Icyivugo cy’imbeba
Rwikubira ikubije umurama
Urwa gituza,
Ni igituna cy’ifigi:
Ntikangwa n’inzu y’insoko
Igira amenyo y’urugaga,
Mu rugamba rw’iz’intaza.
Zikabana n’injorojoro,
Zajaganyiriza mu musego
Zikabuza abantu gusinzira.
Zitura ku mbariro
Ukagira ngo ni imirindi y’imbogo!
Izo mbeba zihuje imikaka,
Aho no gukubagana zirabizi!
Zibasiye mwene Ruhaya
Zimubuza guhumeka:
Agiye guhindukira,
Zimugira umugambi
Wo kumugaragaza ho inguma.
Zirimo iy’inyurizi,
Ihinda iva mu gisenge;
Amenyo irayakubira
Imutebeza imikaka
Mu kirenge cy’ibumoso
Imaze kugitangaza
Yihuta ivuga ibigwi,
Iti « uw’inkuba ya Rufigi
Muraze mumurore
Ntagitera umugeri!
Ubwo musanga adaciye
Sintahe mu muheno!»
Zigwiza isahaha
Zigumya kujwigira.
Zikabamo iy’injorojoro
Ihinda iva mu gishanga,
Ntiyarushya ijajaba
Yazirushaga kwisha imikaka
Ihangiye mu birenge,
Amano iyatera ibibaru
Umenya ngo arwaye urubara!
Igaruka yirahira
Iti « uw’inkuba izira amabano
Muraze mumurore
Ubwo musanga adaciye
Simparagate ibyahi!»
Abicaye mu kirambi
Bumva imbeba z’ifigi
Urwo rugo zirwigabije
Na we Rwakabwa asohotse
Ubwoba bumusaragiza,
Asanga inkike y’epfo;
Ahura n’iy’urutaza
Imutanga ku mugende
Imuciramo ay’imigera.
Yose agasa n’ingembe!
Ntiyarushya agomborwa,
Iyamugeza mu mirundi
Abura imirindi yo guhunga,
Ihuta kumwesa ku mpama
Iti « uwa rutavutsa imikaka
Imbeba zikaragata umwite,
Uwanjye muze mumurore
Aho atermbye igicuri
Munsi y’igicaniro!
Ubwo musanga adaciye
Singere mu ikaniro!
Abasigaye mu cyezi
Barimo shebuja w’ubwoba
Ashinguye guhunga
Ahura n’iy’itorero
Izirusha zose amatama manini,
Ikagira imikaka idakuka;
Iyimukoza mu birenge,
Agiye gukandagira
Asyonyorwa n’imisenyi,
Yesa inkokora hasi
Igaruka yirahira
Iti « uwa Rutarasirwa mu ntazi
Intore z’imbeba zakoranye
Dore aha atembye igicuri!
Ubwo musanga adaciye
Integano sinyibuze,
Sinzarye amacwende! »
Zisizanira mu muryango
Zumva usigaye mu nzu,
Ko akomeza guhumeka:
Imbeba zirakorakorana
Izindi zikwirwa iyo nzu!
Nyirazo ihanika kujwigira
Ihagaze hejuru y’urusika
Uwo zisanze mu kirago,
Ati « iryavuzwe riratashye!»
Haduka iy’amanga make,
Ikarusha izo mbeba amaboko
N’amarere ikayagira,
Yigize ikibumbe,
Ikazirusha n’icyaha
Cyo konona amasimbo!
Ihinda ituruka mu isapfu,
Ibanza gusenya iyo nzu,
Ihingutse ku mugamba
Isandaza ibisabo,
Iheranga n’ibicuma
Ibiceka ku ruhimbi,
Igikuba kiracika,
Akangurwa n’ubwoba!
Intoki zihura n’amenyo
Y’iyo figi y’imbeba
Iziremera intambara:
Ihangira mu bikonjo,
Ikuramo inzara zose
Imuharisha intwaro.
Ibonye ko ihimbawe
Igaruka yirahira
Iti « uw’urutaza rutimirwa,
Rutabuzwa ku mirara,
Uwanjye muze mumurore,
Ubwo musanga adaciye
Singere ku bucabari!»
Zibonye umutezi,
Ahingukanye igifuma,
Zigiciramo urutezo
Na we zimubuza gutaha !
Zatanyije injangwe
Ntizikigera no mu bihuru;
Zateye urusakwe,
N’imirizo yakunze
Ziba inkaragatabyahi!
Rubanguka ijya mu kigega
Ruvuzo ruvunga umurama,
Rutanena umutindi,
Rudacira ubucabari
Rudahararukwa ikaniro,
Ruti rwasa amacwende.
Rudacikirwa n’umushushwe,
Rwa Nkumbuyamashaza
Ni imbeba y’umurizo w’imbazo
Isokoza ubwanwa bw’ishaka
N’ubwinyo butukura.
Izina yatorewe n’umwisi
Yitwa inkuba yesa ku muheno!
Source: www.umuco-nyarwanda-blogspot.com










14 juin 2011 à 18:57
Imbeba
Zanyagiriwe ku kinani
Sarufigi imfizi yazo
Ikoranya zene wazo
Zihimba amayeri menshi
Zishaka inzira zitazwi
Ngo bigere mu kabwibwi
Zibwika mu ruhavu
Zombokera mu nzu
Igifigi kijya ku muhigo
Kiti: ?Nta kuba mu gisambu
Nzegukira ubusambo
Nzaba aho ndya neza
Abigora bahinga
Basarure banzanira
Ntamaze na Nzikubika
Ndakaze abari mu nzu
Mvugira mu miganda
Mwaze iyo miserebanya
Izerera inzu ku bisenge
Yitarika ku zuba
Aho imbere y?umuryango
Nk?aho iri ku izamu
Ntimenye ibiba mu nzu
Naho aha mu kigunda
Hazasigarayo imende
Na za Nyiramaheke
Ntiziyobewe ubwenge
Zone ibyo zishyikiye.
Zica ibintu se ari izihe?
Ubwiso ni ubunori
Utuguru ni utunimfu
N?utujanja ntidusamaje
Ariko ubwinyo ni nk?inkota
Zikoresha ubuzuru
Zikamenya ahaba ibiryoshye
Zigakenya ibiseke
Zigakeregeta ibyibo
Zigakindura ibirago
Urutete zikarutema
Zagera no ku myenda
Zigasongera abakannyi
N?inoti ntizizikangwa
Uwazigamiye ihembe
Ayora ubushingwe
Zirya imyaka zigana umuntu
Uwo ziciye urwaho
Zimushishura ibirenge
Zikabarabara inkingi
Zikabambira imbariro
Inzu igahomwa ikadadirwa
Zikayikwizamo imyobo
Zikayongera ubwitso
Ngo hazacemo akuka
Iyo zikoranye agakungu
Zicengana mu bitebo
Ziranyaruka nk?umwambi
Zirenza agacucu
Hejuru mu gisenge
Umutego zirawuvuza
Zikaririma nk?umuriri
Ifigi umugaba wazo
Ikavuza ikivugirizo
Ntizimenyerwa gahunda
Zigenera amaryama
Anabaho ntawe ubizi
Ese mama zigwa agacuho?
Mu gicuku ziracukiriza
Ku manywa zikazerera
N?iyo yaba ari imwe
Aho ihahiye hose
Ntisiga itahaneye
Nko kwongera iyo myaka
Yagera mu bishyimbo
Iti: ?Munena umubyimba
Mukandya umubyindi?
Iyo iciye mu bantu
Ntibabura kwikanga
Ngo: ?Ngiyo yo gahwera!?
Umwe ati: ?Dore aho ivumbutse?
Undi ati: ?Reka ivuye hariya?
Bikavamo impaka nyinshi
Ku byago bakanashwana
Batazi ko inabishaka
Nta cyiza kizwi cyayo
Ntizi no kuririmba
Ariko irajwigira
Ihemana mu bufindo
Igafunga amabinga
Igifuma kiyibonye
Ihuye na Nyirahuku
Cyangwa se Rwagakoco
Uwanze kugaburira umwana w?imbeba,
Ntagaburira uwe!
Copyright © 2011
By Froduald Harelimana
Inyoni n?Udusimba tw?i Rwanda