
O Mutara, ton Rwanda te connaît.
Tu le possèderas de longs jours.
Tu le régis avec compétence, ayant été
choisipour être son Souverain
Pareil au Roi-des- batailles,
Souche de Mihigo, descendant du Foudroyant.
Ce roi qui détruisit l’habitation de Ntare.
Ecoute comment ce souverain triompha
une fois pour toutes,
135 Comment il encerclaNtare
Et lui coupa la patte à l’intérieur même
de son palais.
CYILIMAIIRUJUGIRA
Et bien, Modèle des Souverains
O Mutara, ton Rwanda te connaît.
Tu le possèderas de longs jours.
Tu le régis avec compétence, ayant été
choisipour être sonSouverain
Pareil à ce Foudre qui,
De Ntora, lança les éclairs,
Et ce qui était au Burundi en tomba évanoui.
140 Ecoute ce Tonnerre
Qui ravagea le Buyenzi.
Aussi le Karinga l’a t-il choisi,
Afin qu’il lui ornât de
Ces dépouilles qu’il désire ardemment.
KIGELI IIINDABARASA
Et bien, Modèle des Souverains,
O Mutara, ton Rwanda te connaît.
Tu le possèderas de longs jours.
Tu le régis avec compétence,
ayant été choisi pour être son souverain
145 Pareil à l’Assaillant- des-pays-voisins,
Rejeton de Ndagano,souche de Mutara,
Ce roi qui éteignit la Maison de Biyoro.
Il razzia du même coup les Bovins du Bumpaka
Sans que s’élevât une seule voix pour
les lui disputer,
150 Car il avait culbuté définitivement
des monarques puissants.
MIBAMBWEIIISENTABYO
Et bien, Modèle des Souverains
O Mutara, ton Rwanda te connaît :
Tu le possèderas de longs jours.
Tu le régis avec compétence, ayant été
choisipour être sonSouverain
Pareil au Tambourineur, descendant du Conquérant,
Le roi qui fit preuve de hardiesse
Et délogea son rival de derrière Shyara.
YUHIIVGAHINDIRO
Et bien, Modèle des Souverains
O Mutara, ton Rwanda te connaît.
Tu le possèderas de longs jours.
Tu le régis avec compétence, ayant été
Choisipour être sonSouverain
Pareil à l’Eclat des abreuvoirs,
155 Car il n’y a aucun pays étranger
auquel il n’ait imposé le deuil.
On exalte comment il lutta pour le Karinga ;
Tous les pays lui ont témoigné le respect.
C’est ainsi qu’il arriva dans le Buzi et le bouleversa ;
Il n’y laissa même pas un bébé.
160 Il se réjouit du fait que le roitelet de cette région
Fut fait ornement
Du grand tambour, héritage de Ndahiro.
MUTARAIIRWOGERA
Et bien, Modèle des Souverains,
O Mutara, ton Rwanda te connaît.
Tu le possèderas de longs jours.
Tu le régis avec compétence, ayant été
choisipour être sonSouverain
Pareil au Vengeur,
Il n’y a aucun rival dont il n’ait éteint le foyer.
165 Partouton exalte son triomphe surBazimya.
Il étendit un adversaire redoutable dans le Bwiriri ;
Ilbatailla toute la journée
Et rentra avec une lance recourbée
Qu’il dût faire redresser.
170 Ayant jonché de cadavres le mont Kabirizi,
Il alla déclamer ses hauts faits devant le Karinga
qui l’en félicita.
Il fit paître les bovins, sans nulle crainte,
L’Intelligent, souche de Gahima,
Ce roi qui a détruit le Kaniga
175 Et son territoire devint une province du Rwanda.
KIGELIIVRWABUGILI
Et bien, Modèle des Souverains
O Mutara, ton Rwanda te connaît.
Tu le possèderas de longs jours.
Tu le régis avec compétence, ayant été choisi
pour être son Souverain
Pareil à la Splendeur des Tambours,
fils du Bien-aimé,
Le roi qui a ravagé les îles
Et battules rivaux.
C’est lui l’Abreuveur des vaches
180 Qui ne s’éloignait pas de la bataille,
Voulant que le Tambour hérité de son père
Fût constamment orné des hauts faits
qu’il recherche tant.
Il était un Tonnerre et vivait dans le firmament ;
Il aiguisait toujours ses javelines au cours
desexpéditions.
YUHIVMUSINGA
Et bien, Modèle des Souverains
O Mutara, ton Rwanda te connaît.
Tu le possèderas de longs jours.
Tu le régis avec compétence, ayant été
choisi pour être son Souverain
185 Pareil au Passionné-des hauts faits,
fils du Foudroyant
Qui nous a légué Mutara,
Ce Héros qui a tiré le Rwanda de l’impasse.
MUTARAIIIRUDAHIGWA
O Mutara, tu as relevé ce Rwanda alors
qu’il était encore consterné.
Tu l’as vu en grand danger et l’as sauvé
à son extrémité.
190 Tu lui as rendu le service pour lequel
tu en as été investi.
Il a suffi que tu en fus proclamé Souverain unique,
Pour que tu le rassasie aussitôtde félicité.
Dès ton avènement
Tu lui as paru merveilleux,
195 Pour lui tu as été un véritable Aîné,
Et tu l’as guéri de son chagrin.
Tu l’as rendu radieux, tandis
qu’il avait le cœur brisé.
Tu l’as descendu de l’endroit où il était suspendu.
Calmant la force, tul’as retrouvé au-delà
de l’horizon.
200 Pour lui tu as acquis la pluie de Gihanga,
Aux époques habituelles de l’année,
Le tonnerre ne manque jamais de gronder.
Pour le Rwanda tu as lutté sans réserve ;
Voyant Mutabazien route, tu as serré ta ceinture,
205 O Majesté, tu as pénétré dans le palais
Et la force en fut adoucie.
Tu as défendu le Tambour de ton père
Et la propriété des preux,
Ce que voyant, le Karinga te félicita.
210 Pour les vaches tu as triomphé des dangers,
voilà pourqoui elles sont en toute sécurité.
Tu as vaincu les rivaux
Et tu es devenule roi unique des bovidés.
Que s’évanouissent ceux qui ont été dépités
à ton avènement :
215 Ils n’ont pas oùse réfugier,
Tout lieu de refuge sûr leur faitdéfaut.
Leur lait a été renversé par Imana,
Ils ne peuvent pas le relever par leurs bras.
Qu’ils s’en aillent boirede l’eau pure ;
220. Lorsqu’ ils sentiront la mousse dans leurs ventres,
Alors ils viendront te demander pardon.
Comment donc s’en vont-ils avant d’assister
aux festivités,
Organisées à Butare en l’honneur de Mutara,
En compagnie des Blancs,
225 Face à Karinga orné deson diadème.
Heureux ceux qui désirent traire des milliers
de vaches,
Et passent les veillées avec Mutara.
Butare est devenue une résidence des victoires,
Dirigez-vous tous vers elle, elle est pareille à Maza.
230 Elle estune habitation favorite à l’égal de Murambi,
Grâce auquel j’ai patiemment attendu
le règne présent.
Lorsque le Tambour de tes pères, ô Mutara,
A vuque tu as été engendré sous les bons augures ;
Voilà pourquoi il t’a appelé l’Héritier du royaume.
235 Tu es né héritier de ce royaume,
Tule défendis d’une façon inoubliable,
Comparable à celle de Mibambwe I
Qui, pour nous et par deux fois,écarta les dangers.
Ce fut le jour de la bataille de Musave,
240 Que le Défenseur-du- Rwanda,
descent du Bien-aimé,
Rendit à nous, son peuple, la tranquillité.
Tu nous as sauvé du même danger
celui dont nous préserva
alors le Foudroyant,
Qui engagea le combat avec des rivaux,
et vous rendit plus forts.
Sois plus puissantque tes rivaux, ô Toi Karuhura,
245 Tu as relevé le Rwanda.
Donne-moi une vache ô Triomphateur,
J’en fait la demande, cela n’est pas une faute.
Puisque je m’adresse à Imana,
je fais ce qui convient.
250 Tu me connais, je fus toujours le bienvenu
chez les rois
Qui régnèrent sous Rwoga et à Giseke,
Et pour chaque offrande de poème, je recevais
une vache.
Grâce à l’offrande de ces poèmes,
je recevais les vachespleines.
255 Et maintenant tourne-toi enfin vers moi,
Je suis devenu la risée de mes ennemis,
Alors que c’est toi Imana qui règne au Rwanda :
Fais-moi boire du lait par tes deux mains.
Les voilà tes festivités, ôBirorero,
260 Descendant de Cyilima, souche de Mutabazi.
O Mutara, je vais m’en aller,
Tout heureux d’avoir assisté aux fêtes organisées
en ton honneur.
Ils parleront de moi ceux qui m’ont vu
dans cette Maison
De Gahindiro et du père de Kigeli ;
265 Aucun doute : ma mémoire y sera gardée.
O Mutara, vis à jamais près de nos vaches
comme le Kiramba
Qui étendit un ennemi près de Rugobagoba,
Le jour où il alla camper dans le Muzi près
de Kabare.
O Mutara, prolonge tes jours parmi nos bovidés
A l’instar de Cyilima,
270 Au devant duquel s’avancaient les tambours.
Et qui, lorsqu’ildéclamait ses hauts faits,
le Karinga l’en félicita.
Telle est votre paix,
Puisses-tu l’avoir dans ton Rwanda !
Je le laisse en pleine prospérité.
275 Les voilà mes acclamations,
je te les dédie de tout cœur.
O Toi qui m’a donné le nom,
Je me retire pour un voyage lointain.
Je passe la journée en préparation,
Je m’attends à desmessagers,
280 Qui vont m’arriver incessamment.
C’est bientôt l’arrivée des inspecteurs judiciaires ;
Je suis mandé de toute urgence,
Pour aller remplacer
Mes collègues de services à la Cour céleste.
285 Ils ne cessent de m’envoyer la convocation,
Bwanza-bukem’appelle avec insistance,
Il veut me voir sans tarder.
Il savourait volontiers mes poèmes au temps
où j’accomplissais mes services.
Je te dis adieu, je n’ai pas fixé mes racines ici-bas :
290 Je m’en vais sans être chassé,
Comme tout serviteur qui achève
son temps de service.
Donne-moi le viatique,ô Souverain,
Je m’en vais faire ma cour,
Je réponds à l’appel,
295 Sans l’espoir du retour .
____________________________
VOCABULAIRE
01. Ndahise= Mutabazi
02. Karume= Nsoro
03. Mwamugaba= Gisanura, surnommé
“Rugabisha-birenge“
04. Mikore = Mutabazi
05. Rugira= Le roi de l’univers
06. Ishya= Succès
07. Ngomijana= Gihanga
08. Nyirambyeyi= Nyanguge
09. Ikubitiro= le coup
10. Rushya= Taureau de Shyerezo
11. Shyerezo= Ancêtre des Ibimanuka
12. Umushyamo= Position de combat des
taureaux
13. Amakeba= Rival
14. Umukusi= Témoin oculaire
15. Mabiho= Kibirizi
16. Inkaka= Vedette
17. Mirabyo= Nkuba
18. Ijabiro= Palais royal
19. Gacura-nkumbi= Foudroyant
20. Mpatsibyaro= Mpatsibihugu : tambour
royal ru Rwanda
21. Imirimba= jeune noblesse
22. Mpanzi= Karinga
23. Umuganaho= la perpétuité
24. Impenzi= Milliers de vaches
25. Kireremba= Rwoga :prédécésseur
de Karinga
26. Intanage= Flèche empeinée
27. Intutu= dépouilles
28. Ikosi= Foudre
29. Burwanya-nzara= Bungwe
30. Mirego= Ndabarasa
31. Mpibicuba=roi vaché
32. Bwuzure= Kiziba
33. Bwuzuze= Bukunzi
34. Imikako= perles de collier
35. Mugara= Ntare
36. Kugarishya= Se réjouir
37. Rwajoro= Ntare
37. Busigwa-ntote= Burundi
38. Imihigo= Hauts – faits
39. Guca Inkamba= trancher une fois pour toute
40. Musengo= Karinga
41. Nkubira= Karinga
42. Kibiri-cyanga- kwaka = Bazimya
43. Icumu rigoramye= la lance qui a tué dans l
a bataille
44. Cyera-mutwe= Kabirizi
45. Rugina= Karinga
46. Rwenga= l’intelligent
47. Umusango= haut fait
48. Indoha= pluie diluvienne
49. Mpanzi= Karinga
50. Imikiko= dangers
51. Umugazi= tranquillité
52. Abahizi= Rivaux
53. Gisaré= Le-Blessé : Mibambwe I
54. Murura= Musave
55. Rwanga-kuzika = Rwoga
56. Rwango-ruke= Giseke
57. Murarahita= Mutabazi
58. Biramba- kw’iriba= le roi-vacher
59. Serugo= Gahindiro
60. Rusaza= Cyilima:il était chauve









8 mai 2009
Arts, litterature et poésie, Culture, Ibisigo, Imivugo n'ubundi Buvanganzo, Société