Icyivugo cya Ruzagayura

0
0
122

 

Icyivugo cya Ruzagayura

Ndi Ruzagayura
Ndi Ruzirwa ndusha inzigo inzika,
Ku gitero cya data Rumanura
Uwayisobye ubu ntiyasambye.

Ndi Rusarikishabigembe.
Ndi Umuvunyi w’ induru :
Aho umutasi Zuba antumiyeho,
Nasakaye mu Rwanda
Mbateza ingabo zanjye Kabuzabarya,

Imigozi n’ibirayi ndabifunga.
Iry’urnufuka naritikuye umusore mu ibondo,
Asahura agana iyo bisigaye,
Muserukira mu gihanda cy’ inzira.
Urwo rugamba ntirwacubangana,

Inshuke nzazifuba
Ndi Rubuzimfurakwihangana,
Ndi Ruhinyuza abanyigimba.
Abankangaga arnasaka,
Basuhuka ubudasiga n’uwa kirazira.

Rumarakizizi mbazinga uruti mu nzira,
Ntibasiga n’ uwo kubabika
Inyamibwa y’abahemuka,
Nsubiza inkumi ku buhinja,
Mbuza abasore gushaka,

Ntegeka abagore gukambakamba.
Inkaka y’amarere,
Abahunze icyo gihugu mbahindura ingegera,
Ab’ ingenzi muri bo ntibasiba guhemuka.
Rugamba rudahangarwa nahinduye abantu ikirayi,

Mba ikirangirire muri icyo gihugu,
Mbazingisha umunya umubiri wose.
Ntibaba bakirangwaho uburanga baba imirangara,
Ndi imanzi izira izima.
Niciye mu Marangara

Amarira y’ababyeyi aruta inyanja,
Niciye ku iteme rya Mukungwa,
Inkungu zibura gitura.
Niciye ku kiraro cya Nyabarongo,
Uwo murongo ndawuhumba,

Icyo gihugu ndagihungabanya.
Ntihaba hari ugihinguka.
Mpinguka mu Ndunga induru bayigira ndende.
Umva uko batarya
Inda bayisumbya urugero

Sinareka bagera ibwami;
Ubwana ndabubacuza,
Ibicece mbicamo icyuho mbicira kubatsemba.
Icumu ntwara ni Ruhuhurabahunga,
Ni Ruhambabasigaye

Narisakaranye i Bungwe ribabuza ubuntu,
Ribakura ku cy’ejo ribatera icyangiro,
Icyaga sinagerura.
Nariteye umututsi w’amatama mu mataha y’inka atahutse ava mu isoko
Asanze igiciro cy’ inka nagihinduye inkondwe

Inkaka azanika hejuru y’inzira;
Abari bamuzi bati;
« Iyi nzara ni inzirwa,
N’ aho inka ziba isigaye ihashinga ibirindiro? »
Bamwe ngo indwara si inzara,

Imfura ntizipfa nk’ ibitsimbanyi.
Na we ati « Sinazira inzara ninikije ijana ».
Iryo joro ndataha
Rutunzi ati « Sinterwa! »
Ayita ku kiziriko,

Azigurutse ihaho ayiha ubuhiri ati
« Mutamu irarikesha ».
Inkera ndamwokera.
Bayaha umutozo ntiyamuregama mu nda,
Indarama ziragatora.

Umugore ati « zinduka ushorere Bihogo ».
Ibihu biba bimaze kwitera
Ateruye intege biranga.
Umugore ayiha inkoni
Inkori bazimuha mu nkoko,

Agarutse asanga umugabo inkokora arazesa.
Ati « Nguwo uwa Rusindisha nk’ inturire »
Ingabo z ‘impunzi zisuhukira mu Buhanga,
Izisigaye ubuhiri buranembera
Sinasiga urugo ntishemo umuntu.

N’ uwagize ngo arabarasira ni Ruvakwaya;
Nabwo nabavanye ku izima
Ntibavaga mu nzira batahaririye.
Ndi Rurimbura imbaga
Ndi Rutera icyangiro

Ndi Rutisungwa
Ndi Rusuzuguza abisakaye imishanana
Ndi Ruhindura bose imishana
Ndi umushakamba utagwabiza icumu
Ndi Rudakangwa abavuzi

Ndi Ruvana ku izima
Ndi Ruzimya aho nsanze
Ndi Rusukumisha abadashaje
Ndi Rushengurambavu
Ndi Rushwarangingo.

Ndi Rushwanyuza abareba.
Ndi Rusindisha abatanyoye
Ndi Rugwiza amatongo
Ndi Rutobamugabo
Ndi Rutajya umugambi.

Mbese bagabo nahungabanyije,
Ndahiga ibinyoma !
Sinzi ko hari uzabono icyomoro cy’ inkomere zanjye
Ndi Rukubigihugu
Sinabara ibihumbi nishe

Ndi Rucurinkumbi
Natabarutse nitonga umuhoro
N’ icyo gihugu sinzi niba kizasubirana.
Ndi Rubabaza abaseka
Abasenya nkabasanga.
Ndi Rusenyura ingogo.

 

Source: www.umuco-nyarwanda.blogspot.com

Theo

Est-ce que le MDPR ( parti dissout en l'an 2013), aura joue un role, si minime qu'il soit, dans la comprehension du probleme rwandais et dans l'avancement pour la recherche des solutions? C'est a chacun de juger. De toutes facons, notre action n'aura pas tout a fait passe inapercu! Sans politique ou en politique, nous continuerons a lutter pour la liberte, la verite et la reconciliation, ainsi que pour l'instauration d'un etat de droit au Rwanda. Selon Sylmpedia: "Mouvement Démocratique du Peuple pour la Réconciliation (MDPR- INTIGANDA) Drapeau du MDPR Fondé le 13 Décembre 2009 par l’Abbé Théophile Murengerantwari. Ancien "titulaire" de l’Evêché de Cyangugu, exilé en Allemagne ou il a basé son mouvement issu d’une scission avec le RMC. Il soutient le retour du Roi Kigeri V et un nouveau référendum sur la question de la restauration de la monarchie. Il s’est prononcé en faveur la candidate Victoire Ingabire Umuhoza, leader du Front Démocratique Unifié (actuellement mise en résidence surveillée pour tentative de déstabilisation du pays et négation du génocide depuis Avril 2010) qui n’a pu participer à l’élection pluraliste du 9 Août 2010. Très actif, le MDPR émet régulièrement des communiqués sur son site et participe à des manifestations contre le gouvernement rwandais du Président Kagamé." http://www.sylmpedia.fr/index.php/Parti_royaliste_Rwandais

Charger d'autres articles liés
Charger d'autres écrits par Theo
Charger d'autres écrits dans Arts, litterature et poésie

Laisser un commentaire

Consulter aussi

Itangazo rya Partenariat Intwari-Imanzi ku Ifatwa rya Mushayidi

·        Partenariya intwari-Imanzi ibabajwe cyane kandi iramagana bikomeye iterwa ry’ibis…