Accueil Société RWANDA: GENOCIDE 15 APRÈS – ANALYSE ( A.P. Ndengera)

RWANDA: GENOCIDE 15 APRÈS – ANALYSE ( A.P. Ndengera)

0
0
121

Netters,
>
> Muri Avril 2009, mu Rwanda ndetse no mu mahanga hazaba ukwibuka genocide yakorewe abatutsi muri 1994. Mu by’ukuri imyaka 15 ishize ntihagije ngo ngo inkovu zatewe niyo genocide zibe zarasibanganye ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge leta y’u Rwanda yashyizemo ingufu nyinshi usanga ntacyo byatanze namba. Ese abahutu bapfuye mu gihe iyo genocide y’abatutsi yabaga bo babarirwa he ? Ese nabo
> bazibukwa muri iyi myaka 15 y’urwibuko ?
>
> Ese abishwe na FPR bo babarirwa he ? Ni iki gituma abanyarwanda tutumvikana kuri ayo mahano yatugwiririye kandi yabaye isi yose irora ? Iyi analyse nkoze ni iyo kureba uko byagenze nta guca ku ruhande kandi nta kwitwikira amarangamutima akunze kuranga ibiganiro byose byerekeranye na genocide yabereye mu Rwanda.
>
> 1. GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI
>
> Mu by’ukuri nkatwe twari mu Rwanda muri kiriya gihe cya Avril 94 twabonye ukuntu abatutsi bahigwaga ndetse no kubona aho bihisha byari bikomeye ku buryo abenshi bishwe bazira ubwoko bwabo. Interahamwe zabicaga zabazizaga ko ari abatutsi mbere na mbere kandi ko ari ibyitso by’inkotanyi nubwo benshi mu bicwaga batari banazi gahunda za FPR. Ibyo byerekana ko abicaga bari bagambiriye kurimbura
> ubwoko bw’abatutsi niyo mpamvu kuvuga ko habayeho genocide y’abatutsi ari ukuri. Kubihakana byo nta zina nabibonera.
>
> 1.1 ABAHUTU BASA N’ABATUTSI.
>
> Ariko muri uko kwica abatutsi hari abahutu benshi babiguyemo ndetse bashobora no kuba ari benshi cyane ku buryo abantu batabikeka. Mu by’ukuri muri uko guhiga abatutsi abahutu basa n’abatutsi nabo barishwe nubwo byabaga bizwi neza ko ari abahutu. Abo bahutu rero nabo bapfuye bazira ko basa n’abatutsi. Ese abo bahutu
> bo bazize uko basa bo bazibukwa nabo mu mihango yizihiza imyaka 15 izaba yo kwibuka abacu bapfuye ?
>
> 1.1 ABAHUTU BAHISHE ABATUTSI
>
> Muri genocide y’abatutsi, hari abahutu bahishe abatutsi ndetse bamwe bararokoka ariko abandi ntibagira amahirwe yo kurokoka kuko interahamwe zishe abo bahutu bahishe abatutsi zibicana n’abatutsi bari bahishwe. Ese abo bahutu bo bazize ko bahishe abatutsi bo bazibukwa nabo mu mihango yizihiza imyaka 15 izaba yo kwibuka abacu bapfuye ?
>
> 2. ABAZIZE IBITEKEREZO BYA POLITIKI
>
> Mu bantu bishwe mu ikubitiro mbere yuko na genocide y’abatutsi itangira ni abanyapolitiki ba opposition. Mu by’ukuri abanyapolitiki ba opposition nibo bari kuri liste numero ya mbere mu bagombaga kwicwa nyuma y’urupfu rwa Habyarimana. Mu bari ku isonga ryo kwicwa hari abari mu mashyaka ya opposition atavuga rumwe na Habyalimana kandi ntavuge rumwe na mouvance Power yarimo abahutu extremiste.
> Abo nka ba Twagiramungu Faustin, Agathe Uwilingiyimana, Kavaruganda, Ngango, Gafaranga, Ndasingwa Lando, Nzamurambaho, Rucogoza, Kameya, Ravi, n’abandi benshi bazize ibitekerezo byabo bya politiki.
>
> Mu by’ukuri njye iyi categorie ntabwo nyishyira mu bazize genocide ahubwo nyishyira mu bazize ibitekerezo byabo bya politiki. Usangamo abahutu n’abatutsi ku buryo ntabwo ushobora kuvuga ko Ndasingwa Lando yazize genocide kuko ari umututsi naho Nzamurambaho, Uwilingiyimana, Kavaruganda cyangwa Gafaranga bo batari mu bibukwa muri genocide yakorewe abatutsi kuko ari abahutu ?
>
> Mu by’ukuri iyi categorie irimo abagabo n’abagore bitanze bakavuga icyo batekereza, bakarwanya bivuye inyuma ubutegetsi bw’igitugu cy’ingoma ya Habyalimana. Abo bagomba kwibuka nk’intwali zaruharaniye. Hari abavuga ko bari ibyitso by’inkotanyi ko ariyo mpamvu bishwe. Ese abo bahutu n’abatutsi bazize ibitekerezo bya politiki kandi bakaregwa kuba ibyitso by’inkotanyi bo bazibukwa
> nabo mu mihango yizihiza imyaka 15 izaba yo kwibuka abacu bapfuye ?
>
> 3. ABAHUTU BISHWE NA FPR
>
> Kuva FPR yatera mu kwa cumi 1990, abaturage ba Byumba na Ruhengeri bahuye n’ingorane nyinshi ndetse benshi bakuwe mu byabo abandi bari mu nzira yaho FPR yanyuraga irwana abenshi muri abo bahutu barishwe.
>
> Muri technique zo ku bica, FRP yatumizaga inama ku musozi igahamagaza abagabo bose n’abasore bose ngo bitabe inama nuko ikabazenguruka ikabamenamo urusasu ku buryo harokokagamo mbarwa. Ibyo by’inama byabaye ku misozi myinshi yo mu Rwanda.
>
> 3.1. FPR YAKIJIJE BAMWE MU BANYARWANDA.
>
> Nubwo FPR yagendaga irimbura abaturage mu nzira yanyuragamo, mu gihe cya genocide hari abatutsi yagiye ikura mu mazu nka za Nyamirambo, St Paul, no mu tundi duce twa Kigali kandi abo batutsi bari bugarijwe n’interahamwe. Ntitwabura gushimira bo basirikari ba FPR bitanze bakajya kubohoza abatutsi bari mu ya rubamba.
>
> 3.2. ABARINZWE NA MINUAR
>
> Mu ntambara yubuye nyuma y’urupfu rwa Habyalimana, abantu bagiye bahungira muzi za site MINUAR nko muri Hotel Mille Collines, Hopital Roi Faical, Hotel Meridien, Stade Amahoro,… Izo site zimwe zari mu zone yafashwe na FPR izindi ziri muri zone iri mu maboko ya ex-FAR.
>
> Ni muri urwo rwego rero habayeho mu gukora echange y’impunzi, abahutu bari muri zone ya FPR bakaguranwa n’abatutsi bari muri zone ya EX-FAR. Ariko ntibyagenze neza kuko ibya echange byabaye igihe gito nuko abatuti bamwe bahera muri zone ya ex-FAR ndetse n’abahutu bamwe bahera muri zone ya FPR.
>
> Njye nari kuri Hopital Roi Faical yari mu gice cya FPR, nibwo umusirikari mukuru wa FPR waje akadukoresha inama akatubwira ko abumva ntacyo bikeka bajya i Byumba kuko muri iyo zone ngo hari hagiye kubera imirwano.
>
> Mu bagiye i Byumba hariko abahutu benshi banze kujya muri zone ya ex-FAR bahitamo kujya i Byumba ndetse n’abatutsi benshi bari aho bagiye i Byumba uretse ko bamwe bahisemo guhebera urwaje bigumira abo kuri Roi Faical hari barinzwe n’abasilikari ba MINURA ba Bangladesh.
>
> 3.3 I BYUMBA HABEREYE UBWICANYI.
>
> Mu gihe mu gihugu hose abatutsi bari bari guhigwa kandi bicwa bazira ubwoko bwabo, no mu bahutu bari iByumba ubuzima cyangwa kubaho byasabaga kuba utari mu ishyaka MRND, cyangwa muri za mouvance power. Abahutu bari muri MRND cyangwa muri POWER bose bahasize ubuzima. Ndetse n’umututsi wari muri MRND nawe ntibamureberaga izuba.
>
> 4. ANALYSE.
>
> Ibi ni bicye mu byabaye kuko njye mvuga mpereye muri angle narimo kuko buri wese wari mu Rwanda afite version ye bitewe naho yari aherereye. Ariko nkurikije ibyo nanditse hejuru biragaraga ko mu izihiza ry’imyaka 15 twibuka genocide yakorwe abatutsi, abanyarwanda twese twari dukwiriye gusubiza amaso inyuma tukareba ibyatubayeho ndetse tukanatinyuka no kureba ku byabaye ku bandi – mu bundi bwoko
> butari ubwacu – .
>
> 4.1 FPR NTA CREDIBILITE IFITE MU KUNGA ABANYARWANDA
>
> Kuba FPR yaragize uruhare mu iyicwa ry’abahutu bituma idashaka ko ijambo umuhutu rivugwa mu kwibuka genocide yakorewe abatutsi kubera ko bisaba ko haba za temoignage zivuga kuri ubwo bwicanyi.
>
> Ahubwo ingufu zishyirwa mu kurwanya ingengabitekerezo ya genocide (ni ngombwa ko irwanya cyane ikaranduka ) ikibazo ni uko bikorwa nabi ku buryo nutavuga rumwe n’ubutegetsi bihinduka ingengabitekerezo ya genocide ku buryo ahubwo byabaye nko gucecekesha umuhutu wese.
>
> 4.2. EXTREMISTE
>
> Ikindi cyica ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda ni aba extremiste tutsi na ba extremiste hutu. Mu by’ukuri hari abantu babaye extremiste kubera yuko biciwe hari nabari basanzwe ari extremiste ku buryo ahubwo ibyabaye byabahaye ingufu zo gufata communauté zabo ho ingwate.
>
> Niyo mpamvu uzumva abo batutsi extremiste bavuga ngo ngo abahutu bose ni bicanyi kandi bose ni interahamwe naho bamwe mu ba extremiste hutu bavuga ngo abatutsi bose bari ibyitso by’inyenzi kandi bagombaga kwicwa. Aba ni abantu basanzwe mu banyarwanda kandi ubu usanga bahabwa ijambo cyane. Njye nsanga tugomba kubamaganira kure kuko ni za cancers zizamunga abanyarwanda bose nibadakumirirwa hafi.
>
> 4.3. GENOCIDE RWANDAIS ou FRATRICIDE ?
>
> Bamwe mu bahutu ubu basigaye bavuga ngo mu Rwanda bahaye genocide rwandais ndetse abandi bakavuga ko habaye fratricide.
>
> Njye mu byo niboneye nemera ko guhakana ko habayeho genocide y’abatutsi bidashoboka kuko muri Avril kugeza muri juillet mu Rwanda hose umututsi wese yarahigwaga. Nta bariyeri nimwe yashoboraga kurenga. Niyo mpamvu nemera ko genocide y’abatutsi yabayeho.
>
> Naho uburyo FPR yica cyangwa yishe abahutu ntabwo yatanze itangazo (nkuko byari bimeze kuri RTLM )ngo abahutu bose bo mu gihugu bahigwe bukware kandi ngo bashyireho bariyeri yo guhitana umuhutu wese. Ibi birahagije ngo mvuge ko ubwicanyi bw’abahutu bwakozwe na FPR buri mu rwego rwa vengeance kandi bwafashe intera ikomeye cyane ku buryo FPR iri discalifié mu kunga abanyarwanda kuko nayo ifite uruhare runini mu iyicwa ry’abanyarwanda.
>
> 5. CONCLUSION.
>
> Kuri njye aba victimes b’abanyarwanda mbashyira muri categorie esheshatu kandi mu kwibukwa buri gice kigomba kwibukwa kandi kigahabwa n’uruhushya rwo gushyingura ababo mu cyubahiro.
>
> Umuntu wese wapfushije , mu muco nyarwanda, afite uburenganzira bwo gushyingura abe mu cyubahiro. Ibi ni uburenganzira bw’ibanze umuntu wese atagomba kwimwa.
>
> Njye nemera ko mu iyibuka ry’imyaka 15 mu kwa kane 2009:
>
> 1. hagomba kwibukwa genocide yakorewe abatutsi
> 2. Hagomba kwibuka abahutu baguye muri iyo genocide kubera ko basa n’abatutsi
> 3. Hagomba kwibukwa abanyapolitiki hutu-tutsi bazize ibitekerzo byabo
> 4. Hagomba kwibukwa abahutu bishwe bazira guhisha abatutsi
> 5. Hagomba kwibuka abahutu bishwe muri massacre à grande echelle yakozwe na FPR
> 6. Hagomba kwibuka abatwa babiguyemo
>
> NB: Abahutu bo bafatiwe mu cyuho bari kwica abatutsi nabo bakicwa nabo ntabwo mbabarira muri izi categorie esheshatu. Kimwe n’inkotanyi z’abatutsi zishwe ziri kumena amaraso nazo sinzibara. Abo mvuga bagomba kwibukwa officiellement ni aba victimes bazize ubusa bonyine.
>
> Nyuma y’imyaka 15 irangiye, abanyarwanda twari dukwiye kuva mu marangamutima tukareba neza ibyatubayeho tukabivuga uko biri. Nicyo cyonyine kizaduha ubumwe n’ubwiyunge. Abanyarwanda bose bapfuye muri mahano bazira ubusa bagomba kwibuka. Nta muntu numwe ugomba kudutegeka abo tugomba kwibuka nabo tutagomba kwibuka.
> Umunsi ibi bice bitandatu mvuze hano hejuru bizibukwa byose icyarimwe muzamenye ko amahoro turi hafi kuyakozaho imitwe y’intoki.
>
> Ndetse ndarangiza nzaba abanyarwanda kuzakora misa bibuka ibi bice uko ari bitandau aho bari hose ku isi. Abanyarwanda tureke kugwa mu mutego wo kuvuga ngo bamwe bazibuka le 6 naho abandi bazibuka le 7 Avril, ibyo ni ukugwa mu mutego wa ba extremiste hutu-tutsi bashaka kutwemeza ko ubwoko bwabo ari bwo bwonyine bugomba kwibukwa kandi bashaka kudufataho ingwate.
>
> Abashyira mu gaciro muzibuke buri munyarwanda wese wapfuye atazi icyo azira. Abakoze amahano bo igihe cyabo kizagera babazwe ibyo bakoze ariko muri iyi Avril ni igihe cyo kwibuka abanyarwanda bose tutsi-hutu-twa bazize ibyo batazi. Les victimes bose bagomba kwibukwa. Sinzi impamvu tugomba kuvangura abapfu.
>
> ALAIN PATRICK NDENGERA Alias TITO KAYIJAMAHE.
>
> Montréal,

Theo

Est-ce que le MDPR ( parti dissout en l'an 2013), aura joue un role, si minime qu'il soit, dans la comprehension du probleme rwandais et dans l'avancement pour la recherche des solutions? C'est a chacun de juger. De toutes facons, notre action n'aura pas tout a fait passe inapercu! Sans politique ou en politique, nous continuerons a lutter pour la liberte, la verite et la reconciliation, ainsi que pour l'instauration d'un etat de droit au Rwanda. Selon Sylmpedia: "Mouvement Démocratique du Peuple pour la Réconciliation (MDPR- INTIGANDA) Drapeau du MDPR Fondé le 13 Décembre 2009 par l’Abbé Théophile Murengerantwari. Ancien "titulaire" de l’Evêché de Cyangugu, exilé en Allemagne ou il a basé son mouvement issu d’une scission avec le RMC. Il soutient le retour du Roi Kigeri V et un nouveau référendum sur la question de la restauration de la monarchie. Il s’est prononcé en faveur la candidate Victoire Ingabire Umuhoza, leader du Front Démocratique Unifié (actuellement mise en résidence surveillée pour tentative de déstabilisation du pays et négation du génocide depuis Avril 2010) qui n’a pu participer à l’élection pluraliste du 9 Août 2010. Très actif, le MDPR émet régulièrement des communiqués sur son site et participe à des manifestations contre le gouvernement rwandais du Président Kagamé." http://www.sylmpedia.fr/index.php/Parti_royaliste_Rwandais

Charger d'autres articles liés
Charger d'autres écrits par Theo
Charger d'autres écrits dans Société

Laisser un commentaire

Consulter aussi

KILIZIYA KATOLIKA NA FPR BAPFA UBUJIJI!! (Inzozinews)