Accueil Société Culture Arts, litterature et poésie Mubuze ikirari (Imivugo inyuranye)

Mubuze ikirari (Imivugo inyuranye)

0
0
41

 

Mubuze ikirari

Umutima wanze gutututukwa
Kuko wataye rya ribori
Naje niruka mfite icyusa
Umutima wuzuyemo icyanze
Kuko umugenzi ugoboka iriya

Yari yambwiye incamugongo.
N’ imigoroba irusha indi kurushya
Uwo wasanze ari simusiga.
Baravugaga jye sinsubize.
Ahubwo ngasiganuza irije,

Ari ugushondeka imbitsi nanze,
Ngira ngo yenda imbindikiranye
Igira ngo insuzumemo igihunga.
Nta gihumura yanteye,
Naramurebye murenza ingohe.

Nti « cura igihunya ugana mu gihugu
Ntaho uhuriye n’ abataraga. »
Na we yandoranye ubwuzu.
Ati « Iyo utuje ubwo bwema,
Nkabirangiza bwangu. »

Uwo nasuzumye ubwenge
Nkamusangamo ubwangwe,
Arambwira ngahuzenza,
Nkamuzirika ku jisho
Namukunze nyamuntu.

Nageze hirya nyoberwa ikirizo,
Mubuze ikirari biranzonga,
Inzira yaciye imbera ishyamba,
Nsigara nshyamiranye n’ iminsi.
Ngumya gucuragana mu gihuru

Nsa n’ igihunyira kibuze amajyo;
Amaguru yanjye yabaye ubushye
Ntakishigura ngo gishyike hirya.
N’ uwambwira iriba bashoka
Aho bashiriye abatubyaye.

N’ uwambwira icyaduteye
Kunywa igihango cyo kurugenda,
Iyo nzira yose ikaba akarande
Abajya kurenga bakayituraga.
Imana Rurema ijya kuduterura

Yatwiterekeye ku ruganzo,
Itugaruraho iduhaza iminwe
Tumaze kwijura insibo cyane
Iti « nimutaguze dore intambwe!
Se w’ abavuka ati « dore intera ».

Umunsi urira undi urawukura.
Atarahinguka ku ntaho.
Ya mavamuhira amutaye,
Yuha akuya amenya agacuho.
Cya gicagate cy’ urugendo

Kiramucogoza ahaca indaro.
Ati « uyu mugambi sinywutaye ».
Ni ko kubwira iryamutoshye,
Ati « ushyire kera umenye iyi ntego
Ni cyo nguhereye intego zanjye ».

Niba kandi ushibutse ayandi
Uzayashinge iriba ngushoye.
Inzira yabaye sinzi iherezo
Uw’ ubu aregura ati « ndagiye »,
Agira ngo izuba rye ni ryo ryinshi

Rirusha irya se kwaka inzora.
Bwagoroba irye rikarenga.
Dusa n’ iyahutse iroye urwuri,
Igira ngo ibimbuye uwo mubande,
Naho ubwo ni mukura w’ izindi

Zikuru zayo zanogereje.
Nta rugendo rugera hirya,
Ni umuhanda gihogera,
Utarusha intera intambwe z’ umwe
Niba ahawe kurambura.

Turasa n’ ifi zo mu kizenga,
Zigira izazo ziti « muzoge,
Murore iherezo ry’ iyi nyanja »,
Naho ziriruka aho zivuye
Boshye izarozwe iyo muzunga.

Ndabaza impamvu y’ iyi mpinga
Itagira n’ umwe ucutsa impumu
Adaheze mu mpuzo iyiri munsi.
Ngumye guterera uyu mucyamu
Nzi ko mu cyeragati hariya,

Ngana mu cyuzi kizira inkombe ?
Ngumye nshurange nshuma akarenge
Nsa n’ umushumba uvuganya akamu
Ashora akariba kazitsembye ?
Ngumye gushibuka nshibura hirya,

Imbuto duteye iyo zidatoha,
Ingemwe ziguyeyo ntizigaruke,
Igiti gitembye inyo zigatonda ?
Ndanirenganya nibeshya
Ndumva nenda kwiregura

Kuko nashibutse ntabishimye.
Kandi n’ ubu mbishize amanga,
Amayira ngenda ntavunura.
Mpiniye hafi ngasoma bwangu
Ntagumye kwangana n’ umuvumba,

Naba mvumbye amaburakindi,
Nkarutwa n’ upfa kuvomera.
Niba hirya havuga impundu,
Igituma ntumva n’ impumeko,
Haraturikiye impini nyinshi ?

Rwa rushashi rwahashotse,
Iyo ruhashimye amabuga cyane
Ntiruhuguke rurora hino,
Ya makombe asiga zivuka,
Ntanabwira imitavu y’ ino

Ko ayo mazi arera imivanda ?
Yenda amariba iyaba asumba
Ayo twisanganiwe adutunze,
Kuko zishoboka yo isibo zose
Nk’ izashandazwe uwo murambi.

Nzaba ndeba iyo nderabose
Idatuma abijuse bayikuka.
Niba hirya iyo baba maso.

 

Source: www.umuco-nyarwanda.blogspot.com

Est-ce que le MDPR ( parti dissout en l'an 2013), aura joue un role, si minime qu'il soit, dans la comprehension du probleme rwandais et dans l'avancement pour la recherche des solutions? C'est a chacun de juger. De toutes facons, notre action n'aura pas tout a fait passe inapercu! Sans politique ou en politique, nous continuerons a lutter pour la liberte, la verite et la reconciliation, ainsi que pour l'instauration d'un etat de droit au Rwanda. Selon Sylmpedia: "Mouvement Démocratique du Peuple pour la Réconciliation (MDPR- INTIGANDA) Drapeau du MDPR Fondé le 13 Décembre 2009 par l’Abbé Théophile Murengerantwari. Ancien "titulaire" de l’Evêché de Cyangugu, exilé en Allemagne ou il a basé son mouvement issu d’une scission avec le RMC. Il soutient le retour du Roi Kigeri V et un nouveau référendum sur la question de la restauration de la monarchie. Il s’est prononcé en faveur la candidate Victoire Ingabire Umuhoza, leader du Front Démocratique Unifié (actuellement mise en résidence surveillée pour tentative de déstabilisation du pays et négation du génocide depuis Avril 2010) qui n’a pu participer à l’élection pluraliste du 9 Août 2010. Très actif, le MDPR émet régulièrement des communiqués sur son site et participe à des manifestations contre le gouvernement rwandais du Président Kagamé." http://www.sylmpedia.fr/index.php/Parti_royaliste_Rwandais

Charger d'autres articles liés
Charger d'autres écrits par Theo
Charger d'autres écrits dans Arts, litterature et poésie

Laisser un commentaire

Consulter aussi

Abayobozi ba Ishema Party bazasesekara ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe ku wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017

  Itangazo rigenewe abanyamakuru: ICYO TWE TUGAMIJE NI « UKUNGA ABENEGIHUGU NGO DUFAT…