Accueil Société Culture Arts, litterature et poésie Insina zateye amahane (Imivugo inyuranye)

Insina zateye amahane (Imivugo inyuranye)

0
0
91

 

Insina zateye amahane

Nsobanuze abampatse
Impaka z’ uru rutoki rwanjye :
Rurantota bukira (ntaruhingiye)
Rugahinduka umushike!

Yarambajije imwe NKATI,
Iti « mbega ko utembagaje umwaka utampingiye,
Nka kera na bagenzi bawe ? »

Nti « Mugenzi wanjye ntazi guhinga,
Ari mu ruganda, aravuguta imivuba,
Aracura ibyuma bya rubanda!
Wa rutoki we wizimura :
Irarire twabaye bake!

Yarantonganije imwe NTUNTU,
Iti « mbese ko wirengeje umwaka utambagariye,
Noneho wungutse kindi ki ?

Nti « niyunguye inka, ni eshanu;
Zirimo imwe ikwiye umuhange,
Ihogaje ubw’ ishashi,
Ishigaje atanu ikagorora! »

Iti « ese ntuzi ko ari jye wakubereye ikiramiro,
Nkagushyikiriza izo nshyame,
Muryamo yateye nkagutesha umuheha ? »

Rwuriranyaho rwose rurambaza,
Ruti « mbese uru rwiri rw’ uruhitirane ,
Ko rusobetse intuntu rugafatira intokatoke,
Harya iyo nyota uzayishira gihe ki ? »

Rukandaza mu nzozi,
Nta n’ inzoga yarwo mperuka!
Iyo urwagwa rudateretse,
Inyota iransibasiba.

Ese wa rutoki we ko ntahinga simpingirwe,
Kandi nkaba narabyaye abana mpereza ikibira,
Uragira ngo nguhingire gihe ki ?
Urampora ubukene, igendere
Wisangiye Ruyundo
Ni we wahawe ingabo zihinga !

Nyamara sinaruhaze nduhora ko rumburanya;
Ndugerageza ku itema no ku isekera,
Ruranga rurantukurana!
Ruragenda nsigarana izirusumbya urugero :

Iyo yannye yengerwa urugo,
Ndetse igasagura intango !
Ntirushya abayihingira,
Ni yo yirundamo imitumba,
Ukayihorera ikagumya ikana !

Ngo ntitunze urugo irabizi,
Rutunzwe na nyirarwo warwubatse,
We na Nyirarwozibyanzi twita babiri!

 

Source: www.umuco-nyarwanda.blogspot.com

Theo

Est-ce que le MDPR ( parti dissout en l'an 2013), aura joue un role, si minime qu'il soit, dans la comprehension du probleme rwandais et dans l'avancement pour la recherche des solutions? C'est a chacun de juger. De toutes facons, notre action n'aura pas tout a fait passe inapercu! Sans politique ou en politique, nous continuerons a lutter pour la liberte, la verite et la reconciliation, ainsi que pour l'instauration d'un etat de droit au Rwanda. Selon Sylmpedia: "Mouvement Démocratique du Peuple pour la Réconciliation (MDPR- INTIGANDA) Drapeau du MDPR Fondé le 13 Décembre 2009 par l’Abbé Théophile Murengerantwari. Ancien "titulaire" de l’Evêché de Cyangugu, exilé en Allemagne ou il a basé son mouvement issu d’une scission avec le RMC. Il soutient le retour du Roi Kigeri V et un nouveau référendum sur la question de la restauration de la monarchie. Il s’est prononcé en faveur la candidate Victoire Ingabire Umuhoza, leader du Front Démocratique Unifié (actuellement mise en résidence surveillée pour tentative de déstabilisation du pays et négation du génocide depuis Avril 2010) qui n’a pu participer à l’élection pluraliste du 9 Août 2010. Très actif, le MDPR émet régulièrement des communiqués sur son site et participe à des manifestations contre le gouvernement rwandais du Président Kagamé." http://www.sylmpedia.fr/index.php/Parti_royaliste_Rwandais

Charger d'autres articles liés
Charger d'autres écrits par Theo
Charger d'autres écrits dans Arts, litterature et poésie

Laisser un commentaire

Consulter aussi

Ninde wari uzi ko intandaro y’indi revolusiyo mu Rwanda izakomoka ku mugore?

Mme VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA ati « Twese hamwe tuzatsinda! » Ibintu…