Accueil Société Jean ndorimana: Equilibre ethnique n’ingengabitekerezo ya genocide birajyana!

Jean ndorimana: Equilibre ethnique n’ingengabitekerezo ya genocide birajyana!

1
0
158

löPRESENTATION DU LIVRE DE LA REGION DES GRANDS LACS AU VATICAN »

Intrigues, Scandales et Idéologie du Génocide Au sein de la
Hiérarchie Catholique (imprimé à Kigali en octobre 2008 : 365 pages)

(Kigali, TELECOM HOUSE, 23/10/2008 à 10 h)

AUTEUR : JEAN NDORIMANA

SYNTHESE

Ndabashimira mwese kuba mwitabiriye iki kiganiro kigamije
kumenyekanisha igitabo nise DE LA REGION DES GRANDS LACS AU VATICAN-
INTRIGUES, SCANDALES ET IDEOLOGIE DU GENOCIDE AU SEIN DE LA HIERARCHIE
CATHOLIQUE. Gikurikiye ibindi bibiri byanditswe muri 2001(RWANDA
L’EGLISE CATHOLIQUE DANS LE MALAISE…) no muri 2003 (RWANDA
1994-IDEOLOGIE, METHODES ET NEGATIONNISME DU GENOCIDE DES TUTSI…)

Kiriya cya mbere cyacapwe inshuro nyinshi kubera ko bagisabaga ari
benshi, kiboneka cyane cyane muri Librairie IKIREZI ; cyagurishijwe no
muri Librairie ya Caritas Rwanda, ariko abayobozi bakuru ba Kiliziya
gatulika bakivanishijemo kuko itabashimisha.
Iki rero gikurikiye
biriya kandi biri mu murongo umwe (Projection des trois titres). Iki
gitabo nacyanditse imyaka 5. Ncishirije mu kinyarwanda, navuga ko
kiriya gitabo cyitwa : « GUHERA MU KARERE K’IBIYAGA BIGALI KUGERA I
VATIKANI AMATIKU, INGERO MBI N’INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE MU
BUYOBOZI BWA KILIZIYA GATULIKA ». Twese turabizi, iyo tuvuze akarere
k’ibiyaga bigali tuba tuvuga u
Rwanda n’ibihugu birukikije: Burundi,
Uganda, Kongo na Tanzaniya. Vatikani (Projection de la photo p. 2) yo
si ko twese tuyizi cyangwa tuyumva kimwe. Vatikani ni Leta, ifite za
Ministeri (Congrégations) ziyoborwa n’abakardinali bita ba Préfets,
abanyamabanga ba Leta (Conseils pontificaux) , za Ambasades bita
Nonciatures, za Universités, amaposita na timbres zayo, Banki,
n’amafaranga yayo….

-2- Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika rero buvugwa muri iki gitabo
buhera ku mupadiri ukora muri paruwasi kugera kuri Papa, unyuze ku
basenyeri n’abakardinali. Abakuru b’abakristu mu nzego z’ibanze na bo
ni abayobozi ariko iki gitabo kibanze ku bahawe isakramentu
ry’ubusaserdoti cyangwa bakajya mu nzego zirikurikira, bakagira
n’indahiro iziherekeza, nyamara bagaca kuri ya ndahiro, bagacisha
ukubiri n’Ivanjili bigisha buri munsi y’urukundo, ukuri, ubutabera no
gufasha abari mu kaga cyangwa kubavuganira. Jenoside ivugwa ni
iyakorewe abatutsi mu Rwanda, atari muri 1994 gusa, ahubwo kuva muri
za 1959-1960. Iyo jenoside mu myaka yose yabaye abakuru twese tureba,
nyamara muri bariya bayobozi hari abemeza ko habaye jenoside ebyiri,
bakabyandikira Papa, bikanasohoka no mu binyamakuru bya Vatikani.
Urugero rufatika cyane ni urw’abapadiri
bari barahungiye kuri Goma
muri 1994 bakabyandikira Papa kuri
2/08/1994 (projection des
signatures). Turi bubagarukeho. Amatiku n’ingero mbi muzasomamo na byo
kenshi bishingira kuri jenoside cyangwa ku ngengabitekerezo yayo
cyangwa ku kuyipfobya ; kenshi bigakorwa n’abayobozi batihanganira
uvuga uko ibintu byagenze muri
jenoside.

1. INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE IGARAGARA ITE MU RWANDA NO MU BIHUGU
DUTURANYE ?
a) MU
RWANDA
Ingengabitekerezo igaragara ku buryo bwinshi: Mbere ya Habyarimana,
hari abapadiri ba Ruhengeri na Kabwayi
bari barasabye équilibre
ethnique mu baseminari no mu barezi babo ngo abatutsi babe 20% naho
abahutu 80%, ngo kuko babonaga ibintu bicuritse. Babihereyeho barwanya
ishyirahamwe ry’abapadiri b’abanyarwanda ryari ryashinzwe ku buryo
bwemewe (UFCR), abahutu
bari barimo bakabita abagaragu b’abatutsi. Abo
ni bo bateguye imvururu za 1973, nta n’uwashidikanya ko abari bakuru
muri bo bagize uruhare mu zo muri 1959. Ubwo hari muri za 1972.
Ntibyatinze, Habyarimana afata ubutegetsi, abishyira mu bikorwa.
Ukuntu ku bwa Habyarimana abasenyeri bashyigikiye équilibre ethnique
et régional yacupije abantu bashoboraga kugirira igihugu akamaro
bagateza imbere abantu b’ubwoko bumwe n’akarere kamwe kandi badafite
icyo barusha abandi turabizi. Abapadiri 5 bo ku Nyundo bamaganye
ibaruwa y’abasenyeri ishyigikiye équilibre ethnique bahinduwe abasazi
(projeter la liste des 5, p.). Hari n’umusenyeri wavuze ngo bakwiye
gufungwa kuko basuzugura Leta. Muri iyo minsi bitabaga muri Parquet
buri munsi. Ubwo bufatanye mu bikorwa bibi hagati y’abayobozi ba
Kiliziya n’abategetsi ba Leta uko zajyiye zisimburana kugera kuri
Habyarimana, cyane cyane mu kwanga abatutsi no kubaheza mu myanya imwe
n’imwe, ngo barakurikiza iringaniza ry’amoko n’uturere, bigakurikizwa
no mu guhitamo abashaka kujya mw’iseminari, abasenyeri bakandika
inzandiko zibishyigikira (cfr de février 1990), hagakorwa n’amafishi
ajonjora abemererwa mw’iseminari yerekana amoko yabo byakurikiranye
Kiliziya kandi biyihesha isura mbi.
(projection de la fiche des
candidats séminaristes, Livre II). Iyo fishi isa na fiche suiveuse
yakoreshwaga mu mashuli abanza. Ese hari amoko Imana yaremeye kuyiha
n’andi yaheje ?

Abagize uruhare mu kuvutswa ubusenyeri kwa nyakwigendera Muvara
Felisiyani, agategekwa kwegura hasigaye iminsi itatu ngo abuhabwe
turabazi. Ubufatanye bwa Habyarimana n’abayobozi bakuru ba Kiliziya
icyo gihe turabuzi : Musenyeri Visenti Nsengiyumva, Ruzindana Yozefu
wa Byumba wayoboraga inama y’abasenyeri n’uwari intumwa ya Papa J.B.
Morandini. Uko Visenti na Morandini bajyanye Muvara i Roma adakoza
ibirenge hasi bamuvanye muri retraite i Gihindamuyaga mu cyumweru
gitagatifu, turabizi. Na Muvara ubwe yarabyanditse avuga ati
abakagombye kunkiza ni bo bangambaniye (Projection de la lettre de
Muvara). Umugore bamutwerereye ngo ni inshoreke ye azwi ku mazina gusa
ariko ntawakwerekana uwo ari we.
Abana 3 bavuze bari bafitanye ntawigeze ababona. Ko Muvara yishwe,
batweretse izo mpfubyi ze tukazirera? Ese ko tuzi abapadiri batagira
ingano n’abasenyeri bafite abana, kuki bo babubagumishaho? Ese cyangwa
kugira umwana ni cyo cyaha gikomeye kurusha kwicisha umuntu? Abongabo
urugero rwa Mutagatifu Augustini ntacyo rwabamariye, kuba yaragize
umwana ntibyamubujije kuba umwepiskopi mwiza ndetse n’umutagatifu.
Ibyo byose ni scandales. Uko abo basenyeri bakoranye na Habyarimana
n’ibyegera bye kugira ngo babuze Muvara guhabwa ubusenyeri birazwi.
Habyarimana wari woherereje Muvara telegaramu y’ishimwe bugacya
amuvanishaho afatanyije n’abasenyeri yari yarashyirishijeho Ruzindana
na Visenti, yatinyutse ate kujya guhazwa kwa Papa yaje mu Rwanda muri
1990 (projection de la photo) yaraye akoze iryo shyano. Keretse niba
ari Papa wamuhaye penetensiya kuko abandi ntayo bashoboraga kumuha
kandi barafatanyije icyaha. Amategeko ya Kiliziya arabibuza.
Ingengabitekerezo ya jenoside yagaragaye kandi mu guhesha imirimo
y’ubuyobozi (ubusenyeri) abantu batabishoboye, hashyizwe imbere ubwoko
gusa. Bene abo ni bo usanga baba ibikoresho by’ababashyirishije ho
cyangwa batinya kwema ngo bavuge ukuri, bavuguruze ibinyoma.
Abashyirishaho bene abo bayobozibarazwi mbere yari Habyarimana
n’abasenyeri bafatanyaga, ni abapadiri bera, ni abasenyeri bagendera
ku moko cyangwa baba bazi ko bene abo bantu bazaba ibikoresho byabo.
Ngira ngo uwashyira Musenyeri Phocas Nikwigize muri uru rwego
rw’abantu b’ibikoresho ntiyaba yibeshye… Mu rwego rw’ubupadiri, nyuma
ya jenoside hari abasenyeri twagiriye inama yo kudaha ubupadiri
abaseminari bagize uruhare muri jenoside kandi hari ibimenyetso
bifatika bararenga barabubaha, none ubu bamwe baratorekeshejwe. Bamwe
muri bo bajyiye bahabwa rwihishwa ibice bibanziriza ubupadiri. Bene
abo ni bo usanga baba ibikoresho by’ababashyirishije ho n’abazungu,
batinya kwema ngo bavuge ukuri, bavuguruze ibinyoma, cyane cyane
bashaka amaramuko. Iyo ngengabitekerezo igaragara kandi mu nyandiko
zisebanya zandikwa n’abapadiri b’abahutu, zisebya bagenzi babo
b’abatutsi kugira ngo hatavamo abatorerwa kujya muri iyo myanya
y’ubusenyeri. Ingero ni nk’urwandiko rwitiriwe abapadiri n’abakristu
ba Diyosezi ya Butare, rwanditswe n’umupadiri washakaga ubusenyeri
nyamara ntabumareho kabiri avanyweho n’amakosa yabeshyeraga mugenzi
we, amuhimbira abagore b’amahabara, kurigisa umutungo wa Diyosezi….
Abapadiri n’abakristu b’i Butare barimo ndetse n’abarimu bo muri
Kaminuza bavuguruje urwo rwandiko rw’uruhimbano, bo berekana amazina
n’imikono byabo mu gihe abandi batigaragaje kandi nyir’ukwandika afite
ibimenyetso bimuhama; abo bantu bashinganye mugenzi wabo Musenyeri
Mubiligi Felisiyani wari igisonga cya Musenyeri, berekana ko ari
inyangamugayo. Musenyeri Gahamanyi J.B. wari uwa Butare nawe urwo
rwandiko rwaharabikaga, icyo gihe yandikiye Kardinali wa Congrégation
ishyiraho abasenyeri bo mu bihugu by’Afurika, yerekana nyir’iyo
nyandiko isebanya, ariko bararenze bamuha ubusenyeri nta byumweru
bibiri bishize. Nyamara iyo babihagarika bitaraba bakabanza bagasuzuma
koko niba ari byo byari kuba bikorewe igihe. Ahubwo Abasenyeri bariho
icyo gihe n’intumwa ya Papa batoye umurongo bajya i Butare bavuga ngo
bajyiye kwunga uwashebejwe n’uwasebanyije, ariko babitewe n’uko hari
hasigaye gusa ibyumweru 2 umwe wasebanyije agahabwa ubusenyeri. Andi
makosa y’uwo musenyeri utamazeho kabiri yose muzayabona muri iki
gitabo: abo yashatse gufungisha ngo ni ibyitso by’inkotanyi, abo
yahejeje mu mahanga, bose kuko yatinyaga ko bamutwara uwo mwanya
n’ibindi…Ariko urubanza ntaho rwajyiye kuko n’abahanga bazobereye mu
gusesengura bene izo nzandiko bashinje nyir’ukwandika urwo rwandiko
rusebanya. Izo nzandiko zose muzazisanga muri iki gitabo (projection
du tract de Mutabazi, des signatures de Butare et de la lettre de
Gahamanyi).

Usuzumye abari muri seminari nkuru ubu, wabona ko nta crise des
vocations ikiriho kuko ari nyinshi, ahubwo hari vocations de crise,
benshi bakajya kwihisha mu maseminari, barangiza bakigira mu mahanga
bafashijwe n’abababanjirije yo. Ingero zirahari, muzazisoma. Hari
abapadiri bifuza gufatanya n’abandi banyarwanda kwubaka igihugu ariko
bagacibwa intege n’abafite ingengabitekerezo ya jenoside bashyigikiwe
na bamwe mu basenyeri.Hari ishyirahamwe ry’abapadiri navuze ko turi
bugarukeho. Kera muri 1967, Kiliziya y’u Rwanda yizihiza Yubile
y’imyaka 50 hashinzwe ishyirahamwe ry’abapadiri ryitwaga UFCR (Ihuriro
rya kivandimwe ry’abapadiri b’abanyarwanda) babiherewe uruhushya na
Roma, ariko haduka abandi bavuga ngo ni iryo kurwanya Perraudin,
bateranya abapadiri n’abasenyeri, ishyirahamwe rirahambwa rirenzwaho
agataka.Abarwanyaga imishyikirano y’Arusha na bo ni ko bavugaga.
Inzandiko z’abo bapadiri n’abazivuguruje muzazisanga muri iki gitabo
(projection des lettres
ad hoc).

5- Sinatinya kuvuga ko abarwanyije iryo shyirahamwe baryita
iry’abatutsi barimo abateguye jenoside yo muri 1960 n’iyo muri 1973 na
1994. Baravugaga ngo abahutu baririmo ni abahutu bigize abagaragu
b’abatutsi bakamira n’ibitekerezo byabo (des hutu à mentalité
tutsi:projection du passage), ngo nibahe abahutu imyanya 80 % mu
maseminari mu buyobozi no mu banyeshuli, abatutsi 20%. Ese umuntu
bazamubuza kwiha Imana bamuhora ko ashaka kwitangira abandi ngo ni uko
ari umututsi? Ngo Yezu ntiyatoye abigishwa be mu bana
b’ibikomangoma, yabatoye mu bana ba rubanda, b’imbaga nyamwinshi ngo
kandi ni yobahagarariye. Umuntu yajya kwiha Imana afite ibyo
bitekerezo agakorera ate abantu atavanguye? Abo bataniye he na babandi
barwanyaga amasezerano y’Arusha bavuga ngo abahutu barimo kandi bafite
ibitekerezo byubaka ni ibikoresho by’abatutsi (des hutu de service).

Nzi umupadiri twari kumwe i Roma muri za 1990-1992 twiga, agahora
avuga ngo Ngurinzira ni Ngurishurwanda, yari yaranze gutaha avuga ngo
umuhutu wize iyo ajyiye mu Rwanda baramwica, ariko ubu yaratashye kuko
yabonye umwanya yashakaga wo kuyobora Université. Ubu se ko yatashye
ni nde wamwishe? Ahubwo yari akwiye kujya gucyura abandi baheze yo.
Bamwe muri abo baheze yo n’abandi batashye mu Rwanda ni bo banditse
inyandiko itagira izina isebya abasenyeri n’abapadiri b’abatutsi 31
muri 1999 bagira ngo hatagira uwibeshya akagira umwanya abaha muri
Kiliziya y’u Rwanda (projection des signataires) . Uwo mwaka mu kwezi
kwa gatanu niho hasohotse inyandiko mu Mvaho ya Vatikani isohoka buri
munsi (Osservatore Romano) ivuga ngo mu Rwanda habaye jenoside ebyiri.
Na yo turayigarukaho. Nyamara abatutsi iyo na bo bagira intwaro
ntibari gupfa bipfumbase, bamwe bari gupfa bisasiye. Nyuma ya
jenoside, twashinze ihuriro ry’abapadiri ryitwa APRERWA (Assemblée des
prêtres rwandais) rigamije kwubaka, ariko barishenye bavuga ngo ni
iryo gufasha Leta ntutsi. Hari abasenyeri bashyigikiye abapadiri
barirwanya. Numvise ko ngo ryaba ryarongeye rikabyuka ariko mfite
amatsiko yo kumenya abagize ubutwari bwo kurisubiramo. Ibyo byose ni
ingengabitekerezo ya jenoside. Kuri bamwe mu bayobozi ba za diyosezi,
kwima impfubyi n’abapfakazi ba jenoside imfashanyo bohererezwa
n’abanyamahanga, bagahitamo kuyakoresha ibikorwa bya diyosezi zabo
(urugero: diyosezi ya Cyangugu yishyujwe 11.000.000 frw yari yaranze
gutanga) byabaye akarande.

Nyuma ya jenoside, mu rwego rwo gupfobya jenoside, abayobozi ba
Kiliziya mu Rwanda nta gihetutababwiye ngo bakore iperereza muri
Diyosezi zabo ngo bamenye ibyo abihaye Imana bashinjwa kuri jenoside,
ariko banze kubikora. Bahitamo gutambamira ubucamanza banga gutanga
ubuhamya banabuza abakristu kubutanga, gutanga ruswa ngo bafunguze
abashinjwa jenoside (projection équipe et fax de KL) guhungisha
abakekwaho kugira uruharemuri jenoside no bakanabahesha ibyangombwa
iyo bageze mu mahanga. Abapadiri bera bari mu batanga izo tike. Bene
abo ni bo bagera mu mahanga bagasebya u Rwanda kugira ngo babone
amaramuko. Gutoteza no guca muri diyosezi zabo abapadiri bavugisha
ukuri cyangwa bakwandika ku bijyanye na jenoside (projection de la
lettre de Rukamba), ibyo turabimenyereye. Ubishidikanyaho azambaze
kandi muzanabisoma muri iki gutabo.

b) MURI KONGO

Kuva jenoside yo muri 1994 yaba, abayobozi ba Kiliziya gatulika muri
Kongo n’abanyekongo muri rusange bacengejwemo ibitekerezo by’uko ngo
abatutsi ari babi, ndetse bigera n’aho bemezwa ko mu Rwanda nta muhutu
uhari, ko n’uhageze bamwica….., bigera n’aho bumva ko u Rwanda rutuwe
n’abatutsi gusa, bitiranya umunyarwanda n’umututsi. N’aho nyinshi mu
mpunzi zari muri Kongo zitahiye, ntibahinduye ibitekerezo.
MusenyeriKataliko agwa i Roma bati yishwe na FPR, ni ukuvuga abatutsi
kuri bo. Bagomba kuba bakemera ibitega, amagini n’ibindi bavuga ko
bigirira nabi umuntu bategeranye.

c) MU BINDI BIHUGU DUTURANYE

Mu bayobozi ba Kiliziya y’i Burundi uwarebera kure yakeka ko nta
ngengabitekerezo ya jenoside ihari.Ariko harimo indiri yayo. Kugeza
ubu yari yarakijijwe n’abagabo ba nyakwigendera nka Musenyeri Bududira
Bernard wayoboraga Bururi na Roger Mpungu wayoboraga Muyinga. Abitwa
ngo ni bato barimo, benshi twariganye turabazi. Abarundi bararye ari
manga! Bamwe, bakiriri abapadiri, bakoreshaga inama i Bulayi mu
bazungu babumvisha ko abahutu batsikamiwe bagomba kubafasha kwibohora
ingoyi y’abatutsi. Ariko se n’aho byari kuba ari byo, ni abapadiri
bagombaga gukoresha izo nama?
Kuki batazikoreraga iwabo? Ariko ubwo muri bagenzi babo ndetse no
muri bamwe mu basenyeri i Burundi ntibaburaga ababatera ingabo mu bitugu.

d) TANZANIYA NA UGANDA
Tanzaniya biraruhije kugira icyo umuntu amenya ku bayobozi ba
Kiliziya yaho. Icyo nzi ni uko abapadiri twabanaga i Roma intambara yo
muri 1990 itangira bashatse kwifashisha abapadiri ba Tanzaniya twari
kumwe ngo babafashe gukwirakwiza ko FPR ari ingabo z’i Bugande
zigamije kwigarurira akarere k’ibiyaga bigari ngo bahashyire ingoma
y’abahima. Sinzi inkunga bari babategerejeho, ariko
7- ugira nabi ntacyo atakora. I Bugande icyo tuzi ni uko Musenyeri
Barnabas Halemimana yavanywe ku buyobozi bwa Kabale atarangije imyaka
75 y’itegeko. Icyo bavuga ni uko habaye amatiku, ndetse ngo
Habyarimana akaba yarabyivanzemo, nk’uko babeshyeye Musenyeri Gapangwa
wa Uvira ngo yari afite container y’imbunda aha bene wabo
b’abanyamulenge. Nyamara bamusatse nta na pistolet bahasanze.

2. URUHARE RW’ABAMISIYONERI MU NGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE

a. MU RWANDA
Ntihazagire uwibeshya ngo atekereze ko ingengabitekerezo ya jenoside
yadutse ari uko jenoside ibaye. Mu Rwanda yatangiranye n’umwaduko
w’abapadiri bera muri 1900. Abapadiri bera baje mu Rwanda bafite
ingengabitekerezo ya jenoside, barayihembera, bigeze aho iraba.
Bababwiye ko u Rwanda rurimo ibice bibiri by’abaturage, abakavukire
ngo bitwa abahutu, b’abahinzi, n’abandi bavuye mu mahanga,
babategekesha igitugu, b’aborozi, bitwa abatutsi. Bitabaye ibyo,
umupadiri nka Paul Barthélémy yakwandikira ate muri 1900 bene wabo
yasize i Bulayi amaze gusa iminsi itanu mu Rwanda, ati:  » nahabonye
abantu ba kavukire b’abahinzi bitwa abahutu, batwegera cyane, batuye
mu cyaro, batanga imisoro, n’abandi bakomoka mu mahanga b’aborozi
bitwa abatutsi bategeka abo bandi ndetse bakababuza kutwegera.Nizere
ko batazatubangamira » . Ubwo bushakashatsi bwakozwe n’umupadiri wera
mugenzi we Stefan Menart wabaye hano mu Rwanda, ubu akaba yaba
ashinzwe ubushakashatsi mu kigo gikuru cy’abapadiri bera i Roma.
Yabyanditse mu gitabo cy’amapaji arenga 700 cyandikiwe hano iKigali
muri 2006.

Musenyeri Classe, muri 1931, afatanyije na Gouverneur Voisin
bakumvikanira ku mwami Musinga kuko yari ababangamiye nk’umuntu
wangaga gutatira idini y’abanyarwanda yari ahagarariye bakamuvanaho,
bakamucira i Kamembe, yakomeza kuyobokwa bakamucira ishyanga akagwayo
(Moba muri RDC, yitwaga Baudoinville) , mukeka ko ari ukubera urukundo
bakundaga umuhungu we Rudahigwa? Amabaruwa bahererekanyije bategura
uko bazamuca muzayabona muri iki gitabo kandi bose bemeza ko ari
Musenyeri Classe warambagije Rudahigwa.
Amaze kubatizwa yafashe
amazina 3 yose kugira ngo abashimishe: Charles (prince de Belgique ou
Gouv. Gén. Voisin) Léon (Classe) Pierre (Reckmans, son parrain, Gouv.
Gén. Du
Congo belge-Ruanda- Urundi).Ukuntu Résident Gén. Jean – Paul
Harroy na Musenyeri Perraudin bumvikaniye ku mwami Rudahigwa
bakamunaniza bashyigikiye Kayibanda kandi hakoreshejwe ibinyamakuru
bya Kiliziya Gatulika (Kinyamateka, L’Ami, Kurerera Imana), bagateza
imvururu muzabisoma, kugeza aho bagereranya Rudahigwa na Goliath,
Kayibanda na Dawudi (le Goliath de Nyanza et le David de Kabwayi).
Harroy yavuyemo Perraudin yerekana uruhare rwa Kinyamateka mu guteza
imvururu zo muri 1959 : « Dans la presse locale… Kinyamateka, journal
des pères blancs,.. L’AMI des anciens du séminaire, Kurerera Imana,
organe d’expression de l’Association des Moniteurs, etc…on vit de
temps à autre, dès les premières années cinquante, paraître un article
décrivant la misère des hutu et les injustices responsables de cette
misère. A cet égard, Kinyamateka a surtout joué, en pionnier et avec
une force de percussion croissante juqu’à la Révolution de 1959, un
role absolument déterminant.. .Cette nomination (de Kayibanda à
Kinyamateka comme rédacteur en chef en remplacement de l’abbé Alexis
Kagame) eut des conséquences considérables. Kayibanda-comme l’écrit D.
Murego- s’étant incontestablement, dès sa nomination, servi du journal
dont il était rédacteur en chef pour éveiller la conscience politique
des masses hutu. De mon observatoire d’Usumbura, je pouvais suivre la
progression, année par année, des audaces que contenaient ses
articles, et aussi l’engouement extraordinaire manifesté par les
masses paysannes pour ces véritables oracles imprimés à Kabwayi. On se
réunissait nombreux dans les huttes pour entendre, ensemble, la
lecture de Kinyamateka, puis un coureur partait porter le journal à la
colline suivante.
Mutara me demanda d’interdire cette action
subversive qui mettait en péril l’ordre public, mais je me gardais
bien d’intervenir.
Il essaya d’intimider Kayibanda de diverses
manières, mais n’osa pas affronter jusqu’au coup de forces ses
puissants protecteurs de l’évêché.
Désormais la lutte se faisait à
visière relevée…Si j’ai quelque peu développé ce qui précède dans un
passage que j’ai annoncé être relativement abrégé, c’est en raison de
l’importance extrême que je crois qu’il faille attacher à cette
influence de la presse dans le duel sans merci qui opposa le Goliath
de Nyanza au David de Kabwayi ». Perraudin, mu gitabo cye yise « Un
Evêque au Rwanda » yanditse muri 2003 mbere y’uko apfa, ariyemerera
ubwe ko Kayibanda yakoresheje ibinyamakuru bya Kiliziya Gatulika
kugira ngo agumure abanyarwanda. Yagerageje kwiregura ku ruhare rwe mu
gushyigikira Kayibanda aravuga ngo ntiyari gupfukirana ubwigenge
bw’itangazamakuru rigenewe kwubahiriza uburenganzira bwa muntu : «
Aurai-je dû, quant à moi, ligoter cette liberté de la presse que j’ai
toujours considérée comme un droit fondamental de l’homme et des
institutions » ? Ariko ageza aho akivuguruza avuga ngo yavanye
Kayibanda muri Kinyamateka kuko yabonaga amatwara ye ya politiki
avuguruzanya n’intego z’ikinyamakuru cya Kiliziya : « A la fin de
l’année 1959 toutefois, lorsque je constatai que les engagements de
Kayibanda devenaient explicitement politiques, je crus de mon devoir
de lui demander de renoncer à ses fonctions de rédacteur au
Kinyamateka, considéré par tous, comme le journal de l’Eglise
catholique au Rwanda, laquelle n’avait pas à prendre position pour ce
qui devenait un parti tout en continuant à promouvoir les idéaux de
justice sociale et de paix ».

Yego yamuvanye muri uriya mwanya, ariko ni uko yari yamuteguye muri ya
baruwa ye ya rurangiza yo kuri 11/02/ 1959 yateye jenoside muri 1959
na 1963. Muri 1964 iyi jenoside abantu benshi barayamaganye babonye
imirambo mu migezi, abanyamahanga bamwe barasezera muri Université i
Butare no mu yindi mirimo bavuga ko badashobora gukorana na Leta ikora
jenoside, ariko Perraudin yiyamye abavuze ko habaye jenoside kugera no
kuri Radio Vatikani. Ukuntu abatutsi bahungiye mu mahanga icyo gihe
batereranywe twese turabizi, kandi abasenyeri batasibaga mu manama mu
bihugu bahungiyemo. .Ntibitangaje ko nyuma ya jenoside yo muri 1994
Padiri Guy Theunis yakwandika ngo igihugu cyafashwe n’abanyamahanga mu
gihe abaturage bacyo ba mbere bariho bazerera mu mahanga. Uwo Theunis,
mu gihe igihugu cye cy’Ububiligi cyamusabiraga gufungurwa mu Rwanda
ngo ajye kuburanishirizwa iwabo, agezeyo nibwo Musenyeri we wa Gand
yamwambitse ishimwe nk’umuntu ngo witangiye amahoro. Guha umudari
umuntu ugikurikiranyweho icyaha kirebana na jenoside utanategereje ko
aba umwere, hari ingengabitekerezo irenze iyo?

Uwo Theunis yoherejwe i Roma ni we wamanikaga inzandiko ku nkuta
z’amazu y’abapadiri bera i Roma ngo padiri Seromba ni umwere, haciye
kabiri akatirwa imyaka ajuriye bamukatira burundu. Uwo mupadiri se
urukiko rw’Arusha hari icyo bapfaga ngo rumuhe icyo gihano? Ese
diyosezi ye ya Nyundo yamuhishishije igihe kirekire mu Butaliyani,
ikamuhesha impapuro zo kuhaba, yari yarakoze irihe perereza ryerekana
ko yari umwere w’icyaha cyo guhirikisha Kiliziya y’i Nyange ku mpunzi
2.000 zari zahahungiye mu gihe cya jenoside?
.Padiri Comblin wazanywe mu Rwanda muri 1995 no gusaba ababikira 2
b’ababenedigitina i Sovu batanze ubuhamya ku byabereye iwabo ngo
basinyure ubuhamya bwabo yari aje mu ruhe rwego niba atari yoherejwe
n’abakuru be? Ese yabasinyishaga nka nde ko atari kumwe nabo iwabo
hicirwa impunzi?.Padiri Serge Desouter wahurutuye lisiti y’abapadiri
barenga ijana b’abatutsi ( à projeter) bishwe muri jenoside akavuga
ngo ni abishwe na FPR, iyo lisiti yayihimbye agamije iki? Kugera no ku
bo twarwaje bakagwa mu bitaro akandika ngo biciwe mu bitaro na FPR,
n’abaguye aho FPR itigeze igera…, uwo mupadiri yahanagurwa ate ho
icyaha cy’ingengabitekerez o ya jenoside? Muri Kongo, Musenyeri
Gapangwa wa Uvira nta bandi yazize batari abapadiri b’abasaveriyani.
-10-VATIKANI IGARAGAZA ITE INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE

Mu kinyarwanda baravuga ngo umwami ntiyica, hica rubanda.
Nyakwigendera Papa Yohani Paulo wa kabili yasabye imbabazi z’intege
nke n’ingero mbi abayobozi ba Kiliziya bagize mu myaka yashize ndetse
atarabaho (abazi amateka bibuke intambara zo muri Moyen Age, ukuntu
abapapa bahaga umugisha amafarasi n’abayatwaye n’inkota bitwaje ngo
bajyiye kubohoza Ubutaka butagatifu Yezu yavukiyemo babuvane mu maboko
y’abayisilamu: intambara ntagatifu). Jenoside yo muri 1994 ibaye, aho
yari i Roma mu bitaro byitwa Gemelli yaravunitse, mu ndamutso ya
Malayika yo kuri 15 gicurasi yaranguruye ijwi aravuga ati :«  Ibibera
mu Rwanda ni Jenoside nyayo, ikibabaje kikaba ko n’abagatulika
babifitemo uruhare. Nifatanije n’abo baturage bariho bicwa kandi
nibutsa ububi bw’icyaha cyabo abategura ubwo bwicanyi bakanabushyira
mu bikorwa. Bararoha igihugu mu mwijima.Imana n’amateka bizababaza
impamvu y’ayo marorerwa bakora ». Ni bangahe mu bayobozi ba Kiliziya
Gatulika mu Rwanda bigeze batera ikirenge mu cya Papa bakamagana
abicaga atabiciye ku ruhande? Ni bangahe batinyuka bagasaba imbabazi
mu mwanya w’abo bayoboke babo? Ni bangahe batinyuka kuvuga ijambo
jenoside, batavuze ngo ibyabaye mu Rwanda, ingorane igihugu cyacu
cyaguyemo….

Intumwa ya Papa, Kardinal Etchegaray,n’ ubwo yaje ntacyo agikijije,
ukwezi kwa gatandatu gushira, kuri 26/6/1994, yunze mu rya papa ati:
« Kiliziya zahinduwe amabagiro ». Uwanditse igitabo kirimo ayo magambo
(projection de la couverture du livre de LUIGI ACCATTOLI)…….. ati:
« Limwe na limwe abapadiri n’abihaye Imana bishwe kuko barwanyaga
abica, ubundi abandi bakagira uruhare mu bwicanyi. Bamwe ndetse
barashakashakwa n’Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ». Papa
atekereza abongabo bagize uruhare muri jenoside yagize ati: « Leta
ifite ikibazo kinini kandi gikomeye,ifite itegeko ryo gukurikiza
ubutabera kuri bose, kandi ubutabera bugomba kugendana n’ukuri igihe
uruhare rwa buri wese ruzashyirwa ahagaragara. Nifatanije ku buryo
bw’umwihariko n’abanyururu bategereje gucirwa urubanza, nifatanije
n’ababuze abo bakundaga n’ibyabo bategereje ko haba
ubutabera….Kiliziya nk’umuryango ntabwo yaryozwa amakosa y’abayoboke
bayo batatiye Ivanjili. Bazabazwa ibyo bakoze ku giti cyabo. Abayoboke
ba Kiliziya bose bakoze ibyaha muri jenoside bagomba kugira ubutwari
bwo kwihanganira ingaruka z’ibyo bakoze bahemukira Imana na mugenzi
wabo ». Ibyo tubisanga mw’ibaruwa Papa yandikiye Prezida w’ inama
y’Abasenyeri y’u Rwanda kuri 20/03/1996, twibukwa ku nshuro ya kabiri
ingarukamwaka ya jenoside. None se abapadiri n’abihaye Imana bo si
abayoboke ndetse n’abayobozi muri Kiliziya? Kuki se bagira uwo
bakoraho abasenyeri bagahaguruka, abakuru b’imiryango y’abihaye Imana
bagahaguruka, ruswa zigatangwa, abandi bagacikishwa, abantu bakabura
cyangwa bakagirwa abere

11- bataburanye? None se ko abasenyeri ntacyo bakora ngo bamenye
abapadiri n’abihaye Imana bagize uruhare muri jenoside ahubwo
bakabakingira ikibaba, bazabakangurira bate kwemera ingaruka z’ibyo
bakoze Papa avuga? Ese uriya mu polonais yarushaga abasenyeri
n’abapadiri kumenya u Rwanda n’ibyarubereyemo? Nyamara ntibyaciye
kabiri, inzandiko ziracicikana, rya jwi rya Papa ryavugaga jenoside
rirahemba kugeza n’aho rizimira, ku buryo ubu i Vatikani ntawe ukivuga
jenoside. Iyo batavuze ebyiri, bavuga ko ari abatutsi bishe abahutu.
Ingero ni nyinshi.Icyo gihe Kardinali Etchegaray yazaga mu Rwanda mu
mpera z’ukwezi kwa 6 kwa 1994 yasuye Kibuye. Mu gihe Musenyeri
Kalibushi wari umaze kugarukira ku mva agahungira kuri Goma
n’abapadiri bacitse kw’icumu,abapadiri baho 9 bayobowe na padiri
w’umufaransa Gabriel Maindron na Seromba Atanazi wakatiwe burundu
Arusha n’abandi, bamubwiye ijambo bibaza niba diyosezi ya Nyundo iri
muri Zayire cyangwa mu Rwanda…bamutumye kuri Papa ngo azamubwire
azabafashe kubona imodoka zo kugera ku bakirisitu bakeneye
isakaramentu ry’imbabazi, abahe imfashanyo y’ukuntu bazafasha abashaka
kwiha Imana, ngo ku Nyundo nta misa bafite (birengagije ko hiciwe
abapadiri 32 umunsi umwe), ngo abapadiri bishwe kuko bari ibyitso bya
FPR, bamwe ndetse bakaba bari bafite intwaro, ngo ni icyo cyateye
abahutu uburakari nyuma y’ukwicwa kwa prezida Habyarimana. Abo
bapadiri bashobora bate kwigisha ibintu bizima? Ese abatutsi bo
ntibari abakristu babo? Kuki ukwicwa kwabo kutabababaje ntibagire
n’icyo babivugaho?- Bamwe muri abo bapadiri bageze kuri Goma bishyize
hamwe n’abandi, bose uko ari 29, kuri 2/08/1994 bandikira Papa ibaruwa
y’amapaji

6. Kubabwira ibirimo mu magambo make biraruhije, muzayisomme iri muri
iki gitabo. Ariko ibiteye ubwoba cyane ni ibi :.nta jenoside ivugwa,
ni intambara. Hagati ya nde na nde ?.Abaturage bahunze kuko batinye
gusubira mu bucakara bwa mbere ya 1959. Ntawe uhunga ushaka kumukiza,
bo bahunze umwicanyi..Abaturag e babujijwe kuba iwabo, baba mu
nkambi..Ngo bose bacitse kw’icumu ry’i Kabwayi!.Ari abahutu ari
abatutsi bose baricanye, ndetse abahutu ni bo bafite umubare munini
w’abishwe..Bitabaye ibyo ntibyumvikana ko ingabo n’abaturage bose
bahunga abashaka kubagirira neza? Ese izo ngabo zahunze ku neza
cyangwa kuko zatsinzwe? .Ngo bahunga babategetse gusiga ku mupaka
ibikoresho by’ubuhinzibyashobo raga kuzabafasha kwirwanaho. Abicishije
inshoka n’imipanga n’amasuka bari bayobewe ko atari cyo bigenewe?
Bakekaga koabazayiruwa bayobewe ko inkoni ikubise mukeba uyirenza
urugo?.Biratangaje ko hari abatinyuka gukomeza gutanga amasakramentu
mu gihugu gitegekwa na FPR irwanya Kiliziya kandi imbaga nyamwinshi
iri muri Zayire na Tanzaniya.

-12- .Barashima Musenyeri Ngabu ko yabakiriye neza kuko bakiri iwe, ni
ba bashimira mw’iriro; bahavuye ni we wa mbere bandagaje mu rwandiko
rusebya abasenyeri n’abapadiri 31 muzasanga muri iki gitabo.
.Bararangiza bisabira imfashanyo kandi barayihawe. .Barifuza gutaha
batahukanye n’abantu babo. Ko hari abaje se ntibabazane cyangwa
bakabasiga Kongo bakigira i Bulayi, urwo rukundo bavuga ko babakunda
ni uruhe? .Ko wumva se FPR yica abize bose, bashobora kwerekana muri
bo uwatahutse akicwa? .Ntibashaka TPIR. .Barasaba referendum, bagasaba
ko abasirikare ba FAR bavangwa n’abandi. Ko byakozwe se kuki benshi
muri bariya bapadiri bahera mu mahanga ? Abasenyeri bakoze iki ngo
babashishikarize gutaha ?-Ntihateye kabiri kuri 17/2/1998, abasenyeri
b’i Rwanda n’iBurundi bateranira i Bujumbura bakora itangazo kuri
Radio, bati : « Twamaganye ubwicanyi bwibasira imbaga y’abaturage na
jenoside hagati y’amoko ». Iyo nyandiko yaratubabaje tubandikira
bakiri i Bujumbura turi abapadiri 15 baturutse muri diyosezi
zitandukanye, ku buryo ba bapadiri bihaye umurimo wo gusebanya
baduhinduye abasazi. Abasenyeri bamwe barabishimye, ariko ni ba bandi
batinya kuvugira mu ruhame, abandi bati twasinye turangaye….Ariko
ubisoma we agamije gusenya yirya icyara.
Nyuma yaho kuri 19/5/1999 si ho Osservatore Romano, Imvaho ya Vatikani
isohoka buri munsi, isohoye inyandiko ivuga ko jenoside zabaye ebyiri?
Tubwiye abasenyeri ngo nibavuguruze iyo nyandikoy’icyo kinyamakuru
cyandikwa mu ndimi 6 zikomeye kw’isi, banditse mu kinyarwanda no mu
gifaransa agace k’ipaji kadasobanutse, katumvikana, n’ubu nta kindi
bararenzaho ngo bavuguruze jenoside ebyiri kandi jenoside yakozwe
barayibonye.

-Ejo bundi muri 2007 nitegura kugaruka burundu mu Rwanda nabonye
agashinguracumu. Nababwiye ko Vatikani ifite Minisiteri zayo, za
Universite zayo….Turi ku meza aho nari ncumbitse, mbona umuprofeseri
wa tewolojiya witwa Domenico Spada, arambaza ati ukomoka he ? Nti mu
Rwanda. Ati mvuyeyo namaze ibyumweru bibiri, mvuye mu butumwa bwo
kureba ukuntu ubufatanye hagati ya seminari ya Nyakibanda na
Université Urbanienne watera imbere ( Université za Papa ziri i Roma
ni 3, hari Université Grégorienne iyoborwa n’abayezuwiti, Université
Salesienne iyoborwa n’abasaleziyani na Université ya Urbanienne ariyo
ya Vatikani by’umwihariko iyoborwa na Congrégation ishinzweiyamamaza
butumwa mu bihugu by’Aziya, Afrika n’Amerika y’amajyepfo. Ariko hari
n’andi mashuli yisumbuye, Institut supérieurs). Ati ariko ni yo
ncyumva ikibazo cyo mu Rwanda, ko abatutsi bamaze abahutu. Nti eseko
uhamaze ibyumweru bibiri jye nkaba narahavukiye, mpamaze imyaka irenga
50, ninkubwira ibivuguruza ibyo wabwiwe nkaguha n’inyandiko nabikozeho
uzabyemera. Ngo n’iyo wakwandika ibitabo 10 ntacyo byahindura ku byo
numvise. Naramubwiye nti ababikubwiye ndabazi, ntibintangaje, ariko
birababaje ku muntu nkawe wigisha amahame (Théologie dogmatique). None
se umuntu nk’uwo aje mu butumwa nk’ubwo, abandi babonana ni bande
batari abasenyeri n’abapadiri, cyane cyane abigisha muri iyo seminari
ya Nyakibanda ? Umuntu nk’uwo uje ari expert, urumva icyo azavuga
ageze i Roma kwa Kardinali umutegeka, muri Université yigishamo, nabo
bagaha raporo Papa, azabuzwa n’iki kubyemera ? Vatikani izamenya ite
ukuri itakubwiwe n’abaguhagazeho, abayobozi ba Kiliziya gatulika
muRwanda ? Ese intumwa ya Papa iri i Kigali bayibwira iki ? -Musenyeri
Gapangwa na Muvara nta kindi babavaniyeho kitari amoko yabo, bitwaje
ibyaha babahimbiye kandi bitigeze byerekanwa. Ni yo mpamvu nabatuye
iki gitabo. Abapadiri b’abasaveriyani bigishije Ivanjili Uvira na
Bukavu ni bo batoteje Musenyeri Gapangwa, ni muri ako kagambane
Musenyeri Gapangwa yaguye ari umugabo, umunyabwenge, umukristu
n’umuntu ukundana, inyangamugayo, bamuhimbira ibyaha atigeze atekereza
no gukora, bashyira hamwe babwira Roma ko adakwiye gukomeza umurimo wo
kuba umushumba wa Uvira, Roma ibura icyaha imushinja, amara imyaka
yaranze gusezera, bigeze aho urujyiye kera ruhinyuza intwari, Roma
imutegeka gusezera ku ngufu, kuko ntawe uburana n’umuhamba.
-Papa ashobora kuba arengana, azira kutabwizwa ukuri ku bibazo byo mu
Rwanda, ari we ubwe, ari intumwa za Vatikani mu Rwanda.Abasenyeri bo
mu Rwanda babwije Vatikani ukuri yahindura ibitekerezo byayo kuRwanda.

JEAN NDORIMANA.

Charger d'autres articles liés
Charger d'autres écrits par Theo
Charger d'autres écrits dans Société

Un commentaire

  1. awmomirnmro

    11 mai, 2009 à 5:46

    khyFP2 qsbubqbmpmrc, [url=http://fumsgqzpmddn.com/]fumsgqzpmddn[/url], [link=http://bcxaqvlpmiuz.com/]bcxaqvlpmiuz[/link], http://dihgtpjxxtmd.com/

    Répondre

Laisser un commentaire

Consulter aussi

Abayobozi ba Ishema Party bazasesekara ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe ku wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017

  Itangazo rigenewe abanyamakuru: ICYO TWE TUGAMIJE NI « UKUNGA ABENEGIHUGU NGO DUFAT…