Baryohewe ubudasigaza
Baryohewe ubudasigaza
Abahungu bo ku Musanganyamvura wa Buhimba,
Barusha abantu guhemuka !
Mu ijoro rishyira inkoko
Bikanzemo ikimena cy’ abaguye impishyi,
Rubanda irahurura !
Bihutu ati « nimuhumure turi twese,
Nta we utambaye urushundura,
Twabyize kare bizadutunga! »
Ati « Marara we ntiyavurwaga,
We wavuzaga izuru nk’ imvubu,
Akabirukana abasongozi,
Hagasigara uwahishije inturire n’ indera :
Izo akaziryama hagati ? »
Sebihubi ati » igituma Rugira anyita Rugenzabondo,
Yasanze ndya agakono k’ ibishyimbo,
Niyubikije ibihaza ku rutaro !
Ngira abahungu b’ indura,
Mu irya bakaba indubizi !
Basanga ntaramara agakoni k’ ibishyimbo,
Bankura mu Banyarwanda! »
Bushaku bamucanye ku ka Nkima bamutambitse
Bamugeza i Gafumba
Umugore we Karira abyumvise
Ati » icyarnungoborera irya none
Namuhaye imbehe imwe y’ ibishyimbo
Akarya agahozagara akarorera gusomera !
Ndakanga Mirimo abaye ikirushya ! »
Rwampembwe ati » urubanza inda yaciye
Na none ni rwo rw’ uru,
Ntirugicibwa kabiri,
Nsomya umusa umwe nywuhagire,
Njye kunywa Umuhozi n’ inkuku zawo !
Nasamura umushumba naryitumye,
Muzankure mu bantu ! »
Bicundamabano ati « urwagwa n’ inyamunyo,
Ibyo mwumva bahungu, bindyohera byombi !
Nabonye biva i Shyanda,
Binkumbuza ingaga !
Iyo bashyingura iyanjye mba mpazi,
Mu mirambi ya Kazi,
Aho narundutse ku busetura ! »
Nyirimigano, ati « ikimasa icyo ga Rutebuka
Gisa n’ ibindi nabonye
Biva iheru iyo ku Mukingo
Haba indyo nziza ! »
Rwigenza, ati « jyeweho mu baryi,
Mba nanga Munana, narusha inzovu ! »
Bamenya, ati « Nkora mu ntoki Rwigenza !
Sinteganya irobe ; ndaryirahira,
Nkaryanzura vuba ! »
Rudakemwa yanyoye inka umuhondo,
Atuma ku mushumba ati « uritashye n’ iyo nka !
Ubwo yaryoheje umuhondo,
Nigera mu busuga nzayikunyaga,
Nzi ko izaba iryoheje inyama ! »
Rwanganirangoma, ati « bahungu iriya ncura,
Iraryoha isa n’ ibishyimbo :
Igira ibinyita byiza ! »
Kigeli na we bahize yegamanye inturire
Kurya ari Umwami wahawe intavurungwa,
Ati « umunayu uyu ndawukunda bahungu ,
Mwese uko muri aha muwumparire :
Mbatoye ibiseke !
Source: www.umuco-nyarwanda.blogspot.com








8 mai 2009
Arts, litterature et poésie, Culture, Ibisigo, Imivugo n'ubundi Buvanganzo, Société