Accueil Société L’Eglise a raison d’exiger plus de justice: Myr Bigirumwami mu Burayi.

L’Eglise a raison d’exiger plus de justice: Myr Bigirumwami mu Burayi.

0
0
73

L’Eglise a raison d’exiger plus de justice:

Myr Bigirumwami mu Burayi.

Musenyeri ataragenda yaciye mu misiyoni zose za Vikariyati ya Nyundo; asezera ku Barimu no ku Bakuru b’Inama no ku Batware no ku Bakristu.

Ibyo yabwiye abarimu n’abakuru b’inama yasize abyandikishije mu Kurerera Imana. Naho ibyo yabwiye abatware bimwe ni ibi:

« Murabeho, murasigare amahoro, muransigarire inyuma. Nizeye ko bamwe bazaza tugahurira i Roma n’i Lourdes n’i Bruxelles. Azaba ari amahirwe. Ati ndora mwamaze kujya mubona iby’amajyambere yo mu Rwanda, araguruka nta mababa. Ubutegetsi bw’u Rwanda bumwe buracyariho ariko nabi nabi, ubutegetsi bwa kizungu bwo bwisunze ubwari busanzwe, maze rimwe na rimwe bikajijisha.

Kera batware b’intebe aribo b’Umwami bari mbarwa, mu Rwanda ntibari barenze 20. Ibisonga byo ntibyariho, umutware yagiraga abakuru b’imiryango akaba aribo ategekesha iby’ubwami n’ibye. Abatware hambere bari kumwe n’ingabo zabo, barazirengeraga, kugira ngo nazo zibarengere, utarengerwaga n’ingabo n’ibwami ntiyagiraga ubuhake. Bimaze imyaka abategeka bagiye mu ruhande rw’abazungu, ntibaba bakigira ihuriro n’ingabo zabo, ikivuzwe cyose, gishimisha, kibabaza, ngo ndiyo Bwana, ngo ni abazungu. Abazungu koko baje bizeye abatware b’igihugu, babaharira muri byinshi, birishyira barizana, mu mirimo ikoreshwa no mu nkiko, none rubanda rumaze kurambirwa rurabyutsa umutwe. Umwana warereshejwe inkoni iyo amaze gukura bajya kumukubita agakinga, bakomeza inkoni akayibangura. Ingabo zirashaka kurengerwa na ba shebuja ntizishaka agahato, ntizigishaka kurengana zirora. Zirashaka kumvikana no kugira ijambo babwira ba shebuja. Abategeka niboye kwiharira amajyambere. Hambere cyane ikiboko cyararishaga, ibisonga byari byaraboze bukeye barakira. Ikiboko cyamaze kuvaho haza amahazabu. Ayo matindi nayo azarikora bene kuyaca nibatayoroshya, kuko kenshi acibwa atagira impamvu z’ukuri n’iz’ubutabera kenshi si impamvu z’urukundo rw’umuntu ku wundi.

Kuri ubu, ibyiza ni uko abazungu n’abatware bagarukira ingabo zabo bakabarera ndetse bakababaza ibyo bifuza naho ubundi ingabo zizarambirwa zirurirwe zitere amahane(évolution, révolution).

Umwana abaho agakura. Iyo amaze gukura asubiza amaso inyuma agashima abamureze neza cyangwa akagaya amamureze. Ingabo nazo ni uko, zifatwa neza zigashima, zafatwa nabi zikagaya. Abatware bakwiye kwibaza imigenzereze yabo mu ngabo zabo, uko abaca imanza ku misozi yabo no mu nkiko, bakwiye no kwibaza aho imirima n’inka zabo bikomoka. Ibyo kuba Elite na très bon na bon na assez bon na médiocre nabyo byateye inabi mu gihugu. Ibisonga ngo bahabwa amanota, nta mutware, nta n’umuzungu wageze ku misozi yabo, cyangwa igisonga kikabura amanota ngo kuko habuze…Ba Elite na ba très bon kenshi ni ababuza uburyo ingabo zabo, mu kazi k’imihanda yabo, igahora ari myiza, n’abakoresha za terrasses ku mihanda, n’abakoresheje na za regroupements na za paysanats n’abateresha amashu n’indabo bitagirira akamaro bene byo. Amashu aribwa na bande? Indabo zitegurwa mu yahe mazu? (Ariko ngo abagira ibyo byose ni ibisonga byumvikana n’ingabo zabo zikemera kubikora vuba na neza naho assez bon na médiocre ni ibisonga bitumvikana neza n’ingabo zabo maze ibyo bazitegetse zikanga).

Abatware n’ibisonga bari bakwiye kugira amanota ahuje n’ayo ingabo zitanga. Kuba Elite mu bazungu, ingabo zarabuze iyo zikwirwa, n’iby’inabi bigaruka nyirabyo.

Ubu birahanze, biravugwa mu Rwanda wenda n’ahandi, ngo Misiyoni zirakabije, ngo zihariye byose, ngo Musenyeri n’abapadiri bajya mu bya Leta atari ibyabo, ngo n’ibinyamateka byabo biragandisha. Ni koko ibivugwa bivugirwa mu gihe. Misiyoni zo mu Rwanda mu myaka mirongo itanu n’indwi (57) zarakoze, ibyo zakoze bishimwa bidashimwa ntibikuka, ntibihinyuka, ntibicogora. Misiyoni hose zifite urubyiruko rwiza, zifite ibikwerere byiza, zifite abasaza n’abakecuru beza. Kugomesha kwa Misiyoni niba ari ukuvuga ukuri (vérité: guca mu ziko ntigushya). Niba zivuga ko umuntu adakwiye guhuguza undi (justice) niba zigira ziti: abantu nibakundane (charité), ziracyagomesha, ziracyihariye ukuri n’ubutabera n’urukundo. Misiyoni zizira ibyo ziragasenyuka. Kugomesha kwa Misiyoni niba ari ukurera abana, bakiga kubara na analyse (gutekereza no kwibwira) n’ibindi, maze abo bana bamara gukura abakazarengera ababo, bakarengera n’ibyabo, misiyoni nizigomeshe nta agahinda. Abashima Misiyoni barazishima; abadashima ibyo Misiyoni zabagiriye sibo, n’ikindi…

Ikinyoma ntigihabwa intebe…
Amaherezo y’ubujura ni ugufatwa…
Inabi uyibara uyirariye…
Uwanze kubwirwa ntiyanze kubona…

Mutagatifu Augustini yavuze neza imibanire y’abatware n’ingabo zabo, ngo: « Abategetsi n’abami n’abatware n’abandi bafite ijambo mu gihugu ngo nibahumurize ingabo zabo, bazimenyeshe ababo, bazitungisha ibyabo. Ngo ingabo nazo nizubahe abami n’abatware, zibumvire neza: ngo bose nibabane bidatewe gusa n’ubutegetsi n’uburetwa, babanire bose gukundana no kugira ngo umuntu wese abeho, atunze ibye undi ibye. »

Nongeye kubabwira nti murabeho murasigare amahoro. Imana ibarinde, Bikira mariya ababere umubyeyi. »

Musenyeri Bigirumwami, in Kinyamateka Année 28 n° 8 du 15 avril 1958.

Source: Vénuste Linguyeneza, Vérité, Justice, Charité, Linguyeneza, Editeur, Waterloo février 2001., p.50-52.

Théophile.

Theo

Est-ce que le MDPR ( parti dissout en l'an 2013), aura joue un role, si minime qu'il soit, dans la comprehension du probleme rwandais et dans l'avancement pour la recherche des solutions? C'est a chacun de juger. De toutes facons, notre action n'aura pas tout a fait passe inapercu! Sans politique ou en politique, nous continuerons a lutter pour la liberte, la verite et la reconciliation, ainsi que pour l'instauration d'un etat de droit au Rwanda. Selon Sylmpedia: "Mouvement Démocratique du Peuple pour la Réconciliation (MDPR- INTIGANDA) Drapeau du MDPR Fondé le 13 Décembre 2009 par l’Abbé Théophile Murengerantwari. Ancien "titulaire" de l’Evêché de Cyangugu, exilé en Allemagne ou il a basé son mouvement issu d’une scission avec le RMC. Il soutient le retour du Roi Kigeri V et un nouveau référendum sur la question de la restauration de la monarchie. Il s’est prononcé en faveur la candidate Victoire Ingabire Umuhoza, leader du Front Démocratique Unifié (actuellement mise en résidence surveillée pour tentative de déstabilisation du pays et négation du génocide depuis Avril 2010) qui n’a pu participer à l’élection pluraliste du 9 Août 2010. Très actif, le MDPR émet régulièrement des communiqués sur son site et participe à des manifestations contre le gouvernement rwandais du Président Kagamé." http://www.sylmpedia.fr/index.php/Parti_royaliste_Rwandais

Charger d'autres articles liés
Charger d'autres écrits par Theo
Charger d'autres écrits dans Société

Laisser un commentaire

Consulter aussi

Abayobozi ba Ishema Party bazasesekara ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe ku wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017

  Itangazo rigenewe abanyamakuru: ICYO TWE TUGAMIJE NI « UKUNGA ABENEGIHUGU NGO DUFAT…