046. ITUREMA AMAGARA
015 SEKARAMA
Iki gisigo kiri mu bwoko bw’ “Ikobyo”. Sekarama, yagituye Umwami Rwabugili, amusaba inka zo kumutunga. Ubwo bukene bw’ikimutunga, yabwendeyeho avuga akamaro k’inda. Akambere, inda irabyara; akakabiri inda ituma abantu bayoboka ubutegetsi; bataba ibyigomeke. Iki gisigo ni kimwe mu byerekana umuzi w’idini gakondo: 1°- Imana ni Yo soko yo kubaho by’abantu. Sekarama rero si “ruhu rw’inda” ahubwo ni intiti y’ikirenga.
Iturema amagara Imana
Yaduha amagana ngo dushireamaganya,
I Manga-make kwa Nyiramagaba na Mabara
Rugira* yarujuje irema abantu inda.
05 Si abahanga yagiye guhanga
Ihanga inka n’abantu,
I Muhanga-riba* wa Nyiraruhanga*,
Igwije guhanga ndora,
Nyamurema* ibanza inda.
10 Yagiye kurema ibanza Abami n’Abantu,
I Murema-ngabe wa Nyiramuramira na Samurema*,
Sugu* yabanje kurema abantu inda.
Ese batameze inda abantu,
Abagusaba n’abagutura
15 Musabwa wa Sinzi-gusaba,
Aho bagusaba iki ?
Icyambwira icyo abandi bahora inda
Basangira b’umunsi wa Masange ya Gashoreza
Bucya yigurana ingoma.
20 I Gishari Nyagishara
Inda abatagira icyo bayiha ,
Cyangwa ngo bayirarize,
Bucya bagwa mudari.
Rero na we ugira icyo ayihagije
25 Agahagaimirimo.
Inda ni inzeru* ikabyara Umwami
N’abatindi ntibanena.
Mwimanyi sinsebya uwo muturanyi wawe,
Nigasanure*, ijye ihora ishaka turayishakira.
30 Ko hari abato ba none ubu
N’abakuru bari hambere,
Nimumbwire igikuru kibaziritse ku Mwami
Cyasumbye inda mu bintu bikuru !
LORSQUE IMANA NOUS ADONNE L’EXISTENCE
—————————————————————————
Lorsqu’Imana nous donna l’existence,
Il nous dota de milliers de vaches pour satisfaire
tous nosbesoins, Dans ce riche pays
de la Généreuse et le Resplendissant,
Rugiraacheva la création de l’homme
en lui donnant le ventre.
05 En créant, il n’ a pas commencé par les savants,
Ni par les vaches et les hommes,
En les plaçant au lieu où tu leur avait aménagé
un abreuvoir,
Après cette œuvre de création, je pense,
LeCréateur commençapar le ventre.
10 Il a créé en commençant par les rois et les hommes ,
En les plaçant dans le royaumede laSecourableet
du Fondateur.
Sugu, en créant les hommes, il a commencé
par leur façonner le ventre.
Et si les rois n’avaient pas de ventre,
Ceux qui se recommandent à toi
et ceux qui t’apportent des cadeaux
15 O le Bienfaiteur, fils du Richissime
Que peuvent-ils te demander ?
J’aimerais savoir ce que les autres reprochent
au ventre,
O vous, les commensaux du jour de Masange,
fils de Gashoreza,
A la veille de sa mort en martyr pour la nation.
20 A Gisharide Nyagishara,
ceux qui n’ont rien a donner au ventre,
Ou lui réserver pour le lendemain,
Ils meurent le jour suivant.
Et même celui qui a de quoi satisfaire ses besoins,
25 Il ne se repose pas des travaux qu’il nécessite.
Le ventre est une mère qui engendre le roi,
Même les pauvres hères, il ne les dédaigne pas .
Seigneur, je ne me moque pas de votrevoisin,
le ventre,
Qu’il ait longue vie,
Qu’il demande, nous lui donnerons
toujours satisfaction.
30 Il y a les jeunes d’aujourd’hui,
Et les grands de jadis,
Dis-moi la principale raison qui les lie au roi
Et qui soit plus fort que le ventre ?









8 mai 2009
Arts, litterature et poésie, Culture, Ibisigo, Imivugo n'ubundi Buvanganzo, Société