Accueil Société Culture Arts, litterature et poésie Iyi ntimba idatemba (Imivugo inyuranye)

Iyi ntimba idatemba (Imivugo inyuranye)

1
0
79

 

IYI NTIMBA IDATEMBA

Iyi ntimba idatemba
Ngo manuke ndukuke
Umuruho udatuza

Ndiyuha akuya
Nkiwuri ku gatsinsino
Ngatsikira ngatsitara
Natambuka ngatemba
Kandi inzira ikiri ndende.

Ndagwa ntanyoye
Inyota yanzonze
Nazamuka bikanga
Nakandagira nkanyerera
Imvura itaguye.

Uyu mubiri nkurura
Uramvuna utari munini
Ndawinginga ukanga
Nakanda ntukunde
Ndashengerera ntushime
Tubana turi abanzi
Kuva Rurema akiwunshinga.

Ndashinga ikibando
Nkananirwa kugishingura
Aho nicumye intambwe
Ndemera nkahaca icumbi.

Amatage aya matindi
Atanya abatangana
Yantaye mw’itongo
Mu gitondo cy’impeshyi
Ndakumbura sinsurwa
Abo nsanze bakansonga
Kandi umusonga ari cyica.

Ndicara ngacana
Nkwota uwo ntumva
Inkota umutima ukawushiha
Ukavirirana ntuhoshe
Agahinda kagatinda
Ngashira ngashoberwa
Ngasha gushora
Ngo nuhire nzidahirire
Ndebe uko mererwa
Nkazibura mu rwuri.

 

Source: www.umuco-nyarwanda.com.blogspot.com

Theo

Est-ce que le MDPR ( parti dissout en l'an 2013), aura joue un role, si minime qu'il soit, dans la comprehension du probleme rwandais et dans l'avancement pour la recherche des solutions? C'est a chacun de juger. De toutes facons, notre action n'aura pas tout a fait passe inapercu! Sans politique ou en politique, nous continuerons a lutter pour la liberte, la verite et la reconciliation, ainsi que pour l'instauration d'un etat de droit au Rwanda. Selon Sylmpedia: "Mouvement Démocratique du Peuple pour la Réconciliation (MDPR- INTIGANDA) Drapeau du MDPR Fondé le 13 Décembre 2009 par l’Abbé Théophile Murengerantwari. Ancien "titulaire" de l’Evêché de Cyangugu, exilé en Allemagne ou il a basé son mouvement issu d’une scission avec le RMC. Il soutient le retour du Roi Kigeri V et un nouveau référendum sur la question de la restauration de la monarchie. Il s’est prononcé en faveur la candidate Victoire Ingabire Umuhoza, leader du Front Démocratique Unifié (actuellement mise en résidence surveillée pour tentative de déstabilisation du pays et négation du génocide depuis Avril 2010) qui n’a pu participer à l’élection pluraliste du 9 Août 2010. Très actif, le MDPR émet régulièrement des communiqués sur son site et participe à des manifestations contre le gouvernement rwandais du Président Kagamé." http://www.sylmpedia.fr/index.php/Parti_royaliste_Rwandais

Charger d'autres articles liés
Charger d'autres écrits par Theo
Charger d'autres écrits dans Arts, litterature et poésie

Un commentaire

  1. MBITUYIMANA j.b

    17 mai, 2010 à 18:41

    ndifuza imivugo itandukanye

    Répondre

Laisser un commentaire

Consulter aussi

Rwanda: Gen.Gatsinzi yasabye imbabazi

Von: agnesmurebwayire An: Imbona-Nkubone@ yahoogroupes. fr Gesendet: Montag, den 29. Juni …